DRC: Impanuka y’indege ya UN yahitanye bane
Abasirikare bane b’Abarusiya nibo baguye mu mpanuka y’indege yabaye kuwa gatandatu tariki 9 Werurwe ubwo bakoraga hafi ya Bukavu muri Congo Kinshasa.
Imirimo yo kubashakisha yarangiye kuri uyu wa 11 Werurwe nimugoroba ubwo imirambo yabo yabonekaga nyuma y’iminsi itatu bagerageza kuyigeraho muri pariki ya Kahuzi Biega nkuko byemezwa na Biliaminou Alao umuvugizi wa MONUSCO muri Kivu y’Epfo.
Ibisigazwa by’iyi ndege byabonetse ku cyumweru mu birometero bigera kuri 30 uvuye i Bukavu, ariko ngo kubera aho yari yakoreye impanuka mu ishyamba ry’inzitane ndetse n’ikirere kibi cyane ngo ntawabashije kwegera aho yari iri nkuko byatangajwe na Prosper Basse umuvugizi w’ingabo za UN ziri mu butumwa muri Congo.
Uyu mugabo akaba yatangaje ko kuri uyu wa mbere imirimo yo kwegera aho iyo ndege yaguye yatangiye hakoreshejwe abantu baciye ku butaka dore ko kuwa gatandatu no ku cyumweru hakoreshwaga indege.
Iyi ndege yari ivuye mu butumwa bw’akazi ahitwa Shabunda igarutse i bukavu aho yari yahagurukiye.
Nubwo mu burasiraziba bwa Congo Kinshasa hakomeje kuba indiri y’imitwe yotwaje intwaro, hariyo ingabo zirenga 2000 zoherejwe n’umuryango w’abibumbye kugira icyo zikora.
Muri iyi week end hakaba muri ako gace gahana umupaka n’u Rwanda haravuzwe imirwano hagati y’umutwe wa M23 ubu wacitsemo kabiri.
JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM
0 Comment
ARIKO RCD YO IZAGIRA AB´MAHORO NUMUTEKANO KUBANU NO KUBINTU RYARI KANDI BIGENZ EBITE??? NGIZO NINTAMBARA NIMPANUKA ZAMATO, IZI NDEGE NIBINDI HARIYA HANTU NIHO ADAM NA EVA BARIRIYE IGITI BABUJIJWE ORRRRR? NIBAZA IMPAMVU KIRIYA GIHUU GIKIZE CYANE KURUSHA HAFI AFIRCA YOSE ARIKO NICYO GITUWEMO NABAKENE NYAKUNJYA NIBINDI BIBAZO BITAGIRWA UMUTI ??? YEWEEEE NAHAYESE NASE
Pole sana!umuseke.com ndabasabye iyi nkuru muzayidukurikiranire kugeza ku ndunduro
Ariko noneho muri Congo hari Shitani irya abantu. nari nzi ko indege zigwa ari iza DRC kubera ko ziba zaraboze none na UN yaguye. Russia Pole kabisa
Congo urambabaza nubwo ntakintu nabikoraho,umwaka ushi indi ndege ya UN nabwo yarahanutse washyiraho iza ma compagnie bikaba ibindi bindi ubu se koko ni ibiki
Comments are closed.