Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwageze kuri Kenyatta
Ku munsi w’ejo tariki ya 10 Werurwe nibwo byemejwe bidasubirwaho ko Uhuru Kenyatta ariwe wegukanye intsinzi mu matora yo kuyobora igihugu cya Kenya. Kuva ubwo abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamwoherereje ubutumwa bw’ishimwe.
Binyuze kuri Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda muri Kenya (High Commissioner), Perezida Kagame yagejeje ubutumwa bw’ishimwe kuri Kenyatta watorewe kuyobora igihugu cya Kenya muri manda y’imyaka itanu.
Abinyujije kuri twitter ye (@UKenyatta), Perezida Uhuru Kenyatta yagaragaje ko yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame, kuko akimara kubushikirizwa na Yamina Karitanyi yahise ashyira ahagaragara ifoto ye ari hamwe n’uwahawe ubutumwa na Perezida Kagame.
Kuri iyi foto, Perezida Kenyatta yagize ati “Hamwe n’uhagarariye u Rwanda, Yamina Karitanyi watanze ubutumwa bw’ishimwe bwavuye kuri Perezida Paul Kagame.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, avuga ku bikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yoherereje mugenzi we wa Kenya kuri iki cyumweru, yabwiye Ikinyamakuru The New Times, ati “Perezida yashimiye Perezida Uhuru Kenyatta. U Rwanda rwishimiye kandi rushyigikiye ihitamo ry’Abanyakenya, nk’akarere tuzakomeza gushyigikira Kenya.”
Umubano w’u Rwanda na Kenya umaze gushinga imizi aho ibi bihugu byombi bifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubutabera, ubumenyi n’ikorabuhanga, n’ibindi bitandukanye.
Uretse ibi; u Rwanda rwungukira byinshi ku gihugu cya Kenya dore ko icyambu cya Mbombasa ari kimwe mu binyuraho ibicuruzwa byinshi, byaba ibije mu Rwanda cyangwa se ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Sawa kabisa,Kenya nimarafiki nahisi nakiongozi aliyechaguliwa atazidisha urafiki,Congs Uhuru Kenyatta-We are proud of you!
fk kenyata
Vraiment ndasaba ngo mujye mubanza gusoma inkuru mwanditse mbere yo kuyisohora. reba nawe yahaye kenyatta ubunwa bw’ishimwe.
Innocent,ubunwa bw’ishimwe ubusomye he muri iyi nkuru??Hatwereke twe tutahabonye.
Nuko nuko Yamina Karitanyi. bulya umugabo ni usohoza ubutumwa bwabamutumye ntaniganwe ijambo. komeza umurava mubyo ukora byose ndakwizeye kubera skills wifitemo. ubushishozi n’ubwitonzi tukuziho. wahawe inshingano zikomeye muri cyo gihugu. ndashimira kandi Nyakubahwa President wacu H.E Paul Kagame.warebye kure akagutoranya muri benshi nuko yakubonyemo umuyobozi ukiri muto ubishoboye kandi ubikwiliye. Ngufatiye ily’ibulyo. Imana izabigufashemo.
Comments are closed.