Digiqole ad

Icyizere cyo gutorwa muri Salax Aword cyaraje amasinde

Salax Award yasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki 9/werurwe/2013, bamwe mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibihembo batashye amara masa n’ubwo bari bazanye icyizere.

Senderi International Hits yazanye icyizere ataha amara masa
Senderi International Hits yazanye icyizere ataha amara masa

Abahanzi nka Riderman, Kamichi, Christopher, Senderi International Hit, n’itorero Indangamirwa batahiye aho mu gihe nko ku majwi yo kuri Internet bazaga imbere mu bafite amajwi menshi.

Mu birori abantu batandukanye baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke.com, bagenda bagaragaza kutemeranya na bimwe mu bihembo byatanzwe birimo icya Afro Beat cyahawe King James, icya Hip Hop cyahawe Ama-G the Black n’icya RNB cyahawe umuhanzi Bruce Melody.

DJ Bob yatangaje ko n’ubwo King James yinjiye muri Afro Beat mu mwaka wa 2012, atagombye gutwara Kamichi igihembo cya Afro Beat, ashingiye ku bikorwa yakoze birimo Album yise Ubumuntu afitiye amajwi ndetse n’amashusho, akaba yarayishyize hanze mu mwaka wa 2012.

Undi waganiriye na Umuseke.com aragira ati:”niba barashingiye ku bikorwa byakozwe n’abo bahanzi bombi Kamichi afite byinshi biruta ibya King James muri Afro Beat, kandi niba barashingiye ku bwinshi bw’amajwi ndibaza ko ntawayarushije Senderi International”.

Rider Man wahabwaga amahirwe yo gutwara igihembo cya Hip Hop, bashingiye ku bunararibonye ndetse n’ubuhanga adahwema kugaragaza mu njyana ya Hip Hop, kongeraho n’amajwi arenga 2000 yarushaga Ama-G the Black ku rubuga rwa Internet mu Kiganiro na Umuseke.com, yatangaje ko n’ubwo atabashije kwegukana igihembo, yanezejwe n’uko igihembo cya Hip Hop cyatwawe n’igisumizi Ama-G the Black

Ati :”n’ibindi bizabagaragarira vuba aha ko ibisumizi bishoboye”.

Mu batunguwe no kudatwara igihembo cya Traditional artist ni itorero Indangamirwa rigizwe n’abantu benshi , kandi rifite ibikorwa ryakoze rinagaragaramo umunsi ku munsi byo kwimakaza umuco wa Kinyarwanda mu ndirimbo ndetse no mu mbyino.

Muri ibyo birori abahanzi batanzemo ibyifuzo cyane cyane abakora ibihangano bijyanye n’umuco.

Mani Martin mu kiganiro na Umuseke.com yagize ati :” niba hatandukanywa RNB, Hip Hop, Afro Beat n’ibindi hagombye no gutandukanywa abaririmbyi , ababyinnyi ndetse n’abacuranzi b’ibikoresho gakondo ntibashyirwe mu cyiciro kimwe kuko ibyo bakora atari bimwe”.

Hananenzwe kandi abari bashinzwe kwakira abahanzi no kubereka ibyicaro, kuko hagaragaye umuhanzi Bini Relax yabuze aho yicara , kandi yari mu bahanzi batumiwe, akaba yanaririmbye mu gitaramo cyabanjirije itangwa ry’ibi bihembo.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Riderman kabisa kuri hip niwe warufite amajwi ahumbwo sinzi uko byagenze. Bt niyihangane

  • Ibyo byose ni halamu mugandukire Allah subhana, ibindi byose ni ubusa. Muslims must wake up

    • Aha ntabwo ari ikibazo cy’amadini Mwana Aboudallah ni Talent na Chance, Man.

  • Riderman niwe muhanzi wa mbere muri hiphop turabizi arashoboye, bajyane ibyabo ariko arabizi.

Comments are closed.

en_USEnglish