Digiqole ad

Urban Boyz yihariye ibihembo bya Salax Awards 2012

23:25: Ibirori byaberaga muri Serena Hotel birarangiye. Urban Boyz niyo yegukanye ibihembo byinshi (bine). Muri byo ikaba itwayemo n’igihembo gikuru aricyo cy’umuhanzi w’umwaka.

23:22: Umuhanzi w’umwaka wari utegerejwe na benshi baba abari hano muri Serena cyangwa Abanyarwanda bose abaye Urban Boyz. Ibyo bavugaga ko bari butware ibihembo bine bibaye impamo.

Urban Boyz bari kumwe na manager wabo Alexis Muyoboke
Urban Boyz bari kumwe na manager wabo Alexis Muyoboke

23: 18: Best Video Producer: Uwakoze indirrimo nziza z’amashushu muri 2012 abaye Bernard Bagenzi

23:15: Producer w’Umwaka abaye Ishimwe Clement. DJ amwakirije indirimbo yakoreye Knoweles yitwa Nzaba Mpari igira iti “Naho isi yose yakwanga ijuru rikagenda nzaba mpari…..”

23:10: Muri ibi birori abantu bahawe ibihembo bitandukanye .Uyu mukobwa witwa Uwingabiye Nalguis ahawe iyi telefoni nyuma yo kuvuga uko umuntu yinjira muri MTN Zone.

Uwingabiye Nalguis ahawe iyi telefoni ya LG
Uwingabiye Nalguis ahawe iyi telefoni ya LG

10:50: Umuhanzi w’umugabo witwaye neza kurusha abandi umwaka ushize ntabaye umuntu ku giti cye ahubwo abaye Itsinda rya Urban Boys, bahize King James, Mani Martin, AmaG The Black na Kamichi. Bati “Abareyo muri hehe? mwatsinze bingahe? Natwe ubu dutwaye icya gatatu harabura kimwe”.

Urban Boyz yegukanye igihembo cya gatatu muri Salax Award 2012
Urban Boyz yegukanye igihembo cya gatatu muri Salax Award 2012

22:44: Mu cyiciro cy’Umuhanzi w’umukobwa witwaye neza igihembo cyegukanywe n’Umuhanzi Knowless Butera. Abafana bati “Clement.” we ati “Ndashimira abafana banjye mwese, ndashimira Ikirezi Group, ndahimira….. na Producer Clement cyane, Imana ibahe umugisha mwese”.

Ingabire Jeanne Butera wahize abandi bakobwa bose umwaka ushize
Ingabire Jeanne Butera wahize abandi bakobwa bose umwaka ushize

22:42: Mu kicyiro cya “Diaspora recognition Award” uwegukanye igihembo abaye umuhanzi The Ben uba muri Amerika. Mu butumwa yahaye Uncle Austin avuze ko ashimira abantu bose ndetse ngo uyu mwaka we na bagenzi be bandi babana bashobora kuzaza mu Rwanda. Abantu bishimiye icyo gihembo baririmba indirimbo ye yitwa Am in love.

22:30: Mu cyikiro cya RnB (Best RnB) Umuntu wegukanye igihembo abaye Bruce Melody. Iki gihembo agihawe na Captain w’ikipe ya Rayon Sport Aphrodis Hategekimana (Kanombe). Iyi kipe yatsinze APR ibitego bine ku busa uyu munsi bikaba bitumwe bamwe bamwishimira abandi ntibamwishimira.

22:27: Album y’umwaka (Best Album) ibaye “Biracyaza” ya King James. Ati “Murakoze cyane, ndashima Imana, n’aba producer bamfashije bose…”

22:25: Best Traditional Artist: Igihembo gihamwe Man Martin, abantu benshi bakomye amashyi nk’ikimenyetso kigaragaza ko babyishimiye. Bamwe bati “Yaraguye, yavuye mu Mana….”. Naho we ati “Ndashima Imana, ubushize nakoze accident ubu wenda muba…. Ndashimira Imana, n’abandi bamfashije”.

Man Martin ati “Ndashima Imana kuba nkiriho nyuma y'impanuka narokotse”
Man Martin ati “Ndashima Imana kuba nkiriho nyuma y’impanuka narokotse”

20:13: Video yabaye nziza umwaka ushize ibaye “Bibaye” ya Urban Boys. Bagize bati “Turashimira abantu bose bagize uruhare muri iyi ndirimo”. Iki gihembo bahawe bahise bagiha Producer Junior wabafashije cyane nk’uko babisobanuye.

22:09:Indirimbo yegukanye igihembo cy’umwaka wa 2012 ibaye “Bagupfusha ubusa” uwayigizemo uruhare ariwe DJ Zizou ati “Ndashimira abahanzi bose bamfashije muri iyi ndirimbo, ndahimira Super Level, Ibisumizi n’abandi”

22:05: Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop umwaka ushize (Best Hip Hop artist 2012) abaye AmaG The Black. Ati “Sinumva ukuntu nongeye gufata igikombe ariko ndashima Imana. Nongeye gushima Mama wambyaye”.

22:00:Umuririmbyi witwaye neza umwaka ushize mu kiciro cya “Best Afro Beat Artist” abaye King James ahize, Senderi International Hit Elioni Victory , Kamichi, na Mico The Best. Ati “Ibyiza biracyaza, mwihe amashyi abafana banjye mwese”.

King James yegukanye igihembo cy'umuhanzi wa Afro Beat
King James yegukanye igihembo cy’umuhanzi wa Afro Beat

21:55: Abantu benshi bahagurutse hano muri Serena barimo gufatanya n’abahanzi bose baririmbye indimbo bagupfusha ubusa

21: 45: Mu mwanya w’itsinda ryitwaye neza kurusha abandi (Best Group) abegukanye umwanya wa mbere ni Urban Boys. Abantu bakomye amashyi menshi cyane babashimira. Ubwo bageraga imbere bafashe umwanya wo kwibuka Nyakwigendera Hirwa Henry witabye Imana umwaka ushize.

Urban Boyz ihabwa igihembo cy'Itsinda ryitwaye neza umwaka ushize
Urban Boyz ihabwa igihembo cy’Itsinda ryitwaye neza umwaka ushize

21:41: Mu kiciro cy’Umuntu waririmbye indirimbo zihimbaza Imana witwaye neza umwaka ushize abahize abandi ni Korali Alarm Ministries.

21:40: Umuntu uhawe igihembo mbere ni Umuhanzi Mushya (Best New Artist 2012 ) akaba abaye AMAG The Black, muri iki cyiciro yari ahanganye na Bruce Melodie, Queen Cha, na Alionni. Agize ati “nyuma y’Imana ndashimira umubyeyi wanjye, ndashimira abanyamakuru bantoye, mbikuye ku mutima ndashimira abafana banjye kuko badahari sinaba ndi hano”.

AmaG ahabwa igihembo cya Best New Artist
AmaG ahabwa igihembo cya Best New Artist

21:35: Umuyobozi wa Ikirezi Groupe Emma Claudine Ntirenganya amaze gushimira abaterankunga bose bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa cya Salax Awards.

Uko aba basore baje bameze
Uko aba basore baje bameze

21:05: Kugeza ubu abahanzi batandukanye n’abandi batoranyijwe mu byiciro binyuranye barimo kunyura kuri Red Carpet aya ni amwe mu mafoto yabo barimo gutambukana umucyo.

Urban Boys bo baje bafite inkono z'itabi mu kanwa
Urban Boys bo baje bafite inkono z’itabi mu kanwa
Fireman kuri Red Carpet
Fireman kuri Red Carpet
Focus Ruremire
Focus Ruremire
Intore Tuyisenge Jean de Dieu
Intore Tuyisenge Jean de Dieu
Nguko uko Senderi International Hit yatambutse kuri red carpet
Nguko uko Senderi International Hit yatambutse kuri red carpet

 

Patrick wo muri Top5sai na M Gloire
Patrick wo muri Top5sai na M Gloire
Uko Knowless na Christopher bahacanye umucyo
Uko Knowless na Christopher bahacanye umucyo

 

20:45: Ibi birori biyobowe n’ Abanyamakuru Umurungi Cynthia Ginty (KFM) na MC Monday gitangijwe n’Umuririmbyi Patient Bizimana, abahanzi batandukanye nabo bakomeje kunyura kuri red carpert

20:00: Ibirori birakomeje ndetse n’abantu batandukanye bakomeje kwinjira hano muri Salle ya Serena Hotel, Orchestre Salus Popoli yo muri Kamunuza Nkuru y’u Rwanda nayo irimo gushyushya abantu.

Aba ni bamwe mu bahageze ku ikubiriro:

Abashyushyabirori Ginty na MC Monday
Abashyushyabirori Ginty na MC Monday
Ibirori biratangiye, ubimburiye abandi kuririmba ni umuririmbyi uririmba izihimbaza Imana ariwe Patient Bizimana
Ibirori biratangiye, ubimburiye abandi kuririmba ni umuririmbyi uririmba izihimbaza Imana ariwe Patient Bizimana
Senderi ubwo yiteguraga kunyura kuri Red Carpert
Senderi ubwo yiteguraga kunyura kuri Red Carpert
Dr Jack na LilG kuri Red Carpert
Dr Jack na LilG kuri Red Carpert
Ibi birori bikomeje kuryoha, AMAG The Black we yanze kubyihererana ahita yerekana umukunzi we ku mugaragaro
Ibi birori bikomeje kuryoha, AMAG The Black we yanze kubyihererana ahita yerekana umukunzi we ku mugaragaro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko Alphonse Nkuranga n'Umugore we nabo bitabiriye ibi birori
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Alphonse Nkuranga n’Umugore we nabo bitabiriye ibi birori
Umunyamakuru Maurice Munyentwari ni umwe mu bahageze
Umunyamakuru Maurice Munyentwari ni umwe mu bahageze
Lion Imanzi nawe yishimiye kwitabira ibi birori ngaruka mwaka
Lion Imanzi nawe yishimiye kwitabira ibi birori ngaruka mwaka
Ibirori nk'ibi ntibitana n'udushya  uyu mugabo yari yicaye mu mwanya w'uwo mugore uri inyuma ye ku buryo aje akahumura nabi byasekeje abo bose bicaye iruhande rwabo. Photo: Philos
Ibirori nk’ibi ntibitana n’udushya uyu mugabo yari yicaye mu mwanya w’uwo mugore uri inyuma ye ku buryo aje akahamwimura nabi byasekeje abo bose bicaye iruhande rwabo. Photo: Philos

 

Orchestre Salus Populi irimo irashushya abantu hano
Orchestre Salus Populi irimo irashushya abantu hano
Rukundo Jean Baptiste Fils n'Umugore we barimo kwitegereza Salus Populi
Rukundo Jean Baptiste Fils n’Umugore we barimo kwitegereza Salus Populi
Umunyamakuru Steven Karasira nawe yitabiriye ibi birori
Umunyamakuru Steven Karasira nawe yitabiriye ibi birori
Umunyamakuru Jado Castar n'umugore we nabo ntibatanzwe muri ibi birori
Umunyamakuru Jado Castar n’umugore we nabo ntibatanzwe muri ibi birori

19:25: Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2013, nibwo hahembwa abahanzi bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu mwaka ushize wa 2012. Nk’uko twabakurikiraniye iki gikorwa kuva kigitangira, turabikomeje tukaba tugiye kubagezaho iki gikorwa uko kirimo kugenda (live).

Mu masaha make ibi bihembo birabona ba nyirabyo
Mu masaha make ibi bihembo birabona ba nyirabyo

Murakurikira amakuru yose arimo kugenda aba kuri uru rubuga ruhurirwaho na benshi ariko kandi si aha honyine tubagezaho aya amakuru kuko tunayatambutse, ku mbuga mpuzambaga zacu.

Kuri twitter mudukurikire hano @Umuseke.com naho kuri facebook mudukurikire aha

Photo: UM– USEKE na JDC studio

Aya makuru murimo kuyagezwaho n’itsinda ry’abanyamakuru b’Umuseke.com

 

0 Comment

  • Swagger Boyz nabahanga cyane , creativity nyinshi cyane gusa bajye bibuka gushima imana ubuhanga yabihereye mubyo bakora! ndabakunda cyane!

  • thanks for keeping us updated about Salx awards.

  • Ok! keep on orginizing events like. We really cong all winners.

  • Twishimiye ubwitange mutugaragariza mukudugezaho iyidagaduro. nanjye natoraga burimunsi abahanzi banjye. ariko mbabajwe no kubona nta porformance ya Rider man mbona hano.

    Rero mugerageze nawe mutugezeho ibye.

  • ahuii!!! King James we!!ukuntu maze iminsi ndara kuli computer ngutora ndishimye sana!ngukunda sana keep it up!!!Noneho wakubitiraho Rayon sport ikipe y,Imana ukuntu yatsinze ubu nanezerewe pe!!!Hallelua rero!!!

  • we are really enjoy that!!!

  • Swagger boys(Urban boys),Rayon Sport,Umuseke.com,ndabakunda pe!!muzansazaaaaaaa………….

  • Ariko rwose birashekeje cyane bariya bahugu se nabiriya bikono by itabi mu kanwa nonese ni ibiki ? nabyo se bigezweho kandi ?

  • Urban boys,Rayon Sport,Umuseke.com,ndabakunda weeeeeeeee!!!!!!!!!!!

  • urban boyz oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,mbakunda byasaze ,courage basaza ,

  • urban boyz ndabakunda byasaze eeeeeee,courage basaza

  • aho bahereye barenganya urban boyz!!!! ni nkaho bari bagejeje rayon sport arko bamenye bury atari buno.kandi mwitegure na pggss ni iyanyu

  • Saranganya Awards rwose ndabona yagenze neza, basaranganyije biratinda! Ubu umuntu ashobora guhita akora urutonde rw’abazatwara ibihembo ubutaha nibaba bakiri muri Muzika. Biroroshye cyane,ni ukureba abantu bagerageza muri muzika, ariko bakaba atari abahanga cyane, nyamara bakaba bahora ntako batagize ariko abahanga bakabarusha gukora muzika nziza no gutorwa.Saranganya Awards y’ubutaha rero ni bo izahemba kugirango bikomeze bizenguruke bijye binagaragara ko ari competition koko abatsinze bahora bahinduka. Umuseke nk’uko mwatugejejeho ibi, muzanatugezeho uko abahanzi bagiye bahabwa amafaranga ijyanye n’igihembo babonye, kugirango tumenye niba atari bimwe byo kubemerera 500,000 bakabaha 100,000 ngo kuko umuterankunga yabatengushye.Dukwiye kujya tubimenya twebwe abafana kuko nitwe dukoresha umwanya n’amafaranga yacu dutora. Nk’ubu menye ko umuhanzi wanjye azahabwa ibihumbi ijana, nabyihorera sinirirwe mutora. Ahubwo twaterateranya abafana be ayo twari butoreshe tukayamwihera nawe agatera imbere kuko yaba n’ubundi arenze utwo duhumbi ijana. Murakoze.

  • Swagger buyz murabambere kabisa mukomerezaho

  • aho bahereye barenganya Urban boys, Imana yabibutse

  • AMAG ndamwemera sanaaa!URBAN A K A SWAGGER BOYZ NABAMBERE toooooooooooooooo!!!!!!!!!!!!

  • best male ni Urban boys injiji we ubwo ubutaha best group izaba nka king james

  • byizabazaze mbahe !!!

  • Nonese iyo amag adatiza cherie we yari kwambara iki?

  • Ibyo byose ni halamu mugandukire Allah subhana, mukorere ijuru. Muslims must wake up

  • Uyu muntu witwa WA ni we njiji ahubwo ntiyasomye pe.What do you understand by male artist?Urban Boyz si artist group y’abahungu gusa?Ubu se kobavuga ngo abahanzi icumi bari muri competition ya Guma Guma harimo Dream Boyz igizwe n’abantu babiri na Urban Boyz igizwe n’abantu batatu ntuvuge ngo muri GUMA GUMA harimo abahanzi barenze 10?

  • aba demob nábagore babo n’abana babo ,abasirikare mufashe demob mugenzi wanyu “sender nawe agire icyo agira kuko atabonye umwanya wo kwiga nk”abandi

  • gusa entertainement nayo ni ngombwa muri societe

  • urban boyz ndabakunda cyane mukomereze aho

  • Iki gikorwa cyagenze neza kinashimisha benshi. Ariko hari ibitaranogeye amaso nyarwanda.Igihembo cya best traditional artist ntabwo Mani Martin yaragikwiye. Mumuco nyarwanda hakubiyemo byinshi tutaramwumbana na rimwe kandi kuba tutarabimwumvana simpamya ko aruko atabivuga abizi ahubwo n’uko ntabyo azi kuko burya akuzuye umutima gasesekara kumunwa na cyane iyo ari nk’ibi byubaka. Mani Martin ntitwigeze twumva ahanga amazina y’inka, azivugira amahamba,ntazi gushyenga,yewe no guhamiriza ntabyo azi n’amagambo y’umwimerere nyarwanda ntayo tumwumvana, yewe no mumyambarire no mu misokoreze bihabanye cyane n’ibyo tumenyereye iwacu mumuco wacu. Mani yakuzingukiye ugakama ugahumuza ukamuhereza icyansi yahita ashyira kumunwa ndakurahiye. Kuvuga AMAZI MAGARI mumuco nyarwanda ntacyo tubyigiraho.

    http://www.youtube.com/watch?v=jys2Xikuzks

Comments are closed.

en_USEnglish