Digiqole ad

Congo igiye gucukura Petrol muri Pariki y’ibirunga

Leta ya Kinshasa yateguye umushinga w’itegeko ryo kwemerera amasosiyete yigenga gucukura petrol iri muri pariki y’Ibirunga isangiye n’u Rwanda ariko ku gice cya Congo.

Agace Congo ishaka gucukuramo petrol ni indiri y'imitwe yitwaje intwaro/photo AP
Agace Congo ishaka gucukuramo petrol ni indiri y’imitwe yitwaje intwaro/photo AP

Iki gikorwa ariko cyatangiye kwikomwa n’amahanga aho iki gice kirimo petrol ubusanzwe kiri mu bice by’umurange wa UNESCO ndetse kandi kikaba ubuturo bw’ingangi zo mu birunga ari naho zisigaye gusa ku Isi.

Company zicukura petrol za Soco Internation (y’Abongengereza) ndetse na Total y’Abafaransa ziri mu zihabwa amahirwe na Leta ya Kinshasa yo gucukura iyo zahabu y’umukara, nubwo zitemerewe gucukura aha hantu.

Yves Mobanda Yogo wo mu nteko ishinga amategeko ya Congo yagize ati “ hari amasezerano mpuzamahanga tugomba kubahiriza ku bijyanye no gukoresha pariki, ariko ntabwo twareka abaturage ngo bicwe n’ubukene.”

Uwo mushinga w’itegeko wabonywe na Reuters watowe mu ntangiriro z’uku kwezi, ugamije “guha uburenganzira ibikorwa byakorerwa muri pariki bigamije inyungu z’igihugu”

Uyu mushinga w’itegeko kandi ngo urorohereza abazakora icukura rya petrol ku bijyanye n’imisoro kugirango Congo ikurure abashoramari ngo kuko ifite isura mbi mu kubahiriza amasezerano bagirana n’abashoramari n’abanyemari baza gukorera muri Congo.

Congo ubusanzwe icukura utugunguru twa petrol tugera ku 26 000 buri munsi ariko irashaka kongera iyi ngano kugirango ihangane n’umuturanyi Uganda ku isoko mpuzamahanga aho muri Uganda ngo habonetse petrol igera ku tugunguru miliyari 3.5 ikiri mu butaka.

Congo nubwo ishaka gucukura petrol mu karere k’Ibirunga, aka gace ni indiri y’imitwe yitwaje intwaro muri Congo nka M23, FDLR, Mai Mai Nyatura, Raia Mutomboki n’indi

Banki y’Isi ndetse na Leta y’Ubwongereza nk’abaterankunga ba Leta ya Congo bakaba bo baratangaje ko badashyigikiye ko iki gice gituyemo ingangi kitacukurwa kuko kandi ari n’ahantu hagengwa n’amategeko ya UNESCO.

Reuters

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ingagi kuri congo? UN? Yewe abakongomani uberetse ifaranga ibindi kuruhande! Ahubwo ikibazo ni iyo mitwe yitwaje intwaro, naho ubundi abakongomani, mubitege!

  • Ngaho ra!Haberaga isibaniro
    Hatarabona musabire ziriya
    Nzirakarengane z’abaturage
    naho ubundi congo ntubureng
    anzira bwayo

  • UBWO KABAYE,jmwongereza n’umufaransa. Ni ibyo nyine. UZABYANGA W’UNDI SE NI NDE; umubiligi? NZABAMBARIRWA

  • yoooo ingagi se zizajya guturahehe nimuzinyihere nzicumbicyire murugo,nzihingir’imigano zimpundagazeho amdovize murwego rwokunshimira

  • noneho barashyize barabivuze ubundi nizo ntamabara zimaze iminsi hakaba na diplomasi babihisha mwitegure noneho urugamba rwimbitse ureke ibyo mwivugishaga ex:kowet lybia irak pakistan i kigobe umwera apfa kuba yarahateye ijisho

  • Mana weeeeee.Ariko abanyafrica twabaye gute koko??Ubu koko turemeye abazungu batugize injiji bigeze aha koko??Ngo abongereza n’abafaransa harya??nicyo za Tornado zari zije gukora??Barangiza ngo URwanda rufasha M23 naho barashaka inzira banyuramo baza kwicukurira petrol,kwiba diamant ,zahabu nibindi.

  • Mbega weee! sinarinziko congo ifite peteroli!!! nkabona bazana drones! ubwo nyine intambara muri congo zibaye twibanire,naho ingazi zo zizagana i Rwanda zigize amahirwe nabwo kuko zanahagwa! congo iramutse izi ubwenge yakwikiza na africa ikaboneraho

  • N’ubwo peteroli izacukurwa mubirunga kuruhande rwa RDC, u Rwanda narwo rugomba kubonaho inyungu nka 40% kubera ibirunga tubihuriyeho.

  • congo ibonye amavuta, ariko kandi igiye kubona ni ngorane zidasanzwe . buriya n. kivu igiye kuba isibaniro yimitwe ya ba mafiya iturutse impande zose zisi!!!bazajya bashimuta abantu murariya mashyamba, nibarangiza basabe amayelo cyangwa amadorali kugirango barekure izo nzira karengane!!!!! MINISTER MENDE wa leta ya CONGO ,AFITE AKAZI KO KUZAJYA AHORA ASOBANURA KO Bafashwe nabaslikare bu RWANDA!!!!!! AHAAA

  • nibyiza iyumuturanyi yariye nawe ubufife ikizere ko ejo nawe uzarya

Comments are closed.

en_USEnglish