Digiqole ad

Hehe na telefoni zitujuje ubuziranenge mu Rwanda

Guveninoma igiye guca burundu itumizwa rya telefoni zitujeje ubuzirange, icyakora izari sisanzwe zikora ntizazavanwa ku murongo nk’uko abazitunze bari bamaze iminsi babifitiye ubwoba.

Telefoni nk'izi zitujuje ubuziranenge ntizongera kwinjizwa mu gihugu. Photo: Umuseke.com/MarceM
Telefoni nk’izi zitujuje ubuziranenge ntizongera kwinjizwa mu gihugu. Photo: Umuseke.com/MarcelM

Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kivuga ko izi telefoni zitazongera kwinjira ku butaka bw’u Rwanda kubera ko zizambya itumanaho ndetse ngo zishobora no guteza uburwayi butandukanye.

Major Francois Regis Gatarayiha, Umuyobozi Mukuru wa RURA yatangarije Ikinyamakuru New Times ko kubuza izi telefoni kwinjira mu Rwanda bizarangirangirana n’uyu mwaka.

Yagize ati “Turacyareba ingaruka ziteza, kandi twanatangiye kwemeza telefoni zemerewe kwinjira mu gihugu kuburyo umuntu wese uzajya ajya gutumiza telefoni mu mahanga azajya ahabwa uburenganzira na RURA mbere yo kuzizana”.

Gatarayiha kandi yemeje ko telefoni sizanwe zitujuje ubuziranenge zitazacibwa ku isoko. Yagize ati “Aho gukuraho telefoni zisanzwe, tuzahagarika itumizwa ry’inshashya, kandi ibyo birimo gukorwa hashyirwaho ubwoko bw’izigomba kwinjizwa mu mu gihugu”.

Yongeye ati “Twabonye uburyo izo telefoni zagize ingaruka mu bindi bihugu duhitamo guhagarika iyinjwizwa ryazo mu gihugu”.

Muri aka karere duherereyemo iyi gahunda yo guca burundu telefoni zitujuje ubuzirange yatangiriye mu gihugu cya Kenya aho izigera miliyoni zavanwe ku murongo w’itumanaho zakoreshaga muri icyo gihugu.

Marie Claire Uwayezu ucuruza telefoni zirimo n’izi zikemangwa ubuzirangenge yatangaje ko n’ubundi izi telefoni batakizirangura.

Yagize ati “Kuva twamenya ko guverinoma ishaka guca izo telefoni ntitukizirangura. Gusa izi telefoni zari zihendutse kandi zagurwaga na benshi”.

Abacuruza izi telefoni bavuga ko bigoye kuzongera kubona abakiliya kuko bajyaga bazigurisha kuva ku bihumbi bitandatu kugeza ku icumi, ihenze muri zo ntirenze ibihumbi 60; mu gihe telefoni zuzuje ubuziranenge zigura kuva ku 15,000 kugera ku bihumbi 600.

Umwe mu batunze izi telefoni witwa Jean Marie Gakuba yagize ati “Mfite telefoni itujuje ubuziranenge kuko ihendutse kandi niyo mfitiye ubushobozi. Guverinoma yari ikwiye kureba uburyo yagabanya ibiciro bya telefoni nziza kugira ngo tuzabashe kuzigura”.

Kugeza ubu bigaragara ko abagera kuri 55% aribo batunze telefoni zigendanwa mu Rwanda. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka abafatabugizi ba MTN Rwanda ni bari benshi kuko bageraga kuri 3,454,270, Tigo ikayigwa mu ntege n’abafatabuguzi 1,877,621 naho Aitel imaze umwaka itangiye ikagira abagera ku 570,739.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbega byiza zarizindambiye sana!gusa ikindi bahe abazicuruza akanya ko ku vide stock zabo.Thanks

  • Ubu se ba bandi baguraga tel za 5000FRW gusa bazigondera za black berry ra?Cyakora icyo nshimye cyo ni uko izisanzwe zizakomeza gukora mu rwego rwo korohereza abadafite ubushobozi buhanitse!

  • Gusa igishimishije ni uko izisanzwe zikora zizakomeza zigakora!Ariko se ubu uwaguraga telefone y’10.000FRW azigondera black berry koko cg za zindi zihera ku 60.000FRW kuzamura?Ahaaa reka dutegereze tuzaba tureba!

  • Ariko nge mba mu bushinwa mbona zose zihari n’izo muvuga ni ukuvuga se ko banga abaturage babo? ukuri ni uko nge nemera ko ubushinwa butabaho ngo buturebere ibya make nari kuzatunga phone muri 2015 uko ni ukuri kwange kuko nzi zitangira gukoreshwa mu rda uko byari byifashe naje kubona iyange bwite muri 1999 nabwo niyushye akuya ubwo se murambwira iki ngaho nimuzane uruganda rukora izo mwita fake nibura naho Kenya byo ntawambeshya mporana n’aba businessmen baho birirwa batunda ibyo mwita ibitagira ubuziranenga si ukurwanya igitekerezo ni uko nzi telephone zose zigira ingaruka yaba ihenze cg iya fake ariko mwereke abantu n’uko bazabona izindi telephone kuko nzi ko mu cyaro ayibona yagurishije ihene cg ibyo yejeje ibi mvuga ndabizi ubwo rero dushobora gusubira muri 1996 MTN ikiza kuko nibwo waguraga abonnement no Guhamagara kuri 5000 Frw buri kimwe
    Murakoze!!!

  • Ahubwo mu gihe izitujuje ubuziranenge zitarashira ku isoko, abahanga mu by’ubuziranenge, nibashire ku mugaragaro ibiranga telefoni yujuje ubuziranenge, maze tumenye kuzitandukanya nizitabwujuje. Ahasigaye nitugera ku isoko tuzihitiramo

  • numvise ngo mtn igiye gukopa blackberry ariko mwambwiye niba byabindi byo kwishyura internet ku kwezi bizaba bitarimo kuko njye sinabishobora rwose

  • Abafite za mukubitumwice turagowe pe!!!!1

  • icyo nasaba nuko mubyitondera mushingiye kubushozi bwabanyarwanda,urebye nibyinshi twakabaye turwanya bitujuje uziranenge kuburyo tel zikirikure yibyo.hari amafumbire imiti yamatungo nibiribwa.nacyane ibyo dutumiza mumahanga biribwa,tel mube muziretse rwose kuko uretse kuvuga ko zigura macye ntaburyo nyabwo bwokugaragaza ingaruka zitera

    • IBYUVUZE NUKURI, YEGO KOKO IGISHOBORA KUBA CYATEZA ICYIBAZO, NINGOMBWA YUKO JYIKUMIRWA GSA NKO KUBIJYANYE NA TEL4NE HO, UMUNTU YATUNGAGA IJYANYE NUBUSHOBOZI KDI UGASANGA NARYATERAMBERE TWIRIRWA TURIRIMBA, RIBASHA GUKANYAKANYA, UBWO SE UMUTURAGE UTARABASHA KWIHAZA MUBIRIBWA, AZABONA AKO KAYABO KA TELE4NE? WAMUgANI HARIBINDI BIBAZO BYINSHI USANGA BIBANGAMIYE UBUZIMA BWABANTU KURUSHA, JYE ICYO MPITAMO KUVUGA NICYIBAZO CYI NZARA NTABWO UZABA WASHONJE NGUTEKEREZE KUGURA 4NE 150000 NTAGO BIBAHO! SO ABAYOBOZI MURUSHEHO GUCYEMURA IBIBAZO BYIBANZE, ABATURAGE BATARABONERA UMUTI, KENYA IYO MUVUGA, NIBYINSHI YACYEMUYE MUBIJYANYE NIBYIBANZE ABATURAGE BAYO BACYENERA, SINZI RERO NIBA UMUTURAGE , UTARABASHA KUJYEZWAHO AMAZI IMIHANDA UMURIRO, IBIRIBWA NIBINDI MUBURYO BUMWOROHEYE, ARIWE UZABASHA KWIGONDERA URWO RWIGANA RWABAYOBOZI, KWIRENGAGIZA IBYIBANZE ABAYOBOZI BAGAKWIYE KUBA BAKORERA ABATURAGE KDI ARICYO TWABATOREYE, IBYO NDABIRAMBIWE!!!!!!

    • Ibi binyibukije kera kubwa Habyarimana. Nta bintu bya pilate wabonaga ku isoko. Uramutse uciye produits za pilate mu Rwanda abasigarana ubushobozi bwo kugura ibya original bashobora mbarwa.

      RURA mbona ikwiye no guhagurukira abacuruza amata bashyizemo amazi n’ifarini, n’abashyira amazi n’isukari mu buki ngo batubure.

  • Icyo cyemezo Leta yafashe cyo guca izo telephone zitujuje ubuziranenjye nanjye ndagishyigikiye ahubwo nizisanzwe zikora iyo nazo bazikura ku murongo nubwo nanjye nyifite ariko ndumva ari ukurengera ubuzima bw’abantu.

    • ntabwo ari ngombwa ko barindira kuyikwaka ariko cyangwa kuyikura kuri network nawe ubwawe wafata icyemezo ukayijugunya nko mumugezi. none se wayiguze wanze kugura iya original? bareke umuntu akoreshe ubushobozi bwe. cyangwa se Leta yongerere buri muturage ushaka fone imohe nka 50% bwo byibuze n’ubwo yaba ihenze umuntu azajya ashakisha iyihendutse nawe yiyishyurire 50%

  • Oooh: ibyo nibyiza cyane erega abanyarwanda niba tudafite uruganda rukora telephone ntibivuga ko tugomba kugura izitwica. Wowe wagura ikintu uziko cyikwica? Iyo udafite ubushobozi bwo kugura telephone yujuje ubuziranenge uratuza ukabanza ukabushaka aho kugirango ugure ikwica kuko ubuzima bw’umuntu buruta kure 60000 ahubwo RURA Yaturebeye kure.murakoze.

  • ZARI ZIKURAMBIYE SE HARUWAZIGUHATIYE KUZIGURA

    HANYUMA HAJATI COPHAC SHOP KU MUSIGITI WO MUMUJYI NIZERE KO ADACURUZA TEREFONE ZINSHIMWAAAAA

  • IBIVUGWA MURI LYCEE DE NYANZA BITEYE IMPUNGENGE INZARA,UMUVUNDO W’ABANYESHURI.MUTUVUGANIRE RWOSE BIRAKABIJE.

Comments are closed.

en_USEnglish