Digiqole ad

U Rwanda rwabonye ticket y’igikombe cy’isi cya Volley U21

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball yabonye itike yo gukina igikombe k’isi nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-1 mu mukino wo kuri uyu wa gatatu.

Ikipe y'igihugu ya Volleyball U21 iri mu marushanwa
Ikipe y’igihugu ya Volleyball U21 iri mu marushanwa

Ibi iyi kipe ikaba yabigezeho yiyushye akuya dore ko yashoboye kwitwara neza mu mikino y’itsinda A yari iherereyemo muri aya marushanwa yo kuri uyu mugabane ari kubera mu gihugu cya Tuniziya.

U Rwanda rwatsinze Congo Brazaville amaseti 3-1 mu mukino ubimburira iyindi rwakinnye muri aya marushanwa gusa ruhita rustindwa na Tuniziya amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri.

Iyi kipe y’umutoza Paul Bitok ariko yaje kwitwara neza mu mikino yindi ibiri yatsinzemo Sierra Leone seti 3-0 ndetse n’uwo yaraye itsinzemo Algeria seti 3-1.

U Rwanda rukaba rugomba gukina umukino wa kimwe cya kabiri w’iri rushanwa kuri uyu wa gatanu aho bazaba bahangana na Misiri yazamutse mu itsinda rya kabiri. Undi mukino ukazahuza Tuniziya iri iwabo na Maroc.

Aya makipe uko ari ane kandi ni yo azahagararira umugabane wa Africa mu marushanwa y’igikombe cy’isi cya Volleyball cy’abatarengeje imyaka 21 azabera muri Turkiya mu mpera z’ukwezi kwa munani uyu mwaka.

Iyi kipe ikaba ije yunga mu rya barumuna babo batarengeje imyaka 17 na bo babonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Mexique nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa yabereye muri Algeria.

© RuhagoYacu.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yiyushye akuya gute se,umuntu yagutera 3-0 atakurusha?

    • Pessimiste que tu es.Watsinda imikino itatu muri ine wakinnye ukaba utiyushye akuya kugirango utsinde???None wowe ngo yiyushye akuya gute??Ntukanenge ngo unenge n’ibyiza.

  • Nibyiza cyaneee!!!! gusa turabyifuriza nandi ma Equipe yo mu Rwanda.

  • Ndashimira ikipe cyane kumbaraga ,ubuhanga n’ubushake mukomeje kugaragaza ,muyoborwe nimana kandi mwitware neza mumahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish