Priscillah akundana nande? King James cg Mani Martin?
Mu bakunzi ba muzika ndetse n’abakurikirana amakuru y’abahanzi ba hano mu Rwanda, urujijo ni rwose ku rukundo rwa Princess Priscillah, bamwe bati ari kumwe na Mani Martin, abandi bati ni King James babyumva kimwe, we ntiyerura.
Mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko uyu mukobwa akundana na Mani Martin, ibimenyetso bimwe nko kugaragara kenshi bari kumwe mu bitaramo, ndetse n’inseko y’akana ko mu jisho bamwe bati ni ‘hariya ruzingiye’.
Abakurikirana cyane ariko bakavuga ko uyu mukobwa kandi yaba akunda na King James ariko mw’ibanga rikomeye.
Yaba Mani Martin, yaba King James yaba na Priscillah ubwe nta werura ngo akureho urwo rujijo mu rukundo rw’aba ba star b’i Rwanda
Kuwa gatandatu ubwo hatangazwaga abahanzi banjiye muri PGGSS III muri Serena Hotel umuhanzikazi Priscillah yari yazanye na King James bicaranye neza nk’abantu babiteguye.
Uko bari bameze, niko n’andi ma couple azwi nka Tom Close na Tricia, P-Fla na El Poeta, Muyoboke Alex n’umufasha we, AmaG na Young Grace (nabo batabyemera neza) Danny Vumbi n’umutambukanyi we, Mico the Best n’umukunzi be, Safi n’umukunzi we n’abandi bari bicaye.
Kubya Priscillah na Mani Martin cyangwa King James byibazwa kandi mu ndirimbo zabo. Priscillah aherutse gusohora iyi “Nkeneye Umukunzi”
Hambere kandi King James na Priscillah bafatanyije indirimbo bize “Harabura iki?”
Nanone ariko muri uyu mwaka Mani Martin na Priscillah basohoye iyitwa “Gumana nanjye”
None uru rukundo rwa Priscillah ruherereye he?
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
ni byiza ko uba watohoje ariko nta gihamya nawe utanze, ibi bisa naho uri gushyushya abantu imitwe garagaza neza uwo bakundana noneho!
Uvuze ukuri vraiment ,ibi ni ukugira ngo abantu binyuraguremo.Nawe ntaba yavuze uko abi bona.It’s not far kabisa.
Man martin yamupfusha ubusa !!!!!!!!! niyifatire King jems
Nafate King James kuko baraberanye, ariko Man Martin (nibwo nawe ari umuhanzi dukunda kandi w’umuhanga) ntabwo baba baberanye kuko umwe yaba aberewe undi akaba aberamye
Jye ndumva yaba king James
king jams niwe gisore cyiza andi banaberanye cyan ekurusha man martin niyi fatire uwo mu king wumusic murwanda
Bose ko mbona Bamupfusha ubusa!! iyo aza kwibera uwanjye……!!!!
buriya kabuze ukarongora neza niyo mpamvu gahuzagurika kazaze nkanyaze sha
Ubwiwe n’iki ko aribyo abuze sha?Urabona King James adafite umusosi mu kaboko wo kurangura ayo mabanga?
priscillah niyerure avuge ukuri bive mu rujijo.
Abanyamakuru ntimukatumarire amabuye, ubwo se kuba abantu bifotoranije, cg baririmbanye kandi bose ari abaririmbyi, ibyo bitume mwandika ibi byose. mwe abanyamakuru se ntimwifotozanya, mugasangira …. Ewana ibi ni ukugirango twinyuraguremo gusa.
arikose uwobakundana wese bibatwayicyi?ntimukivange bubitabarera.
king sawa fatireho ariko mubitwere
Comments are closed.