Digiqole ad

Esteem Dancers ngo bazanye ikimansuro kidasanzwe mu Rwanda

Abaririmbyi bo hanze nibo bamenyerewe kuza mu Rwanda, itsinda ryitwa Esteem Dancers baturutse muri Uganda baje kujya babyina ibyo bita ibimansuro mu Rwanda.

Itsinda rya Esteem Dancers
Itsinda rya Esteem Dancers

Bo bavuga ko muri East Africa ngo ntawubarusha gususurutsa abantu muri izi mbyino bita ibimansuro zikorerwa mu bubari butandukanye, bikaba bigenda bifata indi ntera mu mujyi wa Kigali no mu mijyi imwe mu Rwanda.

Lutaakome Asuman umwe mu bagize Esteem Dancers yabwiye Umuseke.com ko itsinda ryabo rizwi cyane muri Uganda, Tanzania ndetse na Sudani y’Epfo kubera umwihariko wabo mu kimansuro.

Lutaakome ati “ ubu rero tuje no mu Rwanda kubereka icyo dushoboye mu gushimisha abantu muri week end nyuma y’umunaniro baba bagize mu kazi.”

Guhera kuri uyu wa gatanu aba babyinnyi baje gushaka amahaho mu Rwanda baraba bataramiye muri Madrona Inn mu mujyi wa Kigali ahahoze haparika imodoka za Virunga Express.

Aba bamansuzi ngo batangiye kubyina muri ubu buryo mu 2010 batangiriye muri Kaminuza ya Makerere dore ko batatu muri iri tsinda rya batandatu barangije amashuri yabo ya Kaminuza.

Itsinda ry'abo bamansuzi
Itsinda ry’abo bamansuzi

Bavuga ko babyinnye mu gitaramo cya Sean Paul muri Uganda, mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Uganda ndetse bavuga babyinnye mu birori byo gutangiza amarushanwa ya CECAFA y’ibihugu umwaka ushize.

Baje gushaka amahaho no gushimisha abakunda ibyo bimansuro
Baje gushaka amahaho no gushimisha abakunda ibyo bimansuro

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • TURASHIJE PEE!RAHIRA AKO ABAGABO BACU BADASHIRIRA MURI IBI BIMANSURO, IPOSHO BAJYAGA BADUHA BAKAJYA KURYIHERA ZIRIYA MABESHU NGO ZIBYINE ZIBEREKA IBINYITA BYO MURI AFURIKA Y’EPFO! NZABA NDORA NI UMWANA W’UMUNYARWANDA! POLISI NIDUTABARE NAHO UBUNDI…..

  • ubwo ngo namwe mwavumbuye mubonye ibyo muzana

  • Ndumiwe pe. Ese MIJESPOC yabemereye gute? Bariya bamansuzi se murabona bafite umuco? Ndabona aho bukera urubyiruko rwacurugiye kwangizwa n’abataye umuco; ariko si urubyiruko gusa kuko ubushize abagore bafite abagabo b’i Muhanga bamaganye amansuzi ngo kuva aho batangiriye kubyinira i muhanga byatumye abagabo babo bitondaga basigaye bajya mu busambanyi bukaba bwariyongereye.

    Nawe se nkuriya ufite umusatsi mwinshi wambaye ikariso ndabona ariyo yashyize amabere ye hanze uragira ngo yakubonyeho cash mwabyinana akaviramo aho? Muramutse mutabonye numwanya uhagije yaguha no ze mukazahana rendez-vous ukamusanga iwabo ndakurahiye. Namwe basore mwenda kurushinga, nabagira inama yo kujya mmujyayo na ba fiancées banyu, n’abubatse bakajyana n’ababo n’aho ubundi muzaba mureba izo mbyino zadutse icyo zizadusigira. Ese Impala nayo yagiye Uganda kubigisha igisope ko mbona ari cyiza ra?

  • Aba bashomerin’abashomerikazi ba Uganda babuze akazi kabisa, ese kuki MIJESPOC yabemereye kuza kutwangiriza umuco. Nzaba ndeba

  • kalibu sana. twari twarababuze,ariko mumansure mutizigamye ntimudusondeke.

  • TWAMAGANYE ABAKOZI BA SHITANI MU KUTWANGIRIZA UMUCO

  • Turabamaganye mu zina rya……

  • turagowe noneho. mbabajwe n’abana bacu bigana imico yabo. kurerera abana ku imico iriho ubu biragoye kweri. imana izaturindire urubyaro naho ubundi nti byoroshe. ibaze umwana wawe y’injiye munzu yambaye kuriya?

  • welcome to Kigali, twari dukeneye kumansura shaaaaa, yoyoyoyooooooooooo, ni muze tumansureeeeeeeeeeee bucee. Abagore hehe kungera kubona abagabo muri week end, bye bye bye

    • Ariko urasetsa koko! ako ndumva atari agahimano.muri bariya se wabonye nta basore beza barimo cg aho babibyinira abagore ntibahazi?umugabo ajye afata imodoka age nde umugore na we akubitemo kariya gakabutura afate iye modoka agende bahurire mu rugo mu gitondo!! nanjye nzaba numva amaherezo

  • abo bantu turabamaganye mu izina rya yesu
    kuko bari kuzana umwuka wu busambanyi mu gihugu cyacu
    icyampa yesu akabigaragariza bakamumenya urabona ukuntu arabakobwa beza satani yakoronije

  • Baradutesha umuco gusa nta kindi

  • PU!GOV’T ITABARE VUBA HANO
    KAMPALA BARAFATWA BAGAF
    UNGWA,BABUZE ISOKO NONE
    BATEYE URD ARIKO MUZEYI ARAHAMBIRIZA YANGA
    SATANI

  • ndasaba minisiteri yumuco kwamagana aba bakobanyi

  • njyewe naremeye ababana bakora ibyobazi nibwo bwambere murwanda ahonagenzehose mbona abahanga mukubyina. indirimbo zose barazibyina byagera kuri “kigoma” abantu bose ubwuzu burabasaga. icyo nabakundiye ntanubwo bambara ubusa nkabo tumenyereye.kandi ubona bari verry organised.

  • izo ndayiye c maye zije kutwanduriza abari pee toka satani

Comments are closed.

en_USEnglish