King James yigaranzuye Urban boys mu majwi ya salax Award
Kuva ku itariki ya 22 Mutarama 2013, nibwo igikorwa cyo gutora abahanzi barushije abandi gukundwa mu mwaka wa 2012 cyatangijwe, kugeza ubu amajwi amaze kubarurwa ku Umuseke.com akaba ageze ku majwi ibihumbi 223139, aho kugeza ubu King James yigaranzuye ho amajwi 7 itsinda rya Urban boys ryari rimaze igihe riri imbere.
Dore uburyo muri buri cyiciro abahanzi barushanya amajwi .
Mu byiciro byose biri guhatana uko ari 13, babiri ba mbere mu bahanzi bahatana muri buri cyiciro, bararushanya amajwi kuburyo bukurikira:
1.Best Male Artist
Umuhanzi | Amajwi |
King James | 6281 |
Urban Boys | 6274 |
2. Best Female Artist
Umuhanzi | Amajwi |
Knowless | 6773 |
Paccy | 3541 |
3.Best New Artist
Umuhanzi | Amajwi |
Ama-g the Black | 5807 |
Jay-C | 5119 |
4. Best Traditional Artist
Umuhanzi | Amajwi |
Indangamirwa | 8319 |
Mani Martin | 7082 |
5. Best Afro Beat
Umuhanzi | Amajwi |
Senderi international Hits | 8678 |
Kamichi | 4620 |
6.Best Hip Hop Artist
Umuhanzi | Amajwi |
Riderman | 8934 |
Fireman | 7423 |
7. Best RnB Artist
Umuhanzi | Amajwi |
Christopher | 6634 |
Knowless | 3478 |
8. Best Gospel Artist
Umuhanzi | Amajwi |
Alarme Ministries | 9155 |
Dominic Nic | 7044 |
9.Best Group
Umuhanzi | Amajwi |
Urban boys | 10056 |
B gun | 5270 |
10. Song of the year
Indirimbo | Amajwi |
Bagupfusha Ubusa | 6351 |
Bibaye | 4050 |
11. Best Album
Album | Amajwi |
Batatu ku rugamba | 5144 |
Biracyaza | 3371 |
12. Best Video
Video | Amajwi |
Bibaye | 6240 |
Nzaba Mpari | 2496 |
13. Diaspora recognition Award
Umuhanzi | Amajwi |
The Ben | 7236 |
Meddy | 3109 |
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2013 nibwo abahize abandi muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo byabo, icyo gikorwa kikazabera muri SERENA HOTEL guhera saa 18h00 kugeza 23h00.
Umuntu wese kandi aracyafite amahirwe yo gutora anyuze kuri uru rubuga. Twabamenyesha kandi ko ibi birori tuzabibagezaho live ubwo biza birimo kuba.
Roger marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.Com
0 Comment
Ariko njye nibaza impamvu buri gihe bashyira imbere abahanzi ba muzika gusa,ese abahanga bakanakina amakinamico bo mubashyira he?uziko musetsa,nukuri abategura iki gikorwa aka kantu bazagatekerezeho kuko abahanzi badushimisha mu rwanda nabamakinamico na za films nabo barimo.ibihe byiza
Ariko this is not professionalism gutangaza amajwi mbere yuko igikorwa nyamukuru kiba
Urban boys baracyari imbere mujye muduha amakuru yanyayo
ubu se ko numva ntamatsiko bigiteye twamaze kumenya abatsinze abandi mbega birasekeje pe!!
ko numva se nta matsiko biteye??? Singaye n’ababivuyemo ndumva ari ibintu bidashishikaje rwose, keretse niba nyuma y’amatora hari indi selection ikorwa.
aya majwi ni abarurirwa kuri umuseke.com umuntu wese watoye arayabona,haziyongeraho aya sms bateranye n’aya babone kubona uwatsinze .bishaka kuvuga rero ko mwagomby gusobanuza mbere ya critique.
muzabitugezeho namafoto meshii merci
Comments are closed.