Digiqole ad

Bertrand Bisimwa yasimbujwe Runiga Rugerero muri M23

Mu gihe M23 ubu irimo ibice bibiri, igice cyo kuruhande rwa Gen Sultani Makenga kuri uyu wa 7 Werurwe cyatangaje ko Bertrand Bisimwa ariwe usimbuye Jean Marie Runiga ku buyobozi bwa Politiki bwa M23.

Bisimwa Bertrand kuri uyu munsi ubwo bari bamaze kumutora/photo Internet
Bisimwa Bertrand kuri uyu munsi ubwo bari bamaze kumutora/photo Internet

Col JMV Kazarama uvugira uru ruhande yatangaje ko i Bunagana ariho aya matora yabereye, avuga ko Gen de Brigade Makenga yasabye abari i Bunagana guhamagara abana (abasirikare) babo bari kumwe na Ntaganda kuza bakabasanga.

Uyu muhango yo kwimika Bisimwa ngo wari witabiriwe n’abasirikare bose bari ku ruhande rwa Makenga, abatari bahari ni ngo ni Col Zimurinda na Muhire, ngo bashutswe na Gen Ntaganda akabajyana.

Col Kazarama yatangaje ko ngo Gen Ntaganda abasirikare bari ku ruhande rwe ngo yabafashe nk’imbohe batabasha kuza ngo basange M23 ya Makenga.

Umuseke.com wavuganye na Bishop Jean Marie Runiga Rugerero atangaza ko ibyo uruhande rwa Makenga rukora ari amafuti kandi ashaka gusenya M23.

Runiga ati “ Ntabwo dukorana na Ntaganda nkuko mubivuga, icyo twapfuye na Makenga ni uko ashaka gukorana na FARDC ibi twarabimenye, kandi azi neza ko M23 iharanira ko hari ibihinduka no muri FARDC.

Runiga yabwiye Umuseke.com ko uruhande rwabo ubu ruri i Kibumba muri zone ya Nyiragongo nk’ikicaro gikuru cyabo.

Yavuze ko uyu munsi bakoranye inama n’ingabo mpuzamahanga za ICGR biga ku kibazo cyo gucikamo kabiri kwa M23.

Runiga ati “ Dufite abasirikare 90% ba M23, Makenga yajyanye abasigaye kandi n’abandi bari kugenda bamuhunga bakaza.”

Maisha Patrick
UM– USEKE.COM/Rubavu

0 Comment

  • ayiiiiiiiiiiiiii

  • Makenga nawe Ntaganda reka ndabahanure”INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO”

  • Yewe M23 nabo barahuzagurika!!

  • ahubwo se uwo mugande avuye he?karabaye!!!

    • s’umugande n’umushi

  • mwitondere izi mpinduka kuko har’iki zihishe inyuma byanze bikunze,,, ubu se koko Impunzi ziratashye nkuko muri Grande Lignes zanyu mwabivugaga cg mwongereye ahubwo umubare w’imunzi mureke guterwa ngo mwitere mes freres. Uwiteka abasange ….

  • SINABIVUZE BURETSE GATO UREBE NGO UMURIRO URAKA HAGATI YABIYISE ABAVANDIMWE DA!!!NGUBWO RERO UBUPFURA BWABO BAJYA BABABWIRA!!!BURYA NGO TUZABAMENYERA KU MBUTO ZABO.MUTEGEREZE GATO MWIREBERE AKAGIYE GUKURIKIRA.KURIKIRA UMUKINO.

  • bivuye muri RCD, bigiye kuri CNDP, bigeze kuri M23, none nayo icitsemo ibice. nkunda baramufashe baramufunga,none NTAGANDA barimo baramuhiga, MAKENGA azanye ibyabajomba n’abagogwe, ese ninde utibuka igihe nkunda yashwanaga na ntaganda, nkunda akagira makengachef d’etat major, ntaganda nawe akagirakabundi chef d’etat major, abazi gusesengura ibintu mugira ngo icyari inyuma si amacakubiri, none nyuma yo gusubiranamo, makenga ati rucogoza asimburwe na rene abandi, icyo mbahanuriye nuko mutarashyira hamwe ntacyo muzageraho, mwirirwa mubeshya ngo muranwanira benewanyu kandi mukurikiye inyungu zanyu, ubwo amafaranga mwavanye goma murayapfa koko, mwayagabanye neza se ko azashira mugakomeza kubaho, kazarama nawe ujye uvuga amagambo y’abanyapolitiki ureke imvugo nk’iyabashumba, wirirwa uvuga ngo mwabishe mwabamaze , nkaho mutasangiye akababaro mu shyamba.

    • Titi uri iumusesenguzi mwiza kabisa,reka nkunganire mbere RCD yatangiye ari 1 nyuma ati RCD Ruberwa nabandi ML,Nyamwisi et Wamba dia wamba,RCD National Roger Lombala,CNDP ya nkunda, Mutebutsi nagatsikoke!ejo bundi ngo M23 nayo iya Makenga niya Ntaganda.Ikindi ngo bararwanira ko impuzi zo muri congo ziri mubindi bhugu zitahuka,bagitangira habahavutse indi camp des refugies ya Kigeme iitarigeze ibaho.Yewe ni inda mbi gusa cgse kwibera mukigare ntakindi, mwesenabasaga gusibira muri leta, naho Ntaganda akitaba urukiko.Niba ataribyo mukomeje mwese kumena amaraso yabana binzirakarengane, muzabibazwatu!kandi niko mukomeje kugwiza ubugome.Muve mumafuti

    • C’EST CAS LA REALITE EN FAIT!!!

  • tu vas travailler dans le vide . unapenda importation ya vita kwenu . uta die sana

  • Inda nini gisa izo njiji zimariy
    Abana mu nkambi.ariko izo
    Drones zirihe ngo zibamare
    Abaturage batahe iwabo

  • Erega nta gahunda bafite ni
    Bisambo gusa mbabajwe na
    Runiga usebeje abshumba b’
    Imana.

  • Kabila ibyo yavuze abigezeho”Ntapiganisha adui, adui mwengine” bishatse kuvuga ngo: nzarwana n’umwanzi nkoresheje undi mwanzi.Sibyo ibi se kandi, Kabila ni umuhanga mu gucamo ibice abamurwanya, atanga ama dollars akagura igice kimwe kikamufasha kurwanya ikindi. Bigaragara ko ari inda nini yatumye m23 ibaho none cash zirabonetse amacakubiri araje.Ahaaa let’s wait and see!!!

  • M23 NARI NYISHYIGIKIYE. NDAYISHYIGIKIYE N’UBU. GUSA ABA BAHUNGU BO MURI CONGO BAGIRA AMACAKUBIRI CYANE. NDIBUKA MURI ZA 1991 DUHUNGA UBWICANYI BWAKORERWAGA ABATUTSI MU MAJYARUGURU TWAHUNGIYE I JOMBA. TWAHASANZE IMIRYANGO MYINSHI Y’ABAVUGA IKINYARWANDA. NAGEZE AHO MENYA KO HARI ABIYITA ABANYEJOMBA, ABANYARUTSHURU, ABANYENDUGA…N’IBINDI BIDAFITE AGACIRO.ABENSHI KANDI BARI BARAHUNZE BAVA MU BICE BY’AMAJYARUGURU BAKABA ABATUTSI BITWA ABAGOGWE. ICYAKURIKIYEHO NI UKO NAHISE NJYA KURWANA MU RPF INKOTANYI. NYUMA Y’INTAMBARA YA 1994, MURIBUKA KO HABAYEHO INTAMBARA NYINSHI MURI CONGO. MURI 2003 UBWO NIGAGA MURI KAMINUZA NIBWO UMUNTU YAJE ATI: NDABIZI KO WABAYE UMUSIRIKARI, USHOBORA KWEMERA KUZA KURWANA KWA LAURENT NKUNDA TUKAGUHA AMAPETI AYA N’AYA?? NABYIZEHO ICYUMWERU CYOSE, NZA KUMUSUBIZA KO CONGO ATARI IGIHUGU CYANJYE, KO U RWANDA RUTEWE NARWANA. NYUMA MUZI AMACAKUBIRI MENSHI YAGIYE ABA MURI CNDP, NGAHO BA NTAGANDA, NGAHO BA NDE, BOSE NGO UYU NI IKI N’IKI… BYOSE GUSA BIKAGANISHA KU MIRYANGO, N’AHO UMUNTU YATURUTSE…NDIBUKA MURI 2005 NATEMBEREYE I GOMA, NINJIRA MURI BAR IMWE, MPURA N’UMU CAPTAIN NARI NZI, HABA HAJE ABA OFFICERS BENSHI BAVUGA IKINYARWANDA HARIMO N’UMU COLONEL WITWA BYAMUNGU BAMBWIRAGA KO ARI UMU MAI-MAI WAJE MURI RCD-GOMA. ABO BAMAZE KUGENDA IBYO YAMBWIYE KURI ABO BARI BAHARI NI AGAHOMAMUNWA BIDAKWIRIYE INGABO ZIFITE ICYO ZIRWANIRA KIMWE…NGO KANAKA NI UMUHUTU, KANAKA NI UMUNYENDUGA, KANAKA NI UMU MAI-MAI NTATWEMWERA N’UBWO TURI KUMWE…MUTEGEREZE MUZAMBWIRA IBY’ABA BAHUNGU. THX!

    • ubwo se uvuze iki? nta nama utanze, nta muti wikibazo ugerageje kuvuga ahubwo nawe uguye mumutego wabo uvuga w’amatiku! urabeshya ntakaminuza wowe wize pee! ubundi se wowe uriki murabo bose wavuze? sha ntacyouricyo ndakugaye! ubundi rero iyo ugaya urangiza basi utanga inama reka njye mbereke icyamara ziriya ntambara! nuko abanyekongo bavuga i kinyarwanda bahabwa uburenganzira nkabandi banyekongo bose bitabibyo bakabuharanira nubundi uburenganzira nyabwo ububona ubuharaniye!

      • @mutuyimana jean claude, Ahubwo se wowe uvuze iki??Uyu Bisanukuri arerekana uburyo aba bagabo bigoye ko bumvikana kubera amacakubiri atagize icyo ashingiyeho. Nawe ukavuga ubusa

      • Ubwo burenganzira se bwaboneka budaharaniwe? Nawe rero uteye urujijo kuko nibaza ko wari kuvuga ku biriho biba nko kugaya isubiranamo, kwamgana ubugambanyi na ruswa, guhamagarira kwiyunga no gukomeza intego iganisha kugera ku kwemerwa nk abakongomani usibye batagomba kubisaba uwariwe wese ko ahubwo aribo byanga bikunda. Ikibazo gihari abantu bose basoma izi mbuga, ninde wakuyeho Runiga? Ni Makenga cg Chama? Munsubize kuko M23 iramutse itagendera ku mategeko ayigenga byaba bibabaje. Ese uwakoze impinduka amategeko arabimwemerera? Niba aruko byafatwa ejo na 2lt ntazi azabyuka un matin akureho Bisimwa, bityo bityo. Ziriya miliyoni 5 z ama USD zatanzwe bitege bitinde bitebuke amaraso ya bene wacu azabahama.

  • Birababaje kubona inyeshyamba zisubiranamo zitaragera no ku ntego zihaye.Ibi ariko birasanzwe muri DRC, mwibuke RCD yaje gucikamo ibice 3:RCD Goma ya Azarias RUBERWA, RCD Ya Mbusanyamwisi na RCD ya Roger Lumbala, RCD/Goma yaje gucikamo ibice havuka CNDP, PARECO…none ibice birakomeje.Ikigaragara n’uko hagati ya m23 Makanga na m23 Runiga hari igice Kabila yaguze, mubitegereze muzabibona bidatinze bamwe bagiye gusanga Leta (FARDC) kdi nibo bazagira ingufu.Kabila ati:”Ntapiganisha adui adui mwengine”…

  • ariko abantu ba NTAGANDA mwacishije bugufi tukabona amahoro?

    • Ariko abantu barasebanya kweri! ngo uRwanda rushyigikiye M23! Ntwabwo twashyigikira abantu binda nini nkabariya pee! kuko bagutamaza bidateye kabiri. Rugamba waririmbye ngo “INDA NINI MUYIME AMAYIRA” yaroye kure uwampay’Inka! Mbega ibisambo! none se nuko bacyura impunzi ko wumva aribyo barwanira? murasebye tuu!

  • Byaribya komerase?mutegereze mugihe gito cyanee Ntaganda na Bouduin mugihe gito cyane bazarwana ndetse nabi cyane.makenga isubirire hakiri kare muri leta, nubundi baragushutse nawe wanga kumvira bagenzi bawe nka Michel nabandi.Ntuzasubire urumva menya ubwenge man!

  • ark iyo wihandagaza ukananirwa gutandukanya umuntu ninyamaswa, ubwo wewe uba uriki?

  • bamanike amaboko kabila abayobore kukobo ntacyo bishoreye nimbya wabonye abahiga ubutwa batarava mwishyamba

  • Uwo muntu avuze ukuri rwose. aba bantu batangiye kera bashaka guharanira uburenganzira bwabo ark byarabananiye kuko bicamo ibice. wowe umunenze ntaby’uzi bityo uzajye unenga umuntu kubyuzi. kuva batangira RCD,CNDP,M23. abo bose impamvu ntacyo bagezeho namacakubiri kd mugihe badasenyera umugozi umwe ntacyo bazageraho. Njyewe Imana natanga niyi nibongere bicarane batekereze kukibazo gituma bahora bicamo ibice kuvakera, babireke nibwo bazagera kuntego. Murakoze.

  • NUKURI IBYA MU23 BITEYE AGAHINDA MWIBAZE ABANA EJO BUNDI BAGUYE KURUGAMBA BAKURIKIRE ABA CNDP NONE UBWABO NGO BATANGIYE KURASANA NTAGANDA NAWE MAKENGA OHO MUJYAMUTECYEREZA ZIRIYA MPINJA ZIGWA MUNKAMBI KUBERA TURIYA DUKOPO TWIMPUNGURE BAFATA BARIBAMENYEREYE AMATA KWERI!ARIKO NDAFITE ICYIZERE CYUKO URUBYIRUKO RUCYIRIRUTO RUTAZAGENDERA KUMARANGA MUTIMA YAKARERE AHUBWO ARI UGUSHAKA SOLUTION YA BENEWABO BAGUYE MUNKAMBI MWEBWE MUSOMA IZIMBUGA MUMBWIRIRE INSHUTI NABAVANDIMWE KO MFITE INZOZI ZUKO AMAHEREZO HARABANTU BAHORABABAJWE NABIRIYABAZO BYOHAKURYA NDAVUGA DRC BITINZE BIZAZA KANDI NAMWE NISHIMIYE IBITECYEREZO BYANYU NOKUBABAZWA NIBITAGIRA AKAMARO SO IMANA IBIDUFASHE

  • Ariko abantu barasebanya kweri! ngo uRwanda rushyigikiye M23! Ntwabwo twashyigikira abantu binda nini nkabariya pee! kuko bagutamaza bidateye kabiri. Rugamba waririmbye ngo “INDA NINI MUYIME AMAYIRA” yaroye kure uwampay’Inka! Mbega ibisambo! none se nuko bacyura impunzi ko wumva aribyo barwanira? murasebye tuu!

Comments are closed.

en_USEnglish