Koreya ya Ruguru ishobora kugaba igitero cya kirimbuzi kuri Amerika
Iri jambo ry’ubushotoranyi rije nyuma y’ibyumweru bishize ubwo igihugu cya Koreya ya Ruguru cyakomezaga ibikorwa byo kugerageza ingufu za kirimbuzi munsi y’ubutaka. Ibi byateje n’umutingito ukaze waje no kugera mu ntara zimwe na zimwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gake k’iburengerazuba arizo Los Angeles na San Francisco.
Mu ijambo rikarishye rya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya yatangaje uyu munsi yagize ati ”Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje intambara yo kurwanya ikoresha rya nuclear, tuzakomeza guhagarara ku burenganzira bwacu ndetse nibiba ngombwa tunagabe ibitero ku buyobozi b’abadushotora ku nyungu z’igihugu cyacu”.
Iri tangazo rije nyuma y’umunsi umwe Koreya ya Ruguru ishyize film kuri YouTube yerekanaga imyiyereko y’abasirikare, missiles, ibifaru n’izindi ntwaro zikomeye.
Iyi filim yashyiriweho ku rubuga rwa internet rwa Koreya ya Ruguru yerekana igihugu cya Amerika kiri mu ntambara.
Uku kwihanangiriza Amerika byashyizwe abaharagara n’ibiro bishinwe amakuru bya Koreya ya Ruguru aho bashinja Amerika guhamagarira ibindi bihugu gufatira igihugu cyabo ibihano, ndetse bakomeza bavuga ko bafite amakuru ko hari imyitozo ya gisirikare Amerika irimo gukora.
Mu kwezi gushize isi yose yagize ikibazo nk’iki ubwo Koreya ya Ruguru yashyiraga ahagaragara uguturika guhambaye kw’ingufu za kirimbuzi.
Iri geragezwa ririmo gukorwa ry’ingufu za kirimbuzi ryo munsi y’ubutaka ryanateje umutingito uri ku kigero cya 4.9
Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Kweli kuki kiriya gihugu cya Koreya y’Amajyaruguru kiri kwiyenza cyane?Gishaka intambara ya gatatu y’Isi ku ngufu pe? Ariko se buriya izi neza ko intwaro ifite zirusha ingufu iz’Amerika? Yewe baca umugani mu kinyarwanda ngo”Urwishigishiye ararusoma” Aho kitashatse uko cyavana abaturage baco mu bukene ni ukwirirwa baco mu bukene ni intwaro kibereyemo?
Hi! it’s amazing as like the country has the power of destroying the things that God had created,that’s why we have to thing about it before. Thank you that’s my suggestion.
Uguhigaubutwarimuratabarana,Amerikanayo
Ubwo ni ubugabo
Mbabajwe ninzirakarengane z’abana zizabigenderamo, Amerca bakina nayo ntayo bazi.
murakina n’umurizo w’intare sha
Mwadufashaje mukaduha iyo link ko bamwe twayishatse kuri Youtube turayibura. Ndavuga uwaba azi aho umuntu yashakira iyo film yamfasha rwose
Imbwa y’umwaku ivumbura ingwe.icyo nzi nuko itayisiga amahoro ibyayo biba birangiye.
ARIKO HABONETSE IGIHUGU KIBASHA GUKOMA USA MUNKOKORA KUKO IYO UBAREBYE UBONA BABA BASHAKA KUYOBORA ISI UKO BISHAKIYE HABONETSE IGIHUGU KIBAKOMA MUNKOKORA BYATUMA BATONGERA KWIFATA UKO BISHAKIYE AHUBWO BAJYA BAGIRA UWO BUBAHA NAHO BABA BABONA NTAGACIRO BAFITE IYO UREBYE IBYO IKORA AFGNISTAN PAKISTAN NAHANDI BIGARAGARA KO IMYITWARIRE YAYO NTABURENGANZIRA IHA ABANTU AHUBWO BYAGERA KURI AFRICA RUKICARA RUKANWA AGATABI
Fundi uransekeje. Nibyo koko “imbwa y’umwaku ivumbura ingwe” Corea yaretse kwiyenza kuri USA, ubu yizeye turiya dutwaro ikoze ejobundi. ntizi ko USA izisazanye.
Comments are closed.