Belise Uwiringiyimana aratabarizwa ngo avuzwe impyiko mu Ubuhinde
Nyirarume w’aka gakobwa k’imyaka 12, ni umusomyi w’Umuseke.com, aratabarizwa uyu mwishywa we (Belise) wanzwe na se akamuta, ngo abashe kujyanwa mu Ubuhinde kuvurwa impyiko kuko we (nyirarume) ubu ntabushobozi agifite nyuma y’umwaka amuvuza.
Iraguha Emmanuel nyirarume w’uyu mwana ari nawe umwitaho, ni umusore w’amikoro macye ariko wanze ko mwishywa we ahitanwa n’impyiko amurwanaho kugeza ubwo ubushobozi bumushiranye akaba atabaje abasomyi b’Umuseke.com bagenzi be. Aravuga uko ikibazo kimeze :
Belise yavukiye iwabo wa nyina, ariko nyina aza kubona umugabo ashyingirwa i Nyagatare, ndetse umugabo wa nyina amufata nk’umwana we nta kibazo.
Mu 2012 uyu mwana nibwo yafashwe n’impyiko, ku bitaro bya Nyagatare ntibabashije kuvura Belise Uwiringiyimana bamwohereza mu bitaro bya CHUK i Kigali.
Umugabo wa nyina wamufataga nka se yahise ava mubyo gukomeza kuvuza umwana utari uwe n’ubwo ngo yari amaze igihe amufata nk’uwe igihe yari muzima.
Nka nyirarume, numvaga ntareka umwana ngo yicwe n’impyiko kandi nibaza ko impyiko ari indwara zivurwa zigakira
Ariko aho bigeze ubu, zageze ku kigero gikabije. Yavanywe mu bitaro bya CHUK i Butare nabyo bimwohereza mu bitaro bya Kaminuza i Butare kuva kuwa 20/11/2012 amaze hafi umwaka arwaye.
Ku bw’amahirwe mutuel de santé yakomeje kudufasha guhanga n’ibiciro ubundi byari kuba biri hejuru, ariko kuko n’ubundi nakomezaga kwishyura muri icyo gihe cyose, ubushobozi bwanjye bwagendaga buyoyoka.
I Butare Mutuel de Santé yamfashije kwishyura iyungururwa ry’amaraso y’uyu mwana ikariha 90% nkishyura 10% ndetse n’ibindi bisabwa n’ibitaro kuva icyo gihe. Icyuma kiyungurura amaraso (akazi ubundi gakorwa n’impyiko) umwana agomba gucamo nibura kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru.
Guca muri iki cyuma rimwe, uyu mwana abarirwa ibihumbi 100 000Rwf. Nabonye ubushobozi negera Ministeri y’Ubuzima nsaba ko yamfasha kwishyura aya mafaranga cyangwa ikayishyura yose, bansubije ko badashobora kwishyura iyungururwa ry’amaraso ry’umuntu uri mukiciro cya gatatu cy’ubudehe, nubwo ariko mu murenge i Nyagatare batanze icyemezo cy’uko nyina wa Belise ari umukene.
Belise twabashije kubona ko hari ibitaro byo mu Ubuhinde bizamuvura agakira, nabwo nagiye kuri MINISANTE gusaba ubufasha.
Ndashimira cyane Ministeri ko kugeza ubu yanyemereye kwishyura ibijyanye n’ubuvuzi mu gihugu cy’Ubuhinde aho bazamuhindurira impyiko, gusa bambwira ko ngomba kwiyishyurira amatike y’indege ndetse no kumutunga mu gihe cy’amezi atatu azamara yo.
Mu bindi nsabwa ni ugushaka Visa zitangirwa i Kampala, icumbi ndetse n’itike y’indege y’undi mwana wemeye kumuha impyiko. Ibi byose twarabaze dusanga bihagaze ku giciro cya miliyoni eshatu z’u Rwanda (3 000 000Frw).
Ibi byiyongeraho kuba mu byumweru bitandatu bishize narananiwe kwishyura ibyo kuyungurura amaraso, ariko nsaba ibitaro ko byakomeza bikabimufasha bikanyandikaho uwo mwenda nkazawishyura.
Mu by’ukuri ndananiwe kandi Belise yarankenesheje bikomeye, ariko kandi sinshaka ko uyu mwana amfana arijye ahora asaba ngo nimufashe akire azanyishyura nakura. Ndi umufasha w’abaganga (infirmier) nta bushobozi bwo kwishyura aya mafaranga nifiteho usibye no kuba ubu mfitiye imyenda minini ibitaro kubera kugenda binanira kwishyura iyungururwa ry’amaraso.
Hari inkuru nyinshi z’abatekamitwe zimeze nk’iyi, ndetse biragoye yenda ko buri wese ahita yumva ko ari ukuri, n’uwashidikanya ndamwumva, ariko nibura uwagira umutima wo gufasha Belise yampamagara nkamumuha bakivuganira. Nashyizeho amafoto ya Belise, ndetse n’impapuro zo kwa muganga namwe mwazireba.
Uyu mutwaro urandemereye niyo mpamvu mbandikiye ngo nibura nduhukeho gato namwe abanyamakuru b’Umuseke ndabinginze munyuze iyi nkuru ku rubuga rwanyu muntabarize yenda hari uwakumva uko meze uku akantabara tukarengera uyu mwana wacu, kandi w’u Rwanda.
Iyi niyo nzira ya nyuma mbonye, nta mutungo ngira nagurisha ngo uyu mwana avuzwe, ariko niba bavuga ko umutungo u Rwanda rufite ari bantu nimufashe uyu mwana.
Nshimiye buri wese usomye iyi nkuru akagira n’umutima wo gufasha Belise ngo akire.
Uwashaka kumufasha yangeraho kuri:
07 88 58 79 42
07 28 58 79 42
07 38 58 79 42
Cyangwa inkunga ye akayishyira kuri konti :
0477213-10 muri Bank de Kigali
461-1126359-11 muri Banki y’abaturage
Emmanuel IRAGUHA
Raporo Medicale ya Belise Uwiringiyimana PDF I
UM– USEKE.COM
0 Comment
Niba hari uwemeye gutanga imwe mu mpyiko ze agirira uyu mwana kuki miliyoni 10 z’abanyarwanda twananirwa gukusanya miliyoni eshatu ngo tuvuze aka kana?
Murakoze kubera ukuntu muri gufasha uyumwana mugashyira iyi nkuru kurubuga , muri make rwose uyumwana yakwiye gufashwa nunva byaba byiza barebye ukuntu bafata mu gaciro 3000000rw kuko nubundi ayo mafaranga tuyashyiramo ngo azafashe abanyarwa bityo umwana akavurwa muburyo bwihuta , nziko uyumwana iyo aza kuba ari mumiryango ikomye aba yaravujwe batagobye kwitabaza umuseke, ikindi nkumukuru wigihugu yareba ukuntu mu mafaranga agenera kagame cup cyangwa amafaranga bamugenera nkumukuru wigihugu agafasha uyumwana wenda nakira azadufasha guhangana n’ ibibazo urwanda ruzaba rufite mugihe iyo kagame cup itsinzwe na équipe yo hanze nta kintu bimarira u rwanda.Murakoze
Iki gitekeraezo ni kiza! n’ubundi ikigega agaciro kibereyeho abanyarwanda bose so bahere kuri uyu mwana.
Ariko Mana,nkubu Akarere kafashe kuri ka kayabo ka budget,bakavuza uyu mwana!nyamara babikoze bakazabivuga mu “mihigo”bashimwa n’abaturage.Bayobozi nimutabare
Bantu b’Imana, tugire umutima utabara uyu mwana kuko ufashije umukene aba agurije Imana, Kdi nayo yagiye idutabara tugeze habi bityo nta kindi twayitura usibye gufasha uyu mwana. Kdi no ku munsi w’iherezo ryacu Imana izibuke uruhare wagize mu kurengera abatagira shinge na rugero ikurengere
hari ibyo ntasobanukiwe neza, nshobora gufasha rwose nk’umunyarwanda wese, ndabona nyirarume wuyu mwana ariwe uhangayitse kurusha nyina wamubyaye, nukuvuga ko na nyina yataye umwana kubera umugabo, iyi nkuru yari gukora ku mutima w’abanyarwanda ibi nyirarume atangaje byari kuvurwa na nyina murakoze
Mwiriwe neza , koko byari kuba byiza iyo iyinkuru yandikwa na maman wa belise ariko iyo numva ibitekerezo bye uyu mwana aba yarapfuye kera yagiye amusaba ngo age kumusengera ngo ni uburozi arwaye , agerageza no kumwiba mubitaro by’abana bya CHUB ntibya muhira . ubworero na we urumva imyumvireye uko ingana siniriwe mvuga byinshi.
Murakoze.
Muraho keza,
ibyo uvuga ni ukuri ndahangayitse kandi koko iyinkuru yakora kumutima w’abantu yanditswe na nyina w’uyu mwana .
ariko iyo nzakugendera kubitekerezo bya nyina wa belise aba yarapfuye kera kuko we yavugagako umwana we arwaye amarozi kandi agahora amunsaba ngo ajye kumusengera ngonibwo azakira ariko nabonaga ashaka kumujyana mubavuzi ba gihanga imburagihe, kugeza ubwo yagerageje kumwiba i bitaro ntibya muhira.
ubu tuvugana amaze ukwezi kurenga amuntanye yisangira umugabo, kuva yagenda ampamagaye rimwe gusa, ubwose imyumvire ye ntiwumva aho igarukira .
Ndahangayitse pe, kumurekura byarananiye nogukomeza ni urugamba rutoroshye ni yompamvu nabitabaje basomyi b’umuseke.com bagenzibanjye nimumfashe.
Murakoze
wiriwe Emmanuel, jyewe ntabwo ntuye mu rwanda ariko hari ukuntu hano mu bibiligi boherereza abantu amafranga, nakubazaga niba IRAGUHA Emmanuel ariyo ari kundangamuntu yawe kubera ko ntayo baguha habaye hari irindi ririho ubwo ntegereje igisubizo cyawe kugirango nanjye ngire icyo mfasha uyu mwana w’u rwanda
Mwiriwe keza ?
Ayo mazina niyo ari ku irangamuntu yange kandi ntarindi ryongereyeho .
Ndagushimiye cyane kubw’umutima utabara wifitemo.
Arwariye muri bloque ya kangahe ngo tuzamusure?
bavandimwe uwashobora yafasha uyu mwana ariko nagira inama buri wese yo kujya gukurikirana ukuri kwabyo atange akurikije ukuri kwibyo yabonye . ariko kumufasha ni ngombwa .
KEZA NTUKAVUGE GUTYO.UYOBEWE SE KO MU MURYANGO HABAMO N’IBIGORYI NKA NYINA UWO NGUWO UTITA KU MWANA YABYAYE KANDI YARAMUGIRIYE KU GISE?UZABISHIMA NAWE BIKUGEZEHO AHO UZATABAZA ABANTU NTIBAKUMVE NIBWO UZUMVA NEZA KO IBYO WAVUZE WA MUNSI NTA GACIRA BYARI BIFITE.
Ibyiza nuko umurenge cg akagari aribyo byafunguza iyi compte kuko ukuri yuko uyu nyirarume yamuha aya mafranga amaze kuyabona ni guke cyane
Ndashaka gusubiza uyu Dudu, ntabwo nanze gushyigikira uyu mwna na gato unyumve neza, navuze ko iki gitekerezo nyirarume yatanze byari kuba byiza cyane ari nyina wamubyaye ubikoze, kandi ntabwo yapfuye ariho, numva nta kintu kibi navuze rwose, ibyo kuncira imugani ngo nanjye byambaho ndabizi ariko ntabwo ntuntege imisi ntabwo ari wowe wandemye, biramutse binambayeho nabwo nabyakira ntacyo ndusha uyu mwaka, ugire amahoro, kandi uzige kujya uvuga neza
Emmanuel, komera njye niho ndi muri ahangana iyi chambre? iyihe salle cg igitanda? urakoze.
Naho ibya nyina wa Belise ntitwabitandaho cyane kuko ntawe uyobewe ubujiji bamwe bagira , ahubwo dushaka uko dufasha aba nibo rwanda rw’ejo , buriya wasanga agiwe ubuntu kuko ari umujyambere yazafasha benshi nawe
MUREKE MBABWIRE IMANA IGIRA AMABOKO,NJYE NARINZI KO ATAKIBAHO URIYA MWANA,GUSA NJYEWE NARAMUBONYE AHO ARWARIYE ANTERA AGAHINDA. GUSA NIZEREKO LETA Y,UBUMWE TWAKOZE BYINSHI IBI NTIBIZATUNANIRA PEEE.
JYE NTANGAZWA NO KUBONA TUTARI KUVUGA ICYO DUTANGA BITYO UGIYE UKUSANYA IBYO TWAVUZE TUKABISHYIRA MUBIKORWA UYU MWANA YAVURWA NDETSE TUDAFASHE KUBYO PEREZIDA AZAKORA AHUBWO TWE IBYO TWAKORA KUKO AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE
Mwiriwe Denise ? Niba uri CHUB ubu umwana ari kuyungururwa amaraso kandi bimara amasaha ane . wajya muri service ya Hemodialyse ukamureba cg indi minsi ari kuwambere no kuwa gatatu . wahamagara na chef wa service ya hemodialyse 0788487538 akakuyobara.
Amafaranga 100frs gusa abantu bemeye kuyatanga yagirira akamaro uyu mwana kandi si menshi cyane kuburyo abanyarwanda 300000 babura ijana ryo gutanga. Tugire umutima utabara.
ndihanganisha umuryango w’uwo mwana ndaziko
IMANA yo mu ijuru izamukiza ibinyujije mubakozi bayo kuko uwagira umutima wokugira icyo atanga yaba yubatse societe nyarwanda
sha mujye muvuga make kumuntu utabariza undi, gusa ndabasaba kugira umutima utabara, none se ko uwo mwana mugenzi we yemeye kuzamuha impyiko imwe, agasigarana indi?Urunva ko nawe harimo risque kuko imwe iyo ikora yonyine final nayo izarwara kubera kunanirwa ariko ibyo ntabyitayeho, rero nimutabare agende amazi atararenga inkombe.murakoze.
sha mujye mugira umutima utabara, kuko natwe twagiriwe ubuntu.murabona se uwo mwana atababaye?Natabarwe rero.mbaye mbashimiye kandi njye nagiye HO ARWARIYE NARAMUBONYE PE ARARIBWA CYANE.
Iyaba Emmanuel afashijwe n’inshuti ze bari bashiritse ubute bakazenguruka mu ma services akorera i Kigali n’ahandi berekana pieces zo kwa Muganga uvura uwo mwana, abakozi bo muri ayo ma services bajya bahita batanga icyo bafite. Abanyarwanda ba none ndabizera bafite umutima mwiza. Try.
Mana ishobora Bose,njyewe ndabona uyu mwanza ababaje,maze kwivuganira numurwaje,nukuri Bantu mugira impuhwe mukareka tugafasha uyu mwana,mubitekerezo byatanzwe hari uwavuzeko abanya rwanda 300 000 bavuza uyu mwana buri wese atanze ijana njyewe murabo 300000 niyemeje gutangira abantu 40 nawe ndakwinginze gira Icyo ukora utitaye kunyungu zawe gusa.imana izamufashe akire
Muntu wese ubashije kubona iyi mpuruza kandi ukaba ufite umutima utabara, byaba byiza tugize icyo dutanga nk’ubufasha mu kugoboka uyu mwana, aho gutanga commentaires nyinshi kuri nkuru, kuko ibimenyetso byemeza ko uyu mwana arwaye, biragaragara rwose.
Murabona ko EMMANUEL yashyizeho hasi Numero za Konti zanyuzwaho iyo nkunga kuwaba abishobojwe wese.
Ku wemera Imana wese, uyu ni umunzani ugushyizwe imbere, uramenye rero ibiro byawe bitaza kubura!!!(ibuka aya magambo”Nari nshoje ntimwamfungurira, nari ndwaye ntimwansura, nari nambaye ubusa ntiwanyambika ….”)
Njye Inkunga yanjye azayisanga kuri Konti yatweretse iri muri BANKI Y’ABATURAGE
Emmanu, komera ntucike intege kandi Ikigeragezo ntikikuneshe, Imana nayo izagufasha, kandi wihanganishe n’Umurwayi.
Kandi ubishobye ujye ukomeza kutubwira uko bimeze.
Mwiriwe keza ,
ayo mazina niyo ari ku irangamuntu yanjye ntarindi zina ryiyongeraho .
Ndagushimira umutima utabara wifitemo.
Emmanuel.
Nabazaga DENISE niba yashoboye gusura belise kuko uyumunsi yambwiye ko hari abantu bamusuye arikumashini ntashobore kubamenya naho Ndayambaje namubwiragako belise yamubona muri service ya Hemodialyse kuwa mbere ,kuwa gatatu no kuwa gatanu mbere ya saa sita.
Murakoze.
ufite umutima utabara kandi afite icyo yafasha Belise nagitange Imana yo mw’ijuru izasubiza aho akuye naho mama we mwoye kumutindaho kuko ashaka kwiba umwana ngo amujyane mu bapfumu twese twarabibonye twari duhari nubwo bitamuhiriye.nyirarume wa Belise si wa wundi abanyarwanda bavuze ngo ukuruma akubona akunda umwana kandi arahangayitse
Njyewe nisabiraga urubyiruko rw’abahanzi nkuko basanzwe babigenza bagatanga ubufasha kuri uyu mwana,naho mureke guterana amagambo,ubu hakenewe ibikorwa.
Banyarwanda mwaretse tugatabara uyumwana ko gutabarana ari umuco nyarwanda .Nge nahamagaye nyirarume w’uyu mwana mubaza niba hari icyo arimo kubona ambwirako agize ibihumbi makumyabiri kuri BK , 112 000 kuri populaire 116000 kuri money gram na 2700 kuri MTN mobile money , namuhishe uwondiwe . ariko mubwira ko ndibumuhe 10.000 kuri BK, arikose koko aka kana tukareke kipfire?