Digiqole ad

MTN yashyize BlackBerry mu byiciro bitatu ngo igere kuri bose

MTN Rwanda yamuritse kuri uyu wa gatatu ibyiciro bigera kuri bitatu bya serivise za BlackBerry, MTN yavuze ko iki gikorwa kigamije ahanini kugeza ku bantu b’ubushobozi butandukanye serivisi za BlackBerry.

umuyobozi muri MTN Rwanda mu gihe bamurikaga ibyiciro bitatu bishya bya BlackBerry
umuyobozi muri MTN Rwanda mu gihe bamurikaga ibyiciro bitatu bishya bya BlackBerry

Telephone za BlackBerry ziciriritse iri ku mafaranga ibihumbi 150 y’u Rwanda, ikiza muri ibyo nkuko byatangajwe akaba ari uko uyifashe ashobora kwishyura ibihumbi buri kwezi cyangwa buri cyumweru.

Izi service ziri mu byiciro bitatu aribyo ‘Absolute Plan’ ushobora kwishyura ibihumbi 12 buri kwezi. Hari ikiciro cya kabiri bise ‘Complete plan’ umufatabuguzi uyikeneye yayifata akajya yishyura ibihumbi umunani buri kwezi cyangwa se 2 500 buri cyumweru, hari kandi izo bise ‘Social plan’ wayifata ukayishyura ibihumbi bitanu buri kwezi cyangwa 1 500 buri cyumweru.

Robert Mugabe yagize ati “ Izi zose ni BlackBerry, si uguhamara no kohereza ubutumwa gusa kuko hiyongeraho servisi nziza ya Internet y’umwihariko kuri Telefoni za BlackBerry.

Ibi byiciro MTN yashizweho mu rwego rwo kugabanya imbogamizi yari iriho y’ubushobozi , bikazafasha abafatabuguzi mugukoresha Blackberry kurusha uko byari bimeze mbere. Izi service za BlackBerry zikaba ubu zigiye kuboneka hose ahari ibyicaro bya MTN mu Rwanda.

Alain (ibumoso) na Robert Mugabe abakozi ba MTN Rwanda mu bijyanye no kwamamaza
Alain (ibumoso) na Robert Mugabe abakozi ba MTN Rwanda mu bijyanye no kwamamaza

MTN Rwanda yaboneyeho gutangaza ko ubu umufatabuguzi mushya uguze Sim Card ya MTN azajya ahabwa amafaranga yo guhamagara 250frw nkuko byari bisanzwe ariko atoranye abantu be batatu azajya uhamagara ku mafaranga 10frw ku munota.

Abo bantu wahisemo kandi ngo uzajya ubasha kuboherereza ubutumwa bugufi ku buntu kandi buri cyumweru ngo iyo Sim Card ye mugihe ikomeza gukoreshwa izajya ihabwa ama unites y’amafaranga 100.

Ibi kandi ngo bizajya bikorwa ku bantu bari bamaze igihe kinini, cyane cyane nk’ababa baragiye kwiga hanze kabagaruka.

Umwe mu banyamakuru batomboye BlackBerry
Umwe mu banyamakuru batomboye BlackBerry

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • bravo mtn ahubwo izo black berry zibonekahe ngo nzihe itsinda nyobora?

    • hello Mr Andre,
      wazibona ahariho hose hari ishami ry’ubucuruzi rya MTN (MTN SERVICE CENTRE) haba i Kigali no muntara. thank you!

  • none se gutoranya abo bantu batatu ni kubantu bachya gusa cg no kubasanzwe bazajya babaha iyo service!

  • ese bayiguhambere cyangwa urabanza ukishyura bakayiguha urangije?

  • ko nyishaka nayibona nte? Bisaba iki ngo muyi nkope?

  • None se yishyurwa mugihe kingana iki? nimutubwire aka kantu karakenewe

  • Plz mutubwire ibisabwa kugirango uyibone uretse ibyo biciro by’ifatabuguzi, nta contrat mugirana na MTN!!

  • MTN oyeee!izo phones ziboneka kubantu bose cg ni kubantu banyuza cash muri Banks nkuko byahoze?nimuzihe abantu bose nkuko muri kubivuga!!!!

  • ni byiza ariko bazadufashe babikore no kuzindi tel nka iphone kuko twese ntabwo ariko dukunda blackbell.murakoze

  • Ese ko muba muduhaye inkuru nziza ariko ,ukayiduha igice ?ko mutatubwira ibigenderwaho?(conditions) kugira ngo uyihabwe?

  • ntago mudusobanurira neza ibisabwa,ese nukuza kuli MTN gusa mukamuha telephone cg hari amabanki mukorana nayo kuburyo imishahara yaca kuriyo bank bakayakuraho?nibase aruko bikorwa kurayo mabanki hariyo impapuro zigomba kuzuzwa bagahita baguha phone?mutumare amatsiko! mutubwire nizo bank izarizo.

  • Ko twatoranije abantu 4 kuri sim cards za kera, natwe tuzajya tubahamagara&sms kuri iyo tarif? Ntimwongere gukora amakosa nk’ubushize aho mwahaye bamwe twe mukatwima. Iyi nkuru muyishyire kuri facebook plz!

  • dore nkubu mfite blackberry bold 9900, izo service bazinshyiriramo?

Comments are closed.

en_USEnglish