Imiyoborere myiza si amagambo –Senateri Ncunguyinka
Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa byagezweho mu karere ka Kayonza cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Werurwe 2013, Senateri Ncunguyinka wacyuye igihe muri Sena, yifatanyije n’abayobozi b’akarere ka Kayonza mu gukemura ibibazo binyuranye by’abaturage hagamijwe gushimangira ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Fran?ois Ncunguyinka ukomoka muri aka karere ka Kayonza, aganiriza abaturage ku bijyanye n’ukwezi kw’imiyoborere yagarutse ku mpamvu eshatu z’ingenzi uku kwezi gushingiyeho arizo amahoro, imibereho myiza n’amajyambere yavuze kandi ko amahoro ashingira ku miyoborere myiza kuko iyo kimwe cyabuze nta gishoboka.
Yagize ati “Imiyoborere myiza si amagambo. Hagomba kugaragazwa ibyagezweho kandi serivisi duha abatugana zigomba kuba nta makemwa.”
Nyamara ariko bamwe mu baturage twaganiriye bavugaga ko nta kintu bazi kuri uku kwezi kw’imiyoborere kurimo gusozwa hirya no hino mu gihugu.
Umwe muri abo baturage yagize ati “Njye numvise batubwira ngo tuze hano ndaza. Ukwezi kw’imiyoborere sinigeze nkumva, ngira imirimo myinshi kandi sinumva na radiyo”.
Nubwo uwo muturage avuga atya hari bandi bazi uku kwezi ndetse bemeza ko umuntu adakwiye kumvira gahunda za Leta kuri radiyo gusa. Abo baturage banavuga ko abayobozi bakwiye kujya bamanuka bakabageraho kandi bakabafasha kubona serivise zinoze.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yavuze ko muri uku kwezi kw’imiyoborere bageze kuri byinshi birimo gukemura ibibazo 101 by’abaturage, kubakira abatishoboye byakozwe n’intore ziri kurugerero, gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.
Abajijwe ku bijyanye no kwinubira serivise mbiza za mutuelle ku baturage ayobora, Mugabo John yadutangarije ko hari ibyo barimo gukora ngo ibyo bibazo bikemuke.
Mugabo avuga ko abaturage bamwe na bamwe bakunda kwishyura igice ku mafaranga basabwa, bakumva ko bazavuzwa kandi urwego rwa Mutuelle rusaba ko umuryango wose ubona ubwishingizi kugira ngo wivurize kuri mutuelle.
Nk’uko bivugwa na Mugabo John ngo hari no kuba abakozi ba mutuelle bakora nk’abigenga aho bari, bityo kubagenzura bikaba bigoye ariko ngo mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi serevise ya mutuelle harimo kwigwa uburyo yanozwa.
Ncunguyinka we, avuga ku kamaro k’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), yavuze ko ari ingirakamaro cyane kuko ari byiza kuyobora abaturage bafite ubuzima bwiza.
Yagize ati “Ntushobora kuyobora abaturage basaritswe n’inzoka (za rugondo) barara bagaragurika”. Yongeraho ko bigoye kuyobora abaturage barwaye indwara nka malaria batabasha kwivuza.
Muri uyu muhango Akarere ka Kayonza katanze imfarugendo ku bakuru b’imidugudu, bamurikira abaturage imodoka ebyiri zirimo ambulance yaguzwe muri VUP mu murenge wa Nyamirama n’imodoka y’ikamyo yaguzwe n’abajyanama b’ubuzima ba Nyamirama.
Mu bindi byatashwe harimo isoko ry’imboga ryuzuye i Nyamirama n’uruganda rutunganya soya rwujujwe i Kayonza.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
arikose kweri n’ubwo turi mu iterambere no kwihesha agaciro, ubu uyu mucyecuru kumuha igare si ukumugora? keretse niba bamuhaye n’umushoferi?? Naho ubundi ryazamwirenza hadaciye kabiri (reba umucyecuru nk’uyu akenyeye igitenge cyangw ayambaye rukobora aari kuri pine baro???!!! Basi niba musabe guhindura n’imyambarire akubitemo ipantalo abone uko arinyonga!!! Courage Sebera!
Ko numvise bavunga ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavanemo amakoti aba nkaba mbona banigirije Korovati bite?! Ni imiyoborere myiza!
umukecuru aho kumuha akaradiyo cy mobayiro basi ngo igare!!! afite akagongo ko kurinyinga?
Kuki ubuyobozi bwa mutuelli mu gihugu na mini santi badashobora kwiga ku buryo umuturage yajya atanga amafaranga mu byiciro binyuranye.Ndavuga niba mutuelli itangwa mu kwezi kwa 7, umuturage akaba afite abantu 4 mu muryango we, kuki ataba atanze 6000frw ni ukuvvuga 1 500frw kuri buri muntu noneho nyuma y’andi meze 6 akajya atanga andi ariko akavurwa? Ibi ariko bikaba ku bantu batishoboye da! Mutuelli kandi ikwiye kunozwa kabisa nk’uko abaturajye babisaba. Namwe muvuge
byaba byiza tugiye tumenya no gushima, iki gikorwa ni cyiza ni icyo gushimwa. Kuvuga ko uriya mubyeyi atazabasha kunyonga igare icyo si ikibazo twagombye gutaho igihe mu gihe nyiri ukurihabwa yaryishimiye ni nawe uzi uko azarikoresha
Ndashimira by’umwihariko Mugabo John ni umuyobizi mwiza ukunda abo ayobora kandi ucyemura ibibazo by’abaturage neza.
Komerezaho John….
Genda Muzehe Nshunguyinka uzi icyo gukora?Kwitwara neza kwawe kwaguhesheje kurya ingoma zose. Ndibuka ko nabyirutse muri za 60 numva uri Minister, kwa Kinani uba Prefet w’iwabo none n’ubu uri Senateri. Ibyo nkeka ko ntamatwara ahutaza abantu wigeze ugira mubuzima bwawe, nkaba nsanga uri mubashobora kuvomwaho inama n’abayobozi bubu ndetse n’abifuza kuba bo.
Narya ingoma itaha nibwo nzamwemera.
Umusaza NSHUNGUYINKA FRANCOIS najye ndamwibuka mwarimu atwigisha izina rye muri primary school!!!Si mu Bugoyi gusa yayoboye no mu Bashi(ni ko abanya CYANGUGU mbere twitwaga),ariko uwo musaza yahavuye nta NKURU MBI ahasize!!!N’ubwo yacyuye igihe bwose,akwiye igihembo cy’imiyoborere myiza kuko ni INTANGARUGERO mu buyobozi!!!
Comments are closed.