U Rwanda rwakiriye inguzanyo ya miliyoni 60$
Mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki ya 6 Werurwe, ku cyicaro cya Minisiteri y’imari n’igenamigambi habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 60 z’amadorari hagati ya Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda.
Uyu muhango wari uhagarariwe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambassador Gatete Claver na Madamu Carolyn Turk uhagarariye Bank y’isi mu Rwanda.
Inguzanyo yatanzwe, izakoreshwa mu gice cya kabiri cyo gushyikiriza Abanyarwanda umuriro mu bice bitandukanye byo mu cyaro dore ko Abanyarwanda benshi batarabona amashyanyarazi.
Nkuko Minisitiri Gatete Claver yabitangaje iyi nguzanyo ije nyuma y’indi yari yaratanzwe n’Abanyamerika yakoreshejwe mu gice cya mbere aho babashije gushyikiriza umuriro w’amashanyarazi ingo ibihumbi 332,000 z’Abanyarwanda.
Yashimiye Banki y’Isi kuri iyi nguzanyo avuga ko kuba babimburiye abandi mu gutanga inguzanyo igamije gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu cyaro ni ibyo gushimwa.
Calolyn Turk uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda we yatangaje ko bahaye inguzanyo u Rwanda kuko amashanyarazi ari ishingiro ry’amajyambere ayo ariyo yose, kuko aho yageze iterambere ryihuta.
Yavuze kandi ko amashyanyarazi atuma ibikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro bikora uko bikwiye, akaba ariyo mpamvu batanze iyi nkunga.
Minisitiri Gatete yanavuze ko iyi nguzanyo bakiriye uyu munsi igiye gukoreshwa mu kindi cyiciro, aho ingo zo mu bice by’icyaro zigera ku bihumbi 48,000 zizahabwa umuriro w’amashanyarazi.
Ku bijyanye n’uturere bateganya kugezamo umuriro w’amashanyarazi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibi bireba Minisiteri y’ibikorwa remeze ndetse na EWSA, bakazaba aribo bazareba ahantu hangombwa iyi nguzanyo izakoreshwa mu kugeza umuriro w’amashanyarazi.
Uretse Banki y’Isi yatanze iyi nguzanyo hari n’abandi baterankunga bategerejwe muri iyi gahunda barimo Banki nyafurika itsura amajyambere, Umuryango w’ubumwe w’ibihugu by’iburayi, Ubuyapani, Ubuhorandi n’abandi.
Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibi bintu ni byiza birerekana ko u Rwanda ari gihugu kihutisha iterambere kandi ni byo koko utabibona ashobora kuba arwaye ya ndwara bita myopie(Imbona hafi).Ibyiza biracyaza ubundi mureke ba banyamatiku biyise abagiraneza.Turi amabuye ntacyo bazadukoraho.Thank you Madam to recognize Rwanda’s efforts in development of country.We appreciate your contribution.
Ok
MUZIBUKE GUTANGA AMASHANYARAZI MURI WESTERN PROVINCE DORE NIYO ISIGAYE INYUMA KANDI IFITE AMA STATION HYDROELECTRIQUE MENSHI
Erega nubwo urwanda rufite abanzi benshi ariko rufite Imana idahumbya.
Ibi bintu ni sawa, u Rwanda rushobora gukomeza noneho ibikorwa by’iterambere rwiyemeje kugeraho
Comments are closed.