Umwana w’imyaka ibiri yakize virus itera SIDA
Umwana w’umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavukanye ubwandu bw’agakoko ka virus itera SIDA, arasa n’uwakize iyo virus kubera guhabwa imiti igabanya ubukana bwayo hakiri kare cyane nk’uko abanganga babivuga.
Kugeza ubu uyu mwana wo muri Leta ya Mississipi afite imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse ngo amaze hafi umwaka nta miti igabanya ubwandu bw’agakoko ka virus itera SIDA afata, byongeye ngo n’ibimenyetso by’iyi ndwara agaragaza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Gusa haracyakenewe ibipimo byo kwerekana ko koko iyi miti yahawe uyu mwana akivuka ishobora gukora no ku bandi bantu bakuru babana n’ubwo bwandu.
Ibi biramutse bibaye impamo uyu mwana w’umukobwa agakira iyi virus itera SIDA yaba abaye uwa kabiri ukize.
Gusa ariko kuba uyu mwana yarahawe imiti akivuka akaba atagaragaza ibimenyetso by’uyu mugera wa SIDA ntibivuze ko haba habonetse igitsinsura iyi ndwara ihangayikishije benshi, kuko nta muti n’urukingo byayo biraboneka.
N’ubwo ubu buvuzi bwahawe uyu mwana butanga imbaraga nyinshi, abaganga b’inzobere bakomeje gukora iyo bwabaga ngo barebe ko babonera umuti cyangwa urukingo iki cyorezo.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko iyo umugore utwite akaba anafite ubwandu bwa virus itera SIDA, ariko agahabwa imiti yo kugabanya ubwo bwandu akanitabwaho mu gihe cyo kwibaruka, uwo mwana aba afite amahirwe 98% yo kutavukana agakoko ka Virus itera SIDA.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ntibyakwemezwa ko yakize kuko nubundi ntiyemezwa ko afite ubwo bwandu mbere y’amezi 18(1an 6mois)kukop aba agifite ama anticorps ya nyina ufite ubwandu!!
ni byiza ko hari icyizere kandi n’ubundi niyo mpamvu u rwanda dufite gahunda ko 2015hazaba hari 0 new infection rero turizera ko bizashoboka hamwe na programme ya EMTCT Braavo abaganga!!!!
Ngo yaba abaye uwa kabiri!!? Uwa mbere ni nde yari uwa he?
Comments are closed.