Ngabo asarura Toni 2 z’ibishyimbo birimo ‘Fer’ aho yasaruraga 700Kg
Benjamin Ngabo umuhinzi wo mu karere ka Nyagatare kuri hegitari imwe, yezaga ibiro bigera kuri 700 by’ibishyimbo bisanzwe, aho atangiriye guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fer) ubu kuri ubwo buso ahasarura toni hagati y’ebyiri n’eshatu z’ibi bishyimbo by’ingirakamaro cyane ku mubiri nkuko abitangaza.
Mu mirima ye iri mu murenge wa Matimba, yahingangamo ibigori n’ibishyimbo, nyuma aza kubwirwa ibyiza by’ibishyimbo bikungahaye ku butare maze atangira kubihinga, ubu akaba abivanamo umusaruro utangaje nkuko abyemeza.
Uyu muhinzi w’imyaka 38 yagize ati “ ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fer) si byiza gusa kubera ko bigira umusaruro mwinshi kandi bikihanganira indwara zadukira imyaka, ni na byiza cyane kuko bifite intungamubiri ziri mu bwoko bw’imyunyungugu Fer na Zinc zikingira cyane cyane abana n’abagore kugira ibibazo biterwa no kubura imyunyungugu mu mubiri birimo nko kubura amaraso².
Kubera inyungu y’amafaranga yavanye ku isoko rinini ry’ibi bishyimbo, uyu muhinzi umaze kuba uwa kijyambere, ubu yaguze imachini nshya ihinga.
Ubu kandi abasha guhemba abakozi bamukorera igihe k’ihinga, ibagara ndetse n’isarura ry’ibishyimbo birimo ‘Fer’ nkuko abitangaza, bityo ibi bishyimbo ahinga bikagirira benshi baturanye akamaro.
Ibishyimbo bikungahaye ku butare bifite kamaro ki?
Imyunyungugu iba muri ibi bishyimbo ituma umubiri wihaza ku maraso, bikarinda cyane indwara yo kubura amaraso ifatwa nkurugero rwo kutagire ubutare (Fer) buhagije mu mubiri.
Iyi ndwara bamwe bakunze kugira no mu Rwanda, yibasira cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore bari mukigero cy’uburumbuke. Usibye ko n’undi wese ashobora kuyigira nkuko bitangazwa n’inzobere muri ibyo bishyimbo zo muri HarvestPlus.
HarvestPlus ni umushinga wo gutubura no gukwirakwiza imbuto y’ibi bishyimbo ikabifashwamo n’ikigo k’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi (RAB) n’abandi bafatanyabikorwa.
Lister Katsvairo uhagarariye HarvestPlus mu Rwanda avuga ko umwaka wa 2013 uzarangira nibura imiryango ibihumbi 500 y’abanyarwanda izaba ihinga kandi inarya ibi bishyimbo by’ingenzi ku mubiri.
Lister Katsvairo ati ²Dufite imbuto zihagije z’igihembwe k’ihinga zagenewe abahinzi ku giciro gihuye nubushobozi bwabo ².
Ibishyimbo bisanzwe HarvestPlus itangaza ko bitanga 30% by’ubutare buba bucyenewe cyane cyane n’abana n’abagore, naho ibi bishyimbo byo bitanga nibura 60% by’ubutare (Fer) iba icyenewe n’umubiri ngo ubuzima bugende neza.
UM– USEKE.COM
11 Comments
Ibi bishyimbo ni byiza rwose. ariko turabasaba mutubwire aho umuntu yabibona, ese ni kimwe n’ibyo dusanzwe tuzi? mudusubanurire neza.
azayihingisha he? ejobundi sinumbaga babuza abaturage ba Nyagatare guhinga? cyangwa we afite ubudahangarwa!
Ibyo bishyimbo biboneka he? HarvestPlus ko itabitangaza hose kandi twumva ari byiza!
Bakabura kutubwira bene ibi bakatubwira Akanozasuku kurusha ibindi
Ese biboneka he ? Kg 1 y’imbuto igura angahe? Isoko ku byejeje ritanga angahe ku 1Kg?
Ibi bishyimbo ariko biba he ko tutabizi? mubizane kw’isoko mubyamamaze cyane rwose turabikeneye, abagore bacu nta raso bakigira!
ni ibihe bishyimbo se ahubwo bidakungahaye muri fer bibaho?niba ibye biyirusha ibindi nuko ari genetiquement modifie.
HarvePlus ni umushinga ufite mu nshingano kuboneza imirire binyujijwe mu buhinzi (Better crops, better nutrition. Yibanda ku bihingwa bikungahajwe ku ntungamubiri Fe (ubutare, Zinc na Vitamine A.
HarvestPlus mu Rwanda ikora ku mbuto z’ibishyimbo bikungahaye kuri Fer. Ikigo RAB cyashize ahagaragara amoko 10 y’ibishyimbo bikungahaye ku buare kuko byagaragaye ko ari ngombwa ko Fe yo mu bishyimbo byo mu Rwanda yongerwa; kuva ku gipimo cya 50ppm (parts per million)kugeza kuri 94ppm. Izi mbuto rero zabonetse hakoreshejwe uburyo busanzwe bw’ibangurira (conventional breeding).Izi mbuto rero zifite hagari ya 75ppm na 94ppm (ideal Iron content.
Zifite umusaruro ushimishije kandi zihanganira indwara!
izi mbuto rero zageze ku isoko. abacuruzi b’inyongeramusaruro bafite icyapa (ABS)kibyerekana barazigira. Ushobora ko kugera ku cyicaro cya CIAT-Rwanda ku Kacyiru, boulevard de l’Umuhanda, ahateganye na Ninzi Hotel ukabaza aho HarvestPlus ikorera.
“Better beans, better nutrition”
Ubu se koko umusaruro w’ibishyimbo wagura tractor n’ukuntu ihenda? Nimudukorere calcule mutwemeze natwe dushore amafaranga mu buhinzi.
Mutubwire aho biboneka nigiciro
Senga, ntabwo bavuze ko ibishyimbo bitagira ubutare(Fer) bisanzwe bifite ubutare ariko butari ku rugero rw’ubwo umubiri wacu ukenera buri munsi. bifashishije ibangurirabihingwa risanzwe bongera urugero rwa fer(iron level) nukuvuga ngo bafata ibishyimbo bifite urugero rwa fer ruri hasi bakabibangurira n’ibindi bifite urugero rwa fer ruri hejuru bakabona ubwoko bw’ibishyimbo bufite urugero rwa fer ikenerwa numubiri. ninkuko bafata nka mutiki(niba amazina yibishyimbo bimwe na bimwe waba uyazi) bakayibangurira na colta bagahita bakuramo ubwoko bwibishyimbo byitwa Gasilida ni urugero ariko, ntabwo rero biri genetiquement modifie. aba scientist barabyumva cyane badufasha,murakoze
rwose mutubwire aho twabisanga peee
Comments are closed.