Digiqole ad

Sudani y’Amajyepfo mu kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda

Nkuko byatangajwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Sudani y’Amajyepfo bakora mu buyobozi bushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, ngo baje kwiga uburyo u Rwanda rwegereje ubuyobozi abaturage bityo nabo bajye kubikoresha iwabo.

Majok Gar (ibumoso)uhagarariye iri tsinda, hamwe na bagenzi be, aha babazaga uko u Rwanda rwegereje ubuyobozi abaturage
Majok Gar (ibumoso)uhagarariye iri tsinda, hamwe na bagenzi be, aha babazaga uko u Rwanda rwegereje ubuyobozi abaturage

Aba bayobozi bari rugendoshuri rw’iminsi irindwi, bavuga ko nyuma yo kwibonanira na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), bagasobanurirwa amateka y’igihe u Rwanda rwatangiye kwegereza ubuyobozi abaturage na gahunda rufite mu myaka iri imbere zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, basanze nabo hari byinshi bakorera mu gihugu cyabo abaturage bakegerezwa ubuyobozi bwiza.

Aba bayobozi beretswe aho u Rwanda rugeze ndetse n’uburyo imiyoborere myiza yashinze imizi uhereye ku karere, mu mirenge ukageza ku ku tugari.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka yavuze ko Abanyasudani y’Amajyepfo nabo hari aho bamaze kugera ariko akongeraho ko bakwiye gukomeza kushyiramo imbaraga.

Yagize ati “Icyabafasha bigiye no ku Rwanda ni ukuba hari ubuyobozi bufite ubushake kandi bufite gahunda nziza zo kubaka inzego z’ibanze kandi hagashyirwaho uburyo bwo guhuza inzego zose bireba, ari iz’ibanze ari abaterankunga.”

Michael Majok Gar, uhagarariye iri tsinda avuga ko nabo barashaka kugereranya ibyabo n’ibyo u Rwanda rwakoze bagakuramo inzira nziza.

Yagize Ati “Sudani y’Amajyepfo nk’igihugu kikiri gito nibwo tugitangira gushyira mu bikorwa imiyoborere yegerejwe abaturage, twabitangiye mu 2005 niyo mpamvu twatangiye kwigira ku bunararibonye bw’ibindi bihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda”.

Muri uru ruzinduko bazamaramo iminsi irindwi mu Rwanda bazerekwa ibindi bikorwa bikorerwa mu bindi bigo bikorana na MINALOC, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) na tumwe mu turere n’intara.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish