Digiqole ad

Cardinal mukuru w’Ubwongereza nawe yeguye

Cardinal Keith O’Brien wari mukuru (senior) muri Kiriziya gatorika mu Ubwongereza, yeguye ku buyobozi bwa Kiliziya Gatorika mu gihugu cya Ecosse.

Cardinal Keith OBrien
Cardinal Keith OBrien

Cardinal O’Brien yeguye nyuma y’uko arezwe n’abapadiri batatu n’umwe wigeze kuba padiri akabivamo, ko mu myaka yaza 80 (1980..) yabagizeho imyitwarire idahwitse iganisha ku gusambana nabo.

Mu itangazo ry’ubwegure bwe yavuze ko asabye imbabazi abo yaba yaragiriye nabi ubwo yari umuyobozi.

Uyu musaza akaba kandi yaboneyeho gutangaza ko atazaseruka mu bandi ubwo bazaba bagiye gutora Papa mushya, bivuze ko Ubwongereza bwose butazaba buhagarariwe muri uwo muhango ukomeye.

Ubwe yatangaje ko Papa Benedigito (nawe uzava mu kazi ke mu minsi itatu) yemeye ubwegure bwe ku mwanya wa Archbishop wa Kiliziya ya mutagatifu André iri i Edinburgh.

Uyu O’Brien ngo yari yasabye ko ubwegure bwe bwakubahirizwa kuva mu kwezi gutaha ubwo azaba yujuje imyaka 75, ariko Papa Benedigito akaba ngo yamusubije amubwira ko niba yeguye agenda none (kuwa 25 Gashyantare).

Muri iryo tangazo yasohoye yavuze ko yishimiye umubyizi yatanze wo gufasha abakilisitu bo muri Ecosse n’ahandi ku Isi.

Ati “ Sinshaka ko itangazamakuru rimpugiraho ahubwo nirirebe kuri Papa Benedigito wa XVI ndetse n’uzamusimbura.

Nzakomeza kumusengera ndetse no gusengera abazatora umusimbura ngo bazayoborwe na Roho mutagatifu batore umuyobozi uzaha itorero imbere heza.

O'Brien yari inshuti ikomeye ya Jimmy Savile wavuzweho guhohotera abana bishingiye ku gitsina. aha ni mu 2007 ubwo bafunguraga imodoka zigenewe abamugaye
O’Brien yari inshuti ikomeye ya Jimmy Savile wavuzweho guhohotera abana bishingiye ku gitsina. aha ni mu 2007 ubwo bafunguraga imodoka zigenewe abamugaye

Abapadiri bamureze ko mu myaka ishize yabitwayeho ku buryo budakwiye abakorakora.

Umwe muri bo yavuze ko ubwo ya O’Brien yabasuraga muri paruwasi yabagamo yamukorakoye ku buryo budakwiye ngo nyuma y’uko bari bamaze gusoma ku gasembuye bwije cyane.

Uyu mu cardinal ntabwo yigeze asoma misa kuri iki cyumweru i Edinburgh nkuko bisanzwe, nubwo ngo wari n’umunsi wihariye wo kwizihiza imyaka munani Papa Benedigito amaze kuri uwo mwanya.

Cardinal O’Brien azahora yibukwa nk’umuyobozi mu bakuru ba Kiliziya gatolika washyigikiraga mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ko Kiliziya yakwemera gukuramo inda, kwica umuntu uri mu bubabare bukomeye ndetse no kuryamana kw’abahuje ibitsina.

Mu cyumweru gishize, O’Brien yavuze ko yumva abapadiri bakwiye kujya babareka bagashaka abagore ku wumva abishaka.

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu mu Cardinal ni final. hahahahaha. ko numva se ashyigikira ibintu bya Satani, ngo gukuramo inda (kwica), aba gay. Ewana umugani wa Papa nagende none.

    • nagende none nta yandi magambo

  • Ariko ndumva Eglise Catolique ikeneye amasengesho. Erega ibyo ni ibivuzwe cyane, nonese hano mu Rwanda Abapadiri/Aba musenyeri ntibakoze genocide. Uretse ko twe tutagira ijambo batubindikiranije.

    • Muvandimwe nziza watubwira abadacumura tukabasanga?

  • uyu ni danger

  • @Nziza, Niba wumva koko uyikunda by’ukuri bikuvuye k’umutima, uyisengere. Ariko hamwe n’abandi bitiranya Kiliziya Ntagatifu Gatulika na bamwe mubayigize, siko bimeze, kuko Kiliziya ni iya Yezu Kristu iteka. Bazahinduka, ariko yo ntizahinduka.

  • Ko mbona abapadiri badakizwa ra? ubanza bakiri imbohe z’ibyaha. Yesu ubanza yarakoze ubusa.

    • Si bose

    • N’intungane bwira icumuye karindwi

      • Yibuka kwicuza cg kwihana, bitewe n’uko tubyita.

      • Nihe handitse ko intungane bwira icumuye karindwi?

    • To you!

  • Bavandimwe nkunda muraho, murakomeye? Kristu Yezu akuzwe! Muri iyiminsi dutabaze Roho Mutagatifu, mungabire nyinshi twagabiwe dukoreshe cyane iy’ubushishozi mur’iyiminsi. Uwo mupadili wakivuyemo, ntiyavuga neza Kiliziya, atewe ipfunwe n’uko hari abo biteguriye hamwe bagikora neza umurimo w’Imana biyemeje, tutibagiwe ko hari abishushanya bameze nk’icyapa kiyobora abagenzi, cyo kikigumira aho nk’ikidafite aho cyagana. Naho uwo mucardinal, nibyiza kuba yeguye n’ubwo yaburaga igihe gito ngo asoze imirimo ye(75ans), ubwo yumvaga adasohoza neza inshingano ze. Ariko yasabye imbabazi z’ibyo yakoze nabi byose, njyewe nazimuhaye, n’Imana imbabarira kenshi mububi bwanjye. N’abandi bose babyifuza, nibegure kuko turi mubihe byo gukora cyane, kirazira kubeshyabeshya mugushakashaka Imana( dushyuhe cg dukonje, nt’akazuyazi). Erega aho gutinda kubeguye, cg abakoze ibyaha, ese njye nawe turigukora iki twitagatifuza? Tugerageze, buri wese yitegurire aho azajya nyuma y’ubu buzima. Kuko Papa azajya aho yiteguriye, Cardinal azajya ahe, Musenyeli ukwe, padiri aho yakoreye, pasitori ukwe, umuririmbyi ukwe. Wowe, nanjye twiteguye kujya hehe? Ntidukererezwe no gucira abandi imanza, ahubwo tuzicire ubwacu kuko ntituri beza. Murakoze

  • Yewe gaweee!!erega imizinga izavamo imyibano!ubundi Imana yaremye buri kintu nicyacyo ex.igifu:kurya,ibihaha:guhumeka etc…n’igitsina cy’umugabo kigomba icy’umugore kugirango no mu mutwe hakore neza.Igihe abapadi,abasenyeli batarahabwa uburenganzira bwo kurongora bazakomeza amahano,buriya haricyo baba baburaaa!!

    • @Inzobere, dusome muri Matayo 19,11-12 haravuga ngo: 11Ni ko kubasubiza ati “Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. 12Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’Ijuru. Ushobora kumva niyumve!” nanjye nti, urabyumva ute?

  • Yezu ati<<Hari abavuka ari ibiremba,hari ababigirwa n'abantu,hakaba n'ababyigira kubera ingoma y'Imana.Ibyo siko bose babihawe!Wowe ncuti yanjye nzobere uzashakire muri Bibiliya niho uzasoroma ijambo rizatuma ubasha kuba umuntu wuzuye

  • abo bose, abeguye m’abataregura, abemera ko babikora n’abakibihakana, ndabatura indirimbo ya TNP yitwa KAMERE!
    Kamere si ikintu, kamere si shyashya. Muri kamere y’umuntu muzima, wariye neza,wanyoye, hakurikiraho kwibirindura, gushaka gukora amour cg sexe, biterwa nawe.
    Kubimubuza kdi agifite ya kamere muntu,ntibishoboka. Abo bahorana ni abagabo cg abahungu, abo nibo ya kamere izashaka kuruhukiraho, dore ko ababikira ari bake batabakwira.
    Nta tegeko rya bible ribuza abantu kurongora, ni ibintu abantu bishyiriyeho ngo bitandukanye n’abandi. Nyamara ntibatandukanye nabo, bafite besoins zimwe.
    Mureke abashaka kurongora babikore abatabishaka babireke kuko nabo barahari. Naho ubundi shitani arabagumana.

    • @nyiraburyohe, ntabwo ababikira ari abagore b’abapadiri, icyo nakubwira ni uko abapadiri kubera ingoma y’Imana biyemeza kutarongora, n’ababikira niuko. Erega burya umubiri udushuka ntacyo wibitseho, turawoza tukawusiga, tukawugaburira, tukawutwara mumodoka ngo utaruha, tukawurinda imvura n’izuba, iyo mibonano mpuza bitsina yemewe cg itemewe, tukawambika neza, imiti warwaye…ariko twibagirwa icy’ingenzi”Mwuka cg Roho” iyo dusoje inzira y’iyisi, roho ihita isubira k’uwayiremye(Imana), yagerayo igasanga umubiri watumye igiye kubabara by’iteka. Ariko na wamubiri ntuba worohewe, kuko uhita ushanguka vuba, utitaye kubyo wakorewe byose, ubwo umuryango, inshuti magara, n’abandi, bakawutaba ahabugenewe, nabo bakisubirira gutegerereza igihe cyabo mumago iwabo. Uzateshuka azabibazwa n’uwo bakoranye isezerano(Imana). Ahubwo se muvandimwe Nyiraburyohe, wowe nanjye twaba duhagaze gute imbere y’ibyo twigomwe kubera ingoma y’Imana? Erega isi ntituzayimaraho imyaka irenga 140, ariko mu ijuru ni iteka ryose. Ubuse tuzagerayo? Murakoze,

      • you are right.God bless you

        • You Hope, I’m thanking you very much. My God bless u too!

  • ariko koko ibyakorewe mu bwihisho bizajya ku mugaragaro ngaho nawe ibaze ibintu byabaye 1980 kumenyeka ubu ee dukwiye kwihana pe tukagahabwa imbaraga kdi tugafata icyemezo nahubundi imana iravuga iti ibyurabikora nkakwihorera ukibwira ko mpanwe nawe ariko nzaguhana mbishyire imbere yamaso yawe uko bikurikirana ,nagende yinigure ibyo yakoreraga mu rwihisho abikorere kumugaragaro.

  • Ni akaga mba ndoga Kanyarwanda!!!!!!!!!!!11

  • Iyaba buri wese yikebukaga mbere yo guhanga amaso abandi ibintu byajya mu buryo. Iyo mbona ukuntu abantu muri iyi minsi bibasiye bamwe muri Kiriziya abandi bakuririra aho ngo byarabayobeye nibamese kamwe barongore…ahaaaaa
    Uwavuga ay’inzuki ntibwaribwa…Mbona

    ababyeyi bakwiye kwibaza ikibazo…NI UBUHE BURERE N’INGERO ZIKWIYE DUHA ABANA BACU….Ni ba ngahe mu bagabo ndetse n’abagore bahemukira abo bibyariye cg se abo baruta babashukisha ibiceri…bizi uwavuga amahano abayobozi bo munzego za Leta bakora..ni uko uwo uregera ari uregwa ni uko amakosa akaboneka ku bandi ariko ubundi abantu dukwiye kwireba tukava ibuzimu tukagaharinira icyiza.

  • None se disi Guye,izi ngirwabihayimana zirongora abo bahuje ibitsina,nabo bagizwe ibiremba n’ingoma y’Imana?cg n’iya shitani??nimwicecekere n’uwendeye nyina mu nyenga azagaragara!!!!

    • @Inzobere, abihaye Imana uvuga si babi bose, kandi si beza bose. Bazwi n’Imana, nabo ubwabo gusa. Matayo 22,14 haravuga ngo: koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake. Hejuru ya byose ubutabera ni ubw’Imana Nyir’Ubutagatifu(Uwera), muyireke yicire imanza.

  • @ Oswald,
    ngo hari abagizwe ibiremba n’ingoma y’Imana??? Ca j’suis pas d’accord.
    Wakoze rya kosa ryo gufata umubiri nk’ikintu gitandukanye nawe. Siko biri. Gufata ujubiri nk’ikinyu kiri ku ruhande gutandukanye nawe ndumva atari byonkuko udahari nawe ntabwo uba uri umuntu, nyuba uriho, ntuba wuzuye. Umubiri niwo udutandukanya n’abamalayika kuko twe dufite uw’inyama n’amaraso bo bakagira uw’umwuka. Bityo na besoins zacu zigatandukana.
    Niwiha kwifata nk’udashaka kurongora kdi umubiri ubishaka uragowe. Kdi kubishaka si icyaha, ni nk’uko ushaka kurya no kunywa.

    • @Nyiraburyohe, namwe bavandimwe basomyi, mwaramutse! Dusome muri MATAYO 5,27-30, no muri MATAYO 7,1-5 : “turahasanga uko tugomba kubana n’uyu mubiri udushuka, no kwirinda gucira abandi imanza, baba abihaye Imana, ndetse n’abandi. Ahubwo twari dukwiye kuzicira twe ubwacu kuko ibyaha dufite birahagije” 5,27Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’ 28 jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. 29 Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. 30 Niba akiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe : ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye munyenga y’umuriro. 7,1 Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, 2 kuko, uko muzaba mwaziciye, niko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, nicyo namwe muzagererwamo. 3 kuki ubona akatsi kari mujisho ry’umuvandimwe wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone? 4 Ubwose wabwira ute uwo muva inda imwe uti”reka ngotokore akatsi kakuri mu jisho” kandi utareba umugogo uri mu ryawe? 5 Wa ndyarya we, banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho ry’uwo muva inda imwe. Ijambo ry’Imana! Ufite amatwi niyumve,….

  • ahandi bipfira nuko abapadiri iyo bakiri ju iseminali batarahabwa ubupadiri bemerewe gukarishya inkumi uko babyumva, uko babishaka n’uko babishoboye.
    Bamara kubuhabwa ngo “STOP”,nawe urumva ukuntu iyo transition igoye.
    Milieu irahinduka hagasigara compagnie y’ababikira n’utwana duto twaje kwigira amasakaramentu cg ubuhereza. Ngayo nguko.
    Insidestory.com

    • Ariko ibyo uvuga urabikura he ? Ngo iyo bari mu iseminari bemerewe ibi n’ibi ngo bamara kuba abapadiri bakababwira ngo ‘stop’ ! Ariko mwagiye muvuga ibyanyu ko ari byo mushobora kumenya neza ! Niba nawe yisuzumye asanga hari aho yateshutse asaba imbabazi naho wowe hamwe n’abandi mumeze kimwe murimo gukora umurimo w’Ubushinjacyaha kandi ubwo uwareba mu buzima bwanyu yasanga mutameshe. Ntimukabe abafarizayi ngo mukabye !Ariko kuki mukunda gukora ikosa philosophique ryitwa “généralisation hative” ? Ubwo se niba uri umugore cg se umugabo ukaba uca inyuma uwo mwashakanye ubwo tuzace iteka ko abantu bose baca inyuma abo bashakanye ? Hanyuma se ko muvuga ngo abihaye Imana nibashake abagore cg se abagabo ngo nibwo bazaba bakemuye ikibazo, ubwo urashaka kunyumvisha ko uwashatse wese aba acitse ku ngeso y’ubusambanyi ? Ntimugakabye, mu bihaye Imana harimo abagerageza hakaba n’abandi bagira imbaraga nkeya. Umuti rero ni ukubasabira. Kandi nawe niba uhagaze uritonde utagwa. Gusa ni uko wasanga wararangije kugwa ubundi ukaba wibereye muri illusion ko ugihagaze !

      • @viritas, urakoze kubasobanurira, erega nabo barabizi, ahubwo ni amarangamutima y’amadini ari kwaduka ubu abavugisha byose.

      • @viritas, urakoze kubasobanurira, erega nabo barabizi, ahubwo ni amarangamutima y’amadini abavugisha byose.

      • Uri Umuntu w’Umugabo! Ubambarize uti ese Pasitoro ko aba afite umugore, ntabwo asambara?? Ubwo rero umuti w’ikibazo si uko abapadiri bazana abagore! Ahubwo dusenge dushikamye, dusabire Kiliziya ya yezu Kristu! kandi yibuke ko Peteero n’izindi Ntumwa basize abagore n’abana, bakajya kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu kristu!

  • uyu mu Papa, ndabona yari serieux, rwose kiliziya yari kuyigorora kuko ubundi yangiritse. Kandi bareke abapadiri barongore ko Bible itabyanga, kuko byanagabanya ibyaha by’abapadiri.

    • @Mpundu, ntugace imanza. “Matayo 7,5”

  • illiminati nababashigikiye yazarimbuka

  • nibaza impamvu abantu bakomeza gusabira abapadiri kurongora biyibagije ko ntawe ujyamo babimuhatiye kandi nta n’uwashatse kuvamo ngo bamwangire. Niba hari abapadiri bavuga batyo ni abafite ikibazo cyo gutunga urugo bagera mu bupadiri bagatangira kuvangira abandi. Abo ni nabo bajya mu ngeso mbi z’ubusambanyi kuko batazi icyabajyanye baramutse banashatse bajya baca inyuma abo bashakanye. Naho ubundi umuntu aho atandukanira n’inyamaswa ni uko we ashobora kwifata ntategekwe n’umubiri. buriya rero Kiliziya wayigereranya na Samusoni, muzi uko byamugendekeye kubera Delira? Ntibizoroha.

  • Oswald Imana iguhe umugisha kuko abatwatatse bose wagerageje kubatsindisha ijambo ry’Imana kandi nizerako bazamenya ukuri kandi ninako kuzababatura!niba ntakwitiranyije nkekako wanyigishije philosophy mu Iseminari I kabgayi.nubundi wari inyanga mugayo kandi ukunda ukuri.komeza uabbwize ukuri kandi dukomeze dusabire kiriziya natwe twisabira

    • Muvandimwe Jean Paul, nejejwe n’umugisha unsabiye ku Mana yacu. Nanjye mu izina rya Yezu Kristu nkwifirije umugisha, uturuka kuwaturemye. Rero muvandimwe JeanPaul, ibi byose mbiterwa n’ijambo dusoma muri LUKA 12,4-12 : haravuga ngo “4 Mwe ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara. 5 Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya : mutinye umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye : uwo nguwo muzajye mumutinya. 6 Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. 7 Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero : murushije agaciro ibishwi byinshi. 8 Ndabibabwiye : umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu nawe azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. 9 Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nawe azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. 10 Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi, ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi. 11 Mugihe bazabajyana mumasengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, 12 kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we azababwiriza icyo mukwiye kuvuga.” icyo nicyo kibintera, kikamara impungenge n’ipfunwe, maze ngahamya uwampanze mu ishusho ye. Kuba naba narakwigishije, numva ataribyo kuko sinakoze akazi ko kwigisha. Murakoze!

  • muvandimwe oswald ,Imana iguhumugisha mwinshi ,warwanye urugamba uvugubutumwa ubwiriza abunva nabatunva,ariko igikuru nicyowowe ubawakoze,gucimanza sukwacu ahubwo nukwuhoraho.Imana igufashe kuri kumasomo menshi waduhaye,yabanawe yagize ubutwari bwogusaba imbabazi.nahowe ntabwo arimalaika numuntu.

    • Muvandimwe Bouboure, n’umutima wanjye wose nakiriye umugisha unyifurije. Ninginze Imana yacu ikumpere umugisha, hamwe n’abandi bose batashoboye kwandika, ariko bafite urukundo rw’Imana n’urw’abantu bayo yaremye mu ishusho yayo. Murakoze!

  • Bene Data musoma uru rubuga reka nanjye mbagire inama.hari byinshi twumva bivugwa tutahagazeho,hari ibyo tubona n’amaso yacu,hakaba n’ibyo dukora twebwe ubwacu.Ibi byose usanga harimo ibitanezeza Imana n’ibiyineze(ku babikoze cg ababivuze).Icyo twe twakora: Ku byo twumvise nk’inkuru tubyakira nk’inkuru ibyiza tukabishima ibibi tukabwira Imana ngo Mana babarira abo byabayeho basubire mu bwiza waturemanye.Ku byo tubona n’amaso yacu bikorwa,nitugire uruhare rwo kubihagarika niba bishoboka kandi tubona ko ari bibi twinginga Imana ngo ibidushoboze.Ibyo dukora ubwacu bibi,dufate igihe cyo gusaba Imana imbabazi tubivemo dukore iby’Imana ishaka.Izi nama ndazigira abemera Imana n’umwana wayo kuko nibo bazumva.Abandi badafite uko kwemera,ndabasengera ngo Imana ibashoboze kiuyemera.Naho ubundi twirinde guca imanza no gutanga akato kuko tukiri mu isi har’intambara kandi kunesha n’uk’Uwiteka mu izina ry’umwana we Yesu.Ijambo ry’Imana rirasobanutse uryizera azatsinda intambara zo mu isi.Mwihane umunsi ku wundi kuko turi mu isi yanduye.Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.Uyu munsi wahinduka ukava mu bibi wakoraga Uwiteka akakwibuka kugirango izina rye rishimwe.Kuko iby’idukorera si uko turi beza n’uko ar’inyembabazi.Yesaya 48.9-11.Mwese abanditse Imana ibe mu ruhande rwanyu.Jye n’uko mpagaze kuzageza ngororewe n’Imana yacu ibyo nakoze mu isi.Amen.

    • Uvuze neza, Imana idushoboze guca ukubiri n’amaranga mutima, bizatuma tuvuga ukuri.

  • Notre chère Eglise Catholique, nugukomeza kuyisengera, naho kuvuga ngo nibareke abapadiri barongore nta shingiro bifite kuko bajyamo ntawe ububahatiye. Ahubwo nabarimo bananiwe kwifata aho kugirango bakomeze kuyihesha isura mbi bakwiye gusezera.Nihasigara bake bazamamaza bazakomeza bamamaze ijambo ry’Imana, umuntu azajya yemera abyuke saa kumi kugirango yumve misa ya mbere i Save, Kabgayi…).

  • Naho kuba abapadiri badashaka abagore hari byinshi byagejeje kuri Eglise Catholique by’akarusho.Mwumvise Theatre iherutse ya business yo gushaka amaturo …n’umururumba w’ifaranga mu madini iyo muri catholique ntiharangwa,kandi n’iyo urebye ibikorwa bakora byo kwitangira imfubyi, abapfakazi, abakene… biriya abihaye Imana bafite ingo ntibabishobora.

  • Abapadri ntibazibeshye ngo bashake abagore nibarangiza babeshye ko bitangira abakristu.Muzarebe mu madini ya giproso umwiryane ukunda kuboneka mu bapasitoro bitewe no kurwanira umugati w’abana,abakristu babashyize ku ruhande,ibyo muri Kliziya Gatolika ntibiharangwa.So,ibyo kurongora rero ntibirimo,uzajya yumva imishyukwe yamurembeje,ntakanashake gusebya idini ajya gusambana,ahubwo ajye aba umugabo ASEZERE,ATANGE IKANZU MAZE AJYE KURUSHINGANA N’UWO ASHAKA

Comments are closed.

en_USEnglish