Abanyamakuru batoye abahanzi bazinjira muri PGG III
Ku kicaro cya BRALIRWA mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatanu nibwo abanyamakuru b’imyidagaduro, aba DJ, abatunganya muzika (Pruducers) bavuye mu mujyi wa Kigali no mu ntara bose hamwe bagera ku 120 batoye abahanzi bumva bazinjira muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Buri wese yatoraga abahanzi 10, nyuma yo gutora abategura irushanwa (BRALIRWA na East African Promoters) bagiye guhitamo abagize amajwi menshi muri aya matora maze tariki 02 Werurwe bazatangaze 10 batowe.
Muri uyu muhango basobanuriwe ko nihabaho gushidikanya ku muhanzi cyangwa umunyamakuru bazerekwa amanota yose hamwe abahanzi bagiye bagira ku mpapuro buri wese yatoreyeho.
Ku nshuro ya mbere PGGSS izabamo aba ‘Judges’
Kuri iyi nshuro hazaba ibitaramo 15 mu ntara zose z’igihugu. Ibitaramo 10 bizakorwa ari ‘Playback music’ naho ibitaramo bitanu bikorwe ari ‘Live music’
Muri za Road Show kuri ubu noneho hazazamo abarorerezi b’inzobere (Judges), abo ni Kidumu na Aaron Niyitunga n’abandi bazatangazwa nyuma, bazafasha mu gutangaza abazaba baritwaye neza muri rusange.
Umuhanzi wa mbere azegukana Miliyoni 24 nkizegukanywe na King James umwaka wa 2012 ubwo yaryegukanaga.
Abazatorwa ngo barushanwe, bemererwa ari uko nibura bageze ku myaka 18 y’amavuko no kuba ari umuhanzi ufite indirimbo nibura eshanu yakoze hagati ya 2010 na 2012.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ndibaza abahanzi nibariya gusa ndeba haruguru banditse?
buri munyamakuru agomba gutora abahanzi 10 akandika kugapapuro kitora amazina yabo noneho bakazareba icumi bambere bakurikije amanota niyo mpamvu ubona kuri kariya gapapuro hariho amazina 10
nanjye ndashimira brarirwa kuko iteza imbere muzika nyarwanda
Senderi niwe ugikwiye
kayonga
Comments are closed.