Digiqole ad

Ikinyarwanda kigiye guhindurwa gusobanurwa mu ndimi z’amahanga

Mu kurushaho guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, impuguke zitandukanye zishyize hamwe mu guhundira Ikinyarwanda mu zindi ndimi bahereye ku Cyongereza. Iyi nkoranyamagambo wayisanga  ku rubuga rwa internet www.kinyarwanda.net .

Ikinyarwanda ni ikirango cy'umuco wacu
Ikinyarwanda ni ikirango cy’umuco wacu

Nyuma y’igiswahili, ikinyarwanda nacyo kigiye gushyirwa mu zindi ndimi, muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2013 hashyirwa ku mugaragaro iyi nkoranyamagambo isobanura Ikinyarwanda mu Cyongerezaibi birabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ndetse biraza guhurirana n’uko kuri iyi tariki ya 21 Gashyantare 2013 ari Umunsi Mpuzamahanga w’indimi gakondo.

Ibi bikorwa mu mushinga witwa Kamusi, aho byatangiye hakorwa inkoranyamagambo iri ku murongo wa internet isobanura Igiswayili mu Cyongereza.

Nyuma nibwo abayoboye uyu mushinga wa Kamusi begereye impuguke z’Abanyarwanda mu bijyanye n’indimi barimo Geoffrey Rugege, wigishije muri Kaminuza ya Leta ya Grambling muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma akaza no kuyobora Inama y’Igihugu ishinzwe uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Undi wakoze kuri uyu mushinga wo guhindura Ikinyarwanda mu Cyongereza ni nyakwigendera Ibrahim Kakoma, wigishaga muri Kaminuza ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ndetse harimo na Emmanuel Habumuremyi umaze imyaka 15 akora ubushakashatsi mu bijyanye n’ihinduranyandiko.

Uyu mushinga watangiriye muri Kaminuza ya Yale mu Ukuboza 1994. Ariko waje kuba Umuryango utegamiye kuri Leta mu 2007, niho wabye Umushinga witwa Kamusi ari nawo ukomeje gushaka guhindura Ikinyarwanda mu zindi ndimi z’amahanga.

Abari muri uyu mushinga bemeza ko kuba ikoranabuhanga rigenda risakara hirya no hino ku isi, bifasha mu buryo benshi babona ubushobozi bwo gusoma iyi nkoranyamagambo iri ku murongo wa internet. Ndetse ngo ibi bizakuraho itandukaniro riri hagati y’indimi zitandukanye.

Si Ikinyarwanda gusa cyahinduwe kuko uyu mushinga wa Kamusi wahinduye Igiswahili mu Cyongereza.

Uyu mushinga kandi urateganya vuba guhindura indimi gakondo zigera kuri17 nka Luganda, Setswana, Ekegusii, Pulaar, Songhay n’izindi  mu ndimi z’amahanga zikomeye.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iyo nkoranyamagambo nanjye yangezeho aho ndimo kwiga icyongereza muri USA,ariko harimo n’amagambo nanjye ntazi mukinyarwanda ntigeze niga urg:ubu,ama:ubu:ubulili,ama:amalili,munsobanurire kuvuga amalili bibaho mu Kinyarwanda hari n’utundi twinshi nasomye nkumva nttwonzi mubyo nize

  • amalili kuva aho nigiye ikinyarwanda sindayumva nta nubwo twize ko ubwishi bwuburiri bubaho,wasa ari ikinyarwanda cyi iki gihe.reka tubashimire mugusigasira umuco nu uririmi nyarwanda kuko najye ndemerenya nabo ko ntagikozwe mumyaka mike rushobora kuzimira,ujya wumva nkiyo urubyiruko ruganira? ushobora kutumva ibyo bavuga kd nawe uri umunyarwanda

  • UWAKUBWIRA UKO BISIGAYE BIMEZE UBU! NGO AMADA, AMANAMA, AMAKA, AMAKWE, AMANNYO (BYO WENDA DA!), AMARIRI, … NTIBIZOROHA, MINISPOC N’INTEKO NYARWANDA Y’UMUCO N’URURIMI BARAGOWE IKINYARWANDA NIKIDUCIKA, BAZAVUKA ICYO BAHEMBERWAGA!

    • Aya magambo arakoreshwa mu Kinyarwanda. Gusa uburyo akoreshwa uyu munsi si bwo. Akenshi akoreshwa agaya ibyo avuga. Urugero: ubonye hamaze gukorwa inama nyinshi kandi ubona nta mwanzuro zitanga ushobora kubigaya ugira uti “ariko ayo manama adashira!”. Kunka z’umuntu wagaye uti “ubwo rero nawe urarata amaka” bityo bityo.

  • Mukinyarwanda gikuru “Uburiri” bugira “amariri” ho ubwinshi. Mu rujyano rw’inteko z’amazina bandika 14/6. Bivuze ko mu bumwe “uburiri” buri mu nteko y’amazina ya 14, ubwinshi “amariri” bukaba mu nteko ya 6. Ubishoboye wareba Inkoranya ya IRST y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda n’Igifaransa.

  • Internet bazayite “impuzasi”

    • Yitwa Murandasi

  • Emmanuel habumuremyi ndagushimiye ntabwo naringuherutse komera komera uwo murimo ni mwiza wabona arimwe mutabaye ururimi rwacu ntiruzime.

Comments are closed.

en_USEnglish