Digiqole ad

D. Cameron yasabye imbabazi Abahinde ku bwicanyi bwo mu 1919

Kuri uyu munsi David Cameron ministre w’Intebe w’Ubwongereza yavuze ijambo asaba ijambo ku bwicanyi bwabaye ubwo Ubwongereza bwakoronizaga Ubuhinde.

Mahatma Gandhi
Mahatma Gandhi, nyuma yo kwiga i Londres yamaze imyaka 20 muri South Africa arwanya ubukoloni bw’Abongereza mu gihugu cye aza gutaha mu 1914 aharanira ubwigenge nta guhutaza kugeza bubonetse, nubwo yaje kwicwa mu 1947 agerageza guhuza aba Hindu n’Aba Islam

Cameron, bitandukanye n’abandi bayobozi b’Ubwongereza bamubanjirije weyibanze  ku bwicanyi bwakorewe abantu 300 bakoraga imyigaragambyo mu mahoro mu 1919.

Ubu bwicanyi nibwo bwatumye umusaza Mahatma Gandhi ashishikariza abahinde kutihorera ahubwo bagakoresha intwaro yo kutagira uwo bahutaza (Non-violence) yaje kubageza ku bwigenge mu 1947.

Uyu muyobozi w’Abongereza yasabye imbabazi mu ijambo rye nk’uko abahinde bamaze igihe kinini babisaba abongereza ko basaba imbabazi ku kuba barahemutse.

Ministre w’Intebe w’Ubwongereza ari mu ruzinduko mu Ubuhinde, izi mbabazi yazisabye nk’umuyobozi w’Ubwongereza Abahinde ngo bari bamaze igihe kinini cyane bategereje ko abo bakoroni babo babahemuye bazicuza ibyo bakoze bakanabisabira imbabazi ariko barahebye.

Ubwo yari umunyamabanga ushinzwe intambara mu 1920, Winston Churchill yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abahinde b’aba Sikhs bwari indengakamere kandi babukorewe kinyamaswa.

Mu 1997 Umwamikazi Elizabeth yasuye urwibutse rw’ubwicanyi bwakorewe abahinde ruri Amritsar yunamira abahashyinguye ariko ntiyagira icyo avuga cyerekeranye n’uruhare rw’Igihugu cye.

Uruzinduko rwa Ministre Cameron kuri iyi nshuro ngo rwaba ruzakuraho akangononwa kari hagati y’Abahinde n’abahoze ari abakoloni babo b’Aboongereza.

David Cameron yunamira abishwe mu 1919
David Cameron yunamira abishwe mu 1919
David Cameron mu rusengero rw'aba Sikh mu majyaruguru ya India mu ntara ya Punjab
David Cameron mu rusengero rw’aba Sikh mu majyaruguru ya India mu ntara ya Punjab
Yashyize indabo ku rwibutso rw'abishwe icyo gihe
Yashyize indabo ku rwibutso rw’abishwe icyo gihe

Reuters

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abahinde mbanga kubi, kubera ibintu bakorera abagore n abakobwa. Rero jye ndumva ntababaye ku byababayeho.

  • Ese iyi comment ya Nziza yujuje ibyangombwa byatuma ijya ahagaragara?

  • Nziza,niba hari ugatsiko k’abahinde kagiriye nabi abagore si ukuvuga ko ari abahinde bose, kuvuga ngo wanga abahinde rero kuburyo washimishwa n’ibyababayeho ndumva atari byo.

  • France izasaba imbabazi Algeria ryari?
    Uncle SAM azasaba imbabazi ryari?
    Niba imbabazi nk’izi zatangwa, nizereko na Al qaeda izasaba imbabazi abo yishe kuri 911 kandi zikemerwa.

  • khgffff

  • yes

Comments are closed.

en_USEnglish