FESPAD igarukanye imbaraga kuri uyu wa gatandatu
Kuva kuwa gatandatu tariki 23 Gashyantare, abanyarwanda cyane cyane abatuye umujyi wa Kigali barongera kwirebera imbyino z’imico itandukanye y’ibihugu birenga birenga 40 bizaza mu Iserukiramuco Nyafrica ku nshuro ya munani rizamara icyumweru.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB ari nacyo cyateguye iki gikorwa cyatangaje ko insanganyamatsiko y’iyi FESPAD igira iti “The Spirit of Expression”
Nkuko bisanzwe muri za FESPAD zabanje, hatumirwa abahanzi bamwe b’ibyamamare muri Africa ngo baze gushimisha imbaga iba yakoranye. Kugeza ubu RDB itangaza ko umuhanzi wo muri Amerika Beenie Man ariwe uzaza, abandi bataragera igihe cyo kubatangaza ariko abo bari kuvugana ari abahanzi bakomeye bazashimisha abanyarwanda.
Usibye abazaserukira ibihugu birenga 40 byemeye kuzitabira, amatorero y’imbyino gakondo zo mu Rwanda azaserukira Intara enye z’igihugu maze ahatane mu mbyino.
RDB ivuga ko uyu ari umwanya mwiza ku banyarwanda wo kumurika ibyiza by’umuco wabo, no kwerekana ko udateze kuzima.
FESPAD kandi ngo ni umwanya wo kuruhura abanyarwanda babasha kuhagera bishimira imico Nyafrica iba ikoraniye aho, igaragaza imbyino zabo.
Hejuru y’ibi RDB ivuga ko Iserukiramuco Nyafrica iyo ribereye mu Rwanda byongera kugaragaza isura igihugu gifite, ku bujyanye n’umutekano, iterambere, amahoro n’ikaze rihabwa abarugana, ibi bikaba bizamura umubare w’abasura u Rwanda kubera ubuhamya abava muri FESPAD bajyana mu bihugu byabo bavuga uko bakiriwe mu Rwanda n’uko icyo gihugu kimeze nk’uko byatangajwe na Rica Rwigamba umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ubukerarugendo.
Ubwo FESPAD iheruka kubera mu Rwanda mu 2010 usibye imbyino zitandukanye zanyuze benshi, abanyarwanda bishimiye abahanzi bakomeye babataramiye nka Kofi Olomide, Group Kassav, Lauryn Hill, D’banj,Nameless, Jose Chameleon n’abandi.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Jye ndibaza kuki batazana mo impara nimparage kandi ziri guca ibintu muli iyi minsi nyabuna ni mubyigeho ubundi tubine
Comments are closed.