Baratubeshyera iyo abantu bapfuye ntitwishima – Abakora amasanduka
Abaganira ku by’abitabye Imana n’amasanduka bashyingurwamo, usanga baganira batebya cyangwa bemeza bati ‘bariya babaza amasanduka buriya wasanga bahora bifuza ko abantu bapfa’ abo twaganiriye bayakorera aho bita mu gakinjiro mu murenge wa Gitega bavuze ko nubwo bahacururiza ariko iyo umuntu apfuye nabo bibabaza.
Umwe muri bo watubwiye ko yitwa Bosco, yagize ati “ Ni ibintu byo kuduserereza, natwe turi abantu iyo twumvise inkuru mbi turababara, gusa nyine iyo serivisi tuba tugomba kuyitanga tukabaha aho bashyira umurambo ariko ntituba twishimiye ko yapfuye.”
Uyu musore avuga ko amaze imyaka munani abaza cyane cyane amasanduka yo gushyinguramo abitabye Imana, mbere yahoo yakoraga intebe, ameza n’ibitanda nyuma aza kubona ko bitagenda kubera abantu benshi batangiye kubikora nkawe.
Ati “ Nahise mfata umwanzuro wo kujya nibariza amasanduka, mbona nibyo bigenda cyane kuko byanze bikunze abakiliya baraza tukagurisha ariko tukanifatanya mu kababaro tukabihanganisha.”
Yemeza ko abitangira ngo byagendaga neza cyane, yabonaga ifaranga ritubutse nkuko abyemeza, ariko uko iminsi yagiye ishira ababaji bagenzi be nabo bamwe bazibukiriye ibindi batangira nabo kubaza amasanduka gusa, bityo isoko rinini yari afite atangira kurisaranganya na benshi.
Ati “ ubu byarakomeye, turi benshi bakora aya masanduka, ntabwo nkibona ifaranga cyane nka mbere nubwo nyine umuntu atabura aya mutuel n’ibirayi by’abana, ntabwo umuntu ajya abura amafaranga kuko abakiliya bahoraho nubwo baba bacye.”
Iyo bayakora nta bwoba baba bafite
Usibye ibyihebe (uwiyanze) abantu bose ngo baba batinya urupfu n’ibijyana narwo, isanduka bashyiramo uwapfuye uyibaza ayikora atekereza buri gihe ku rupfu.
Avuga ati uwo rugiye kwivugana azaba areshya atya, angana atya, ari umwana, umuntu mukuru gutyo. Urupfu ruragaruka mu kazi ke cyane, ariko ibyo ngo ntacyo bivuze muri business yabo.
Ati “ Twe urwo rupfu abandi batinya twirirwa turugerera ingano y’abo ruzatwara, ariko twe ntitwishyiramo, ntanubwo turutinya, cyareka umunsi rwaje kuko njye nemera ko iyo rwaje ntaho uhungira biyto rero nta mpamvu yo kurutinya twikorera akazi kacu nta kibazo, gusa abantu baradusebya ngo tuba twifuza ko rurya abantu ariko sibyo, kuko n’ubundi ruba rugomba kubarya si ibyifuzo byacu niko bigomba kugenda.”
Ariko habaye impanuka bajya gushaka isoko
Ntawe bifuriza gupfa, ariko iyo bumvise aho bapfuye niho umugati wabo uba uri, barabegera neza muri ako kababaro bakifatanya nabo ndetse bakababwira ko babaha isanduka nziza yo gushyiramo uwabo.
Bosco ati “ iyo habaye nk’impanuka uravuga uti niba hari abapfuye ntihabura abari bunteze imbere, kuko twabaye benshi ushobora no kubegera muri ako kababaro ukifatanya nabo nyine mu gahinda ukababwira ko uri bubafashe ukabaha iyo serivisi.
Ntabwo ari ibanga dutera imbere ari uko abantu bapfuye, ariko ntitubifuriza gupfa. Oya rwose kuko sitwe duteza impanuka, sitwe duteza uburwayi ariko iyo bibayeho nta kundi nyine niko kubaho kwacu natwe.”
Ku ruhande rwabo ngo ntibashobora kwikorera isanduku kuko ngo n’iyo wavuga ngo urayibarije ntabwo uba uri bupfe, ahubwo ukomeza kuramba nkuko yabitubiye aseka cyane.
Ati “ ahubwo njye mbona abantu bakora amasanduka batajya bapfa, kuva nabitangira n’abandi bacye nabisanzemo nta numwe uva ku Isi rwose.”
Isanduka usanga zihari, cyangwa waba ufite iyo wifuza bakayikubariza mu gihe kitarenze amasaha 24h, ziboneka ku biciro bitandukanye ariko nta yijya munsi y’ibihumbi 30 by’amanyarwanda (yo hasi cyane) usibyeko hari n’izo babariza ku bihumbi bigera kuri 300 bitewe n’umukiliya wapfuye uko yari yifashe.
Gushinga urugo kuri bo ni ikibazo
Aba bo mu Gakinjiro bose ni abagabo, ndetse bakubwira ko n’abandi bakora uyu murimo mu gihugu hose ari abagabo.
Kujya kurambagiza umukobwa ukamubwira ko ubaza amasanduka y’abapfuye ngo birabagora cyane kuko abakobwa b’abanyarwandakazi batiyumvisha uwo murimo.
Umwe mubo twaganiriye wanze ko dutangaza amazina ye ngo kuko hari umukobwa w’umusirimu ari gutereta (ngo yazabisoma kuri Internet) yagize ati
“Abakobwa bo mu Rwanda ni ‘fake’cyane. Ntabwo bareba ko ninjiza agatubutse ahubwo usanga banana icyo umuntu akora, njyewe se nica abantu ahubwo ko mbafasha guherekezwa neza?! Abakobwa rwose ni aba ‘fake’, nk’ubu uwo ndi gutereta usanga angora cyane ngo mbaza amasanduku da! Ariko ni uko ataramenya icyo byangejejeho niyo mpamvu sha!”
Imgogamizi bahura nazo
Kimwe n’abandi bose mu kazi usanga hari ibyo bavuga ko bibabangamira, kimwe ngo ni abakiliya bavuga nabi cyane.
Iki ariko ngo babasha kucyihanganira kuko baba bazi neza ko bavugana n’abantu bari mu gahinda, ariko ababagana nabo bakwiriye ngo kuza batabuka inabi kuko nta ruhare baba bagize mu rupfu rw’ababo.
Aba bagabo kandi bavuga ko iseta (aho bakorera) ubu ngo hahenze, Akarere ngo kazareba uko kagabanya imisoro ku iseta yabo kugirango barushesho gutera imbere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Buriya bariya bantu bahomba 2 iyo bapfushije umuntu. 1. bahomba umuntu 2. bahomba frw bari bugurishe isanduku bamushyinguyemo.
Ahubwo ngo iyo mwunvikanye neza, ngo hari igihe bakubwira ngo urakoze rwose uzagaruke. Tekereza nawe !!!!
egoko
Ahubwo iyo ubwiye abacuruza amasanduku ngo isanduku irahenze mugabanye igiciro bakubwira ko bazakugabanyiriza nugaruka cg se uramutse ugura nyinshi.
Bariya bantu ahubwo buriya bababajwe n’uko imiti igabanya ubukana bwa sida yabonetse, gahunda yo kurwanya malaria, polisi nayo ikaba igabanya impanuka mu muhanda.Harya ngo utaririye ku muzimu arira ku munyagasani ! nibihangane.
“…..nyuma aza kubona ko bitagenda kubera abantu benshi batangiye kubikora nkawe….”. None se amaze umwaka nta mukiliya ubonetse (nta muntu upfuye) yakwishima. Barabeshya iyo umuntu apfuye barishima. Ahubwo bajye bagendana uturadiyo bumve amatangazo y’abapfuye.
hahajha
vipi
x
bariya bantu ntibakatubeshye rwose iyo umuntu apfuye barishima cyaneeeeeeee kuko baba babonye ayibirayi siko batubwiye se????.
cyakoze inamanabagira abashyingura mu masandukumeza n’uko mwabyihorera imibiri yabantu banyu bazajya bayikuramo bayibe mperutse guhura numujura i rusororo agenda yivugisha””NGO NABABWIYE KUNSHYINGURA INYAMIRAMBO MURABYANGA NONE REKANIJYANEYO”””” narirutse ngo ataba ari umuzimu daaaaaa?????!!!!!!!!!!!!!!!
barayigura!Umva sha ntambabazi da!!
Yewe imirimo iragwira daaa!!!!
Niko abize marketing n i mutubwire marketing techniques bariya bacuruzi b’amasanduka bakoresha ngo bagurishe byinshi ku bakiriya babo????
Ubundi, muri marketing ubwira neza umukiriya ngo produits yawe ni nziza unamusaba kugaruka ubutaha ndetse unamwizeza discount naramuka yongeye kukugurira cyangwa aguze byinshi!!!
None ibi bintu ko bicanganye cyane uyu mwuga uzajya ukorwa ute mwo kagira Imana mwe???? ni danger kabisa
Byose birashoboka, ariko kandi iyo umuntu apfuye siko aba afite ubushobozi bwo kugura isanduku, kuko harimo n’abahambwa n’ibitaro mu biringiti, icyo gihe abishima si amasanduku gusa, amashuka, indabo, imodoka n’ibindi..
Comments are closed.