Nubwo yongeye gutsindwa, abashaka ko agenda ngo agiye mwamukumbura
Hari abafana batari bacye ba Arsenal batanejejwe n’amakuru avuga ko umutoza wayo Arsene Wenger agiye kongererwa amasezerano, we akaba yababwiye ko nubwo bamwifuriza ko ava i Emirates ngo aramutse agiye bamukumbura cyangwa bakabyicuza.
Ku mugoroba wo kuwa kabiri Wenger ntabwo yorohewe, yatsinzwe na Bayern Munich imusanze mu rugo ibitego 3-1, muri UEFA Champions Ligue, ariko mu ijambo yari yavuze kuwa mbere nijoro yavuze ko abatakimushaka mu kazi ke agiye bamukumbura.
Nyuma yo gusezererwa muri FA Cup na Blackburn kuwa gatandatu, abafana bamwe ba Arsenal batangiye kuvuga ko uyu mufaransa akwiye gusimbuzwa.
Byarushijeho kuba bibi kuri uyu mugoroba ubwo yatsindwaga na Bayern Munich mu rugo bisa n’aho asezerewe mu marushanwa yose y’ibikombe, umwuma wabyo muri Arsenal ukaba ukomeje kwica abakunzi b’iyi kipe ku Isi.
Arsene Wenger, ibye byahumira ku murari aramutse atsinzwe muri Week End Aston Villa azakira kuko ngo byarushaho kurwaza umutwe abafana batakimushaka muri Arsenal.
Ariko avuga kuri aba bafana, Wenger ku myaka ye 63 yagize ati “ Sinshidikanya ko mwankumbura ndamutse ngiye. Kontaro yanjye izarangira mu 2014. Nzaba nujuje imyaka 30 nta bamvugiramo mu kazi kanjye, football isaba kwihangana no gukora cyane.”
Wenger wigeze gutoza ikipe ya AS Monaco, yaje muri Arsenal mu 1996 asimbura Bruce Rioch wari umaze kwirukanwa mu kwezi kwa munani uwo mwaka.
Muri Arsenal amaze kubaha ibikombe byose hamwe 11 (mu bikinirwa bizwi mu Ubwongereza) shampionat (3), FA (4) Community Shield (4).
Magingo aya kuva yagera muri Arsenal yayitoje imikino 940, yatsinzemo 533 (56%) atsindwa 181 indi arayinganya.
Photos AP/Getty Images
The Sun
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ahubwo abafana ntamujiny bagira, bakwigaragambije agacaho , agasubira iwabo dore ko arimo guteza imbere french footballers ataretse igihugu cye.
arsenal turayikunda pe ariko iyo itsinzwe turababara cyane nigerageze uko ishoboye tuyiri inyuma 2
TWAMUKUMBURA DA, MWAGIZENGO ARABESHYASE?
wenger naho akwiye kuja turakyamukeneye pee!!
Wenger yatugejeje kuri byinshi ariko nadatsinda uno mukino nanjye ndamusabira ikiruhuko.
ibyo avuga nibyo kuko arsenal nta wundi mutoza yabona ufite experience nka wenger!
Wenger ararengana mubuyobozi bukuru niho bipfira ahubwo afite abamubangamira nuko adashaka kumena ibanga. Nanjye agiye namukumbura cyane rwose. Yibaye ariwe munyamakosa aba yarirukanywe keraaa!!!
wenga ni umwarimu kandi ni umu economiste ntazaducike nubwo yaturwaje imitima.
Economist wahe?Mu store
Ya arsenal harimo ibikombe
bingahe?ubugundirizi bwe ni
bwo budukozeho
nagende yo gahebeba.ariko we yishimiye guhora atukwa!!ba boss be bararengana nawe si shyashya hari inyungu bwite afite muri iyi kipe!!hari offres nyinshi yanga batamukoreye ibyo yifuza yagenda agatoza ahandi ariko aziko atajyanayo buri bunanga bwe ku nyungu za banyiri ikipe gusa.Wenger agiye byanshimisha amakosa yose ari kuri we!!njyewe sinanamwifuriza kujya muri BIG4 kuko niyo imwoshya.
ni igisambo cy’imibare ishaje wowe ucuruje wagurisha byose nturangure ibibisimbura.umucuruzi ugurisha akabika.amafaranga abitse nta nyungu agira ahubwo uriya ahombya byinshi sinzi ikizamudukiza gusa
Vuga uvuye aho wa gisaza we,puuuuu sinshaka no kongera kubona face yawe.
wenger nu mutoza ufite experience ahubwo azira baboss be.
Wenger atumazeho abana pe! amarira niyose kw’isi twakora iki twe? nahih’ Imana kugira ngo twongere dutsinde.
njye mbona wenger ari umutoza mwiza, ariko management ye irananiwe. uwamuha umumanager naho we agakomeza agatoza iriya team kuko arayishoboye. nta wundi mutoza waha iriya squad ngo azagire icyo ageraho.
l amour rend aveugle kabisa, ca fait 10ans wenge ntagikombe azana none arsenal nayo yaramureste fuck wenge , nagende
Wenger ni umutoza pe akaba numucunga mutungo ukomeye ikipe nubwo nta gikombe ariko ntamwenda,gusa foot yarahindutse cyane we arasigara andi makipe ariyubaka we akomeza kwihagararaho,nta DM tugira niyompamvu ikipe zose ziruhukira mu izamu ryacu,mwibuke tugifite Gilberto,Flamini na Song Defance yarikomeye,
nyamara aravuga ukuri bamwifuza.
Kumwirukana siwo muti ahubwo bamufashe bamuhe amafranga agure abakinnyi bashobora gukora ikinyuranyo gitandukanye n’abo afite.Ariko niba abaherwe niba ntacyo bakora kiri ibyo mvuze Arsenal ntabwo izaba ari ya kipe yo gutwara ibikombe bitandukanye ku mugabane w’i Burayi
“He! urarira!” Byakuranginyee! yewe wenger we!! Imana izagehe iruhuko ridashira kuko ibyu mupira byo bira kunaniywe.
He! urarira! wakabayre warahoze kuko igihe kibaye kinini abafana bawe bo umutima uzabajyana.
Comments are closed.