Digiqole ad

Kirehe: Abakozi batanu bafunzwe kubera impamyabumenyi mpimbano

Abakozi batanu bakoreraga mu karere ka Kirehe bafunzwe bakekwaho gutunga impamyabumenyi z’impimbano bakaba bari bamaze mu kazi igihe kirekire bazikoresha.

Ibiro by'Akarere ka Kamonyi
Ibiro by’Akarere ka Kirehe

Abakozi bafunzwe barimo Iragaba Félix uyobora Umurenge wa Gahara, Nsabimana Desiré ushinzwe amakoperative mu karere, Nkundimana Faustin ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Gatore, Uwamahoro Antoinette na Muhirwa Francois wakoraga ubuganga ku kigo nderabuzima cya Mahama.

Aba bakozi ntabwo bagaragaye ku urutonde rw’abantu bize hanze y’igihugu bahawe icyo bise equivalent ni ukuvuga icyemezo cyemeza ko umuntu aba yarize hanze ariko ko yarangije kaminuza.

Urwo rutonde rwasohowe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’impamyabumenyi (National Council for High Education).

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, yadutangarije ko aba bakozi kuri ubu boherejwe mu maboko ya parike ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma usibye umukozi umwe wafashwe uyu munsi Nsabimana Desiré ukiri mu bugenzacyaha bwa sitasiyo ya Kirehe.

Uyu muvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba avuga ko aba bose bagomba gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba koko barengana, akaba akangurira ibigo bitanga akazi ko bajya babanza kureba ibyangombwa batanga ko impamyabumenyi arizo atari impimbano bakabona gutanga akazi.

Supt. Benoit Nsengiyumva yakomeje avuga ko nibahamwa n’icyaha bazahanishwa n’ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, bazafungwa imyaka itanu kugera kuri irindwi bagacibwa n’amande y’ibihumbi 300 kugera kuri miliyoni eshatu.

Uyu muvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba arakangurira Abanyarwanda muri rusange gutanga amakuru ku bo baba bakeka ko bafite impamyabumenyi z’impimbano mu rwego rwo guca amanyanga mu kazi.

© KigaliToday

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MUKOSORE: KU IFOTO MWANDITSE AKARERE KA KAMONYI KANDI INKURU ARI IYA KIREHE! KAMONYI NTA BIRO BYA ETAGE IGIRA, TURACYATEGEREJE RUTSINGA NGO NAHO AHESEREZE IMIHIGO.

  • munyarukire no muri Hopital yaho Kirehe barimo cyane.

  • Abafrodeur b’amadiplome nibabahigishe uruhindu abashoboye kandi tubifitiye impamyabushobozi dukore!!

  • Ndabishimye pe kuki reta itabikoze kera

    reka mbabwire undi muntu nimusanga mbeshya muzampane afite Pharmacie ahitwa Rugendabari muri Ruhengeri yahshinze ibitaro arabyaza akora n’ibidakorwa kandi nta diplome agira n’igihimbano yavanye kongo ari impunzi mu mubaze aho yize ni munasanga zi no kuvuga interuro yose muri Francais muzangaye uretse bonjour yigiye kubadage bakiri mu rwanda mbere ya jenocide ari umu travailleur

    Ni mumubona muzabitangaze kandi bizatuma bicika burundu

  • noneho se bourse za kaminuza zatanzwe na leta kuva 1994 ku bantu badafite diplome ubwo degree zabo zizacibwe?abantu benshi se barangije za INILAK,ULK …..BADAFITE A2 CG BAFITE IZO MU BIRYOGO ZICIBWE?CANDIDAT LIBRE SE?NONE SE ABAKOZI BA LETA BADAFITE IMPAPURO BIRUKANWE?NI HATARIIIIII

  • ndumva bahereye ruhande kabisa, nibashyiremo agatege bagere rusizi umwka utararangira, ikibazo ni uko ibyo mu rwanda hari igihe bikorwa nta plan, nk’ubu tuzongera kumva izi nkuru keraaaa! bishobora kugera i kayonza bigahagarara! byabuze aho bikatira, nyagatare se? Rwamagana se?

    aliko ni byiza guhasha uyu muco mubi!

Comments are closed.

en_USEnglish