Digiqole ad

Uganda: abanyeshuri ba Makerere mu myigaragambyo biraye mu isoko

Kampala – Mu cyemweru gishize bari bigaragambije, kuri uyu wa mbere nimugoroba nabwo basubiye mu mihanga, barwana na Police yakoreshaga ibyuka biryana mu maso ndetse barasa no hejuru ngo batatanye aba banyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere bamagana ibyo kwishyura 60% by’amafaranga y’ishuri bitarenze icyumweru cya gatandatu cy’igihembwe.

Abanyeshuri bageze hanze ya kaminuza bafashe ibintu ku ngufu mu iduka batangira kwinywera
Abanyeshuri bageze hanze ya kaminuza bafashe ibintu ku ngufu mu iduka batangira kwinywera/photo F Kasirye

Iyi gahunda yo kwishyuza abanyeshuri yari yemejwe mu 2005 ndetse igomba gutangira mu mwaka w’amashuri wa 2006/2007 ariko ntiwigeze ushyirwa mu bikorwa kuva icyo gihe.

Muri uyu mwaka nibwo kaminuza ya Makerere yatangaje ko iriya politiki yo kwishyuza abanyeshuri igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa maze abanyeshuri si ukurakara bararubira kugeza bigabije imihanda.

Abanyeshuri basabye kaminuza yabo ko ibyo byumweru ntarengwa byo kwishyura byavanwa nibura ku cyumweru cya gatandatu bikaba kwishyura ku cyumweru cya munani, ibi kaminuza ngo ntibikozwa.

Nyuma y’uko igihembwe gitangiye kuwa 28 Mutarama, abanyeshuri bagomba kwishyura 60% by’amafaranga y’ishuri kuwa 11 Werurwe, mu gihe igihembwe kimara ibyumweru 17.

Mu magambo yabo, bavuga ko benshi muri bo birihira bidashoboka ko babona 60% by’amafaranga y’ishuri mu gihe gito gutyo mu gihembwe cy’ibyumweru 17.

Imyigaragambyo yahereye mu byumba abanyeshuri babamo, batera hejuru basakuza, baza gusohoka bajya ku biro by’umukuru wa Kaminuza ya Makerere. Aba banyeshuri bakaba ngo barasagariraga kandi bagenzi babo banze kuza kwifatanya nabo mu myigaragambyo.

Police yahise itabazwa muri Kaminuza, itangira kwitabaza imyuka iryana mu ngo batatane, aba ariko nabo bitabaje amabuye mu guhangana na Police.

Police yabashije gusohora abigaragambyaga muri Kaminuza maze nabo bageze hanze batera mu dusoko ducuruza ibintu hafi ya Kaminuza bafata bimwe mu byo kunywa bashoboye barakomeza.

Abanyeshuri bagera kuri barindwi batawe muri yombi bafungirwa kuri station ya Police ya Wandegeya.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwatangaje ko abanyeshuri bagera kuri 15 babashije kubamenya neza kandi bagomba guhanwa na Kaminuza.

Monitor

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbere ya Genocide habagaho imyigaragambyo myinshi uko abantu babitekereje. Jye nigaga i Nyanza. Iyo abanyeshuri bigaragambyaga barazindukaga bagatangira imodoka ya Laiterie, igemuye i Kigali, maze amata bakayinywera.

    • Hahahhaha bagatangira imodoka y’amata bakayinywera!!!?? birasekeje kweli!
      Ubu mu Rda rero kwigaragambya benshi babonye ikibivamo, ibibazo ntibikemurwa no kujya mu muhanda
      kubisakuza.
      Cyereka iyo ari agasuzuguro k’amahanga bashaka kwanga! cfr Kabuye issue na ICTR issues

  • IYI SINDA, MBANDOGA MBARABARA, NONE SE BARAMAGANA INZARA?

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish