Digiqole ad

Amakimbirane mu bayisilamu mu Rwanda ntararangira

Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) cyahagurukiye amakimbirane ari mu buyobozi bw’idini y’Abayisilamu mu Rwanda.
Mu mpera z’ukwezi gushize (ku wa 25 Mutarama 2013), itsinda ry’abashehe(Sheikh) icumi bandikiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere batabaza.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu (ufashe mikoro) ayoboye amasengesho ku munsi mukuru wa wa IDD EL Fitir kuri Sitade y’i Nyamirambo (Photo/Kisambira T)
Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu (ufashe mikoro) ayoboye amasengesho ku munsi mukuru wa wa IDD EL Fitir kuri Sitade y’i Nyamirambo (Photo/Kisambira T)

Mu ibaruwa bageneye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ishinzwe umutekano bagize bati, “Tumaze kubona ibibazo by’amacakubiri n’imiyoborere mibi bimaze igihe bivugwa mu muryango wacu w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR), tuboneyeho kubandikira iyi baruwa mu rwego rwo kubatabaza tubasaba kudukemurira ibibazo biri mu muryango wacu nkuko biri mu nshingano z’urwego mubereye abayobozi.”

Amakuru ahari yemeza ko hamaze gushyirwaho Komisiyo ikuriwe n’umwe mu bayobozi bo muri RGB witwa Umutoni Nadine.

Ibi bikaba bigendanye n’icyifuzo cy’abashehe bifuje ko nta musilamu wagaragara mu rwego rukemura impaka.

Ikibazo cy’Abayisilamu cyafashe intera ndende ku buryo bamwe muri bo batifuza bamwe mu basilamu bari mu nzego z’ubuyobozi harimo abari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse na Minisitiri w’Umutekano Musa Faziri Harerimana.

Abayislamu bamwe bashinja bamwe muri aba bayobozi kuba mu ruhande ruzambya ibintu, ariko umwe mu bashehe bavugwa kuba mu gice kitumvikana na Mufti  we yabivuze ukundi,…ntiyashatse ko tumuvuga amazina ku mpamvu z’umutekano we ariko yatubwiye muri aya magambo.

“Bariya bayobozi (barimo Minisitri w’umutekano) twarakoranye igihe kirekire, ahubwo navuga ko badufashije cyane mu bibazo twagiye tugira kuva kera, kuri jyewe mbona ntako batagira kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.”

Ubwo  ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru cyavuganaga na Minisitiri w’umutekano mu gihugu akaba n’umwe mu bajyanama bakomeye b’Abayisilamu ntiyashatse kuvuga byinshi ku bibazo biri mu idini ryabo, ariko yemeza ko ibibazo bihari abizi kandi byatangiye gufatirwa ingamba.

Minisitiri Fazir Harerimana yagize ati, “Ntabwo ndibubijyemo cyane, ariko  nk’umwisilamu ibibazo narabikurikiranye, ikindi nuko ari ibibazo bishobora guteza umutekano muke, ibyo bituma tubyitaho kuko tutemera icyahungabanya umutekano w’Umunyarwanda, hari abantu tumaze kubiganiraho, icyo twabizeza nuko twatangiye kubikoraho.”

Uwahoze yungirije Mufti uriho ubu, ari we Sheikh Sindayigaya Musa, aherutse kwandikira Minisitiri w’Umutekano n’inzego z’iperereza yishinganisha kuko ngo hari abashaka kumugirira nabi. Sheikh Sindayigaya anavuga ko ubu yahawe akato ku buryo atakibasha kwinjira mu musigiti uwari wose ngo asengeshe.

Ni nawe kandi wakorewe ihohoterwa ku irimbi ry’i Nyamirambo ku wa  13/03/2012 ubwo hashyingurwaga Nyakwigendera Omar Nzakamwita nawe wahoze mu buyobozi bw’ikigega cy’imari cy’Abayisilamu.

Umwe mu bayisilamu wahoze mu buyobozi bukuru bwa AMUR , ubu akaba ari mu nzego za politike mu gihugu utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we; yatangarije iki kinyamakuru ko amakimbirane ari muri iri dini ashingiye ahanini ku mafaranga.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • na mbere y’intambara yari ahari ni ukuzura akaboze

    • Ntimukavuge ibidakwiriye kuri site cyangwa muzubake izanyu.Gusa abasenga bakwiye kujya basenga mu kinyarwanda cyabo bagasoma no mu kinyarwanda cyabo. Hari ibitabo bimwe wahindura mu kinyarwanda ukumirwa.Abanyamahanga badufashe amaraso. Nawe se gusenga mu rurimi utumva?

  • Bapfa iraranga??Mu izina rya Yesu,nibumvikane nta macakubiri dushaka!!

  • Nizereko ibibazo batabitewe n’ubutagondwa bwo gushaka kugendera kuri shariya ikarishye. Si urwumwe, ejo bundi yari ADEPR none bigeze muri AMUR?

  • Mbere y’iyihe ntambara?

  • ko mwumva nta genocide mwagiyemo ayo macakubiri yanyu arava he? byose ninda nini mupfa ko wumva muri intangarurugero

  • sunni na chiites bafitanye ibibazo bikomeye nubwo baterura ngo babivuge bijye ahagaragara. Comite yarangiye ya Salum yari iy’abasuni bize ku nkunga ya Libya. Ubwo basenyaga Kadaffi na system ye byose byarivanze kuburyo na hano iwacu batoye comite y’abize muri Arabia soudite, majorite chiite gusa. Yaje ije guhindura byose gusa yasanze abasilamu mu Rwanda abenshi ari abasuni bityo kuyiyoboka biragorana. Aho niho ruzingiye.

  • igihe cyose ikinyoma ntikiramba abateza ibi bibazo bazagaragara Idini ALLAH azayirindira nubwo twese twayitera umugongo

  • icyo nakubwira nuko abo wumva barwanya mufti uriho nta kindi bimakaje usibye ubujura . nkubu bafashwe bagiye kunyereza miliyoni 14 wabibaza bamwe mu bayobozi ba leta bafashije mufti kuyagaruza . bongera kubafata banyereje genereta yi kigo cyishuri nanone yiyambaza police bayagarura nabi . wabaza amafranga miliyoni 100 zibwe uwabikoze agahungira amerika abo yayasangiye nabo ubu mufti yabishyikirije inzego za leta bari gukurikiranwa . wabaza amafranga yibigo by`amashuri bibye ubu mufti akaba yarabishyikirije inzego za leta ni bindi ntarondora none ngo bari kurega bashaka ko bahabwa ubuyobozi rwose leta ikoreshe ukuri kandi ishishoreze bimenyetso byose byerekana ubujura bwabo bashaka ko mufti yavaho ubundi bakigabiza ibya rubanda .

  • HAAAAA MUSSAFAZIRI NAHARERIMANA ABDURKARIM
    IKIBAZO GIKOMEYE
    NGO BARASHAKA MUFTI WUMUNYARUDANDI NIBO BATEZA AMATIKU MUMURYANGO

  • Allah abatuyambe batazana
    ibyo kwitega bombe hano

Comments are closed.

en_USEnglish