Rabavu: abakobwa 35 aho kujya mu ngeso mbi bazadoda bibesheho
Ubwo bahabwaga impamyabumenyi zo kudoda bamaze amezi atandatu bigishwa, urubyiruko rw’abakobwa bagera kuri 35 bo mu murenge wa Rugerero i Rubavu bavuze ko aho kujya gukora uburaya cyangwa izindi ngeso mbo bazibeshaho kandi bagatera imbere.
Aya mahugurwa bateguriwe n’inama y’Igihugu y’urubyiruko, kuri aba bakobwa bari hagati y’imyaka 20 na 35 ngo ni umusingi bahawe wo gucamo ngo biteze imbere.
Kuri benshi muri aba bakobwa, ngo nyuma yo gucikiriza amashuri bari bagererewe n’ibishuko by’ubuzima byashoboraga gutuma ubuzima bwabo bwangirika hakiri kare, bakaba bavuga ko bashimira cyane Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Rwanda yabateguriye aya mahugurwa abasigiye umwuga uzababeshaho.
Tuyambaze Rachel umwe mu bahawe impamyabumenye yabwiye Umuseke.com ati “ twari twaracikirije amasomo kubera ubushobozi bucye bw’imiryango yacu, twari tuzi ko ubuzima burangiye none ubu tugiye kwibeshaho kuko uguhaye umwuga aba aguhaye ubuzima.”
Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko uyu mwuga bigishijwe batazawupfusha ubusa ndetse bumva nabo ubu biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Aba bana b’abakobwa bavuga ko usibye amasomo y’umwuga wo kudoda, banahawe ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo, kwibumbira mu makoperative ndetse no gutegura imishinga mito ibyara inyungu.
Murenzi Janvier uyobora Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu yasabye aba bakobwa kwigirira icyizere ku isoko ry’umurimo, bagahangana n’abandi ku isoko mu mwuga wabo, kandi abasaba ko byaba byiza bibumbiye muri cooperative kuko gukora buri wese ari nyamwigendaho nta kinini byabagezaho.
Uyu muyobozi ku rwego rw’Akarere yabwiye urundi rubyiruko rwari aho ko kumenya umwuga ubu bifite amahirwe menshi mu buzima kuko mu minsi iri imbere mu gihugu abantu bazajya bahabwa akazi kubera umwuga bashoboye gukora cyane cyane.
Iki kigo cy’urubyiruko giherereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu cyigisha imyuga itandukanye harimo ubudozi,gusudira n’ibindi.
MAISHA Patrick
UM– USEKE.COM/Rubavu
0 Comment
Ni byiza urubyiruko rwitaweho na Leta.Ariko iki kigo cy’urubyiruko cyongeremo indi myuga urubyiruko rwinshi rwibonamo.
Comments are closed.