Digiqole ad

Inkomoko y’umugani “Ntibigira shinge na rugero”

Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati : « Ntibigira shinge na rugero ». Wakomotse kuri muka Ntwaza wo mu Kigina cya Ndiza, ahasaga  mu mwaka w’i 1400.

arton262
Abanyarwanda cyera mbere yo guteka inyama babanzaga kotsa umwijima cyangwa impyiko

Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, hariho umugabo Intwaza akaba umugaragu wa Mashira, iwabo kavukire hakaba ku Ndiza. Niho yari atuye, ahitwa ku Kigina cya Ndiza, ariko akanatura no Kivumu cya Nyanza.

Intwaza akajya ajya kwa Mashira gufata igihe, akahamara iminsi, kuko umurimo we kwa Mashira wari uwo gufatanya na we kubaga inkoko no gucyura  intama n’inka byamara gutungana agasubira iwabo.

Nuko Intwaza avuye i Nyanza kwa Mashira, amara iminsi atabona inyama, amerwe aramwica. Abwira umugore we ati : « Wowe uba ino ntiwamenyera uwagira ikimasa tukagwatiriza ? » Uwo mugore aramuhakanira, ati : « Ntaho ngitekereza » Mugitondo hari umugabo wari utuye hakurya yo kwa Ntwaza, wabaze inka y’ingumba kugira ngo ayigure imyaka n’imitsama (inzoga iryoshye).

Amaze kuyigurisha, abaguzi basesekara ari benshi, bagabagabana inyama zirakamuka, hasigara ibirapfarapfa. Intwaza ntakamenye ko ingumba yaguye ! Ku gasusuruko umugore we agana imihana begeranye.

Ahageze asanga muturanyi wabo yabaze, aza yiruka abwira umugabo we, ati : « Mbese wamenye ko muturanyi wacu yabaze ingumba ! » Intwaza ati : « Oya ! » Umugore ati : « Mbonye abaguzi bavayo » Intwaza agenda yirukana amasigamana, ariko asiga abwiye umugore we, ati : « Ndazana uruhande nindubura ndazana igikenya ! » Aragenda ageze kwa muturanyi we asanga inyama zirashize, hasigaye umukenyure. Apfa kuwugura ariko yivovota atanogewe.

Azihereza umwana we, ati : « Shyira nyoko ! » Umwana arazijyana. Azigejeje imuhira azereka nyina. Nawe amuhereza umuhoro ngo ajye guca amakoma. Umwana aragenda ajya guca amakoma arayazana.

Umugore azishyiraho arazigaragura abura umwijima, impyiko (yari yaramenyereye kuzibona mu nyama zose bagiye guteka akabanza kuzotsa). Azibuzemo rero arumirwa, ati : « Mwana wanjye none tubigenje dute ko izi nyama zidafite shinge na rugero ?! »

Shinge yavugaga ni umwijima, naho rugero ni impyiko. Umugabo akarya impyiko, umugore akarya umwijima bakabona guteka izindi. Byari umuhango w’abakera, nta watekaga inyama atabanje kotsa.

Nuko muka Ntwaza inyama azirekera aho ntiyaziteka, atumwa umwana ku mugabo we, ati : « Banguka nkubwire uwakuntumyeho », aragenda asohoza ubutumwa. Intwaza aza yihuta, umugore ati : « Ibi wamfinze ni ibiki ?  Umuntu wazanye inyama zitagira shinge na rugero ? Turaziteka se tutabanje kotsa ? » Umugabo ati : « None tugire dute, pfa kotsa izo ubonye, nasanze izindi bazikamije ! » Nuko umugore apfa kotsa izo abonye kuko abuze shinge na rugero (umwijima n’impyiko).

Hifashishijwe :ibirari by’insigamigani

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbega!!!

  • Shinge na Rugero ni misozi y’iburundi mu Kirundo. Ese izo nyito sifitanye iyihe sano?
    Nudusozi tubiri twegeranye mu nvugo z’ubu bahita kuli trapèze.ayo mateka lero ateye amakenga , akwiye gukurikiranwa.

  • Uyu mugani cyangwase igitekerezo “Ntibigira shinge na rugero”
    hari abavugako byaturutse ku ntambara zasyamiranyije Abarundi n,Abanyarwanda mu gihe cyo hambere,ku misozi ya Shinge na Rugero yegereye Kirundo. izina rya Kirundo ryaturutse ku birundo by,abantu baziguyemwo ari benshi. Ingabo zimwe zamereye nabi izindi zizitesha umutwe zinanirwa kuguma kuri shinge cyangwa Rugero. Niho bahise bavuga bati “Yabuze Shinge na Rugero’bivuga ko yabuze uko abigenza, yashobewe. Uyu mugani nzawubaza neza abantu bakuru bahabaye babisobanure neza, menye ingabo zatsinzwe icyo gihe.

  • ye baba weeeeeeeeeeeeee muratubeshye kabisa shinge:umwijima,rugero:impyiko mbega mwebwe muraturagiye ayo namazina yudusozi twomuburundi aho uwo mugani watututse niku ntambara yahabereye

  • Mbega ngo umunyamakuru Araturagira. Shinge na Rugero ufite inkomoka ku ntambara y i burundi. Naho ibyizo Nyama ,ni Igipindi muduteye gusa

  • hi

  • araturagiye da, ariko yari yabivuze gusa iyo adashyira ho ngo shinge ni umwijima naho rugero n’impfiko, uwo mugore yabuze uko abigenza ati; ntibifite shinge na rugero.

  • fausse histoire, uratubeshye amateka n’ukuyasesengura neza utashyira ku rubuga ibyo wishakiye, abana bacu n’ukubabwiza ukuri.uyu munyamakuru agoba kwivuguruza.

Comments are closed.

en_USEnglish