Agiye kumvishwa CD y’ijambo rye yavuze ko yirwariye
Mu rubanza rwe kuri uyu wa kane mu gitondo, ubwo ubushinjacyaha bwari bugiye gushyira CD iriho amajwi y’ijambo rya Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992 uyu mugabo yazamuye akaboko asabako urubanza rwasubikwa kuko yumva arwaye.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Martin Ngoga bwamubajije impamvu yaje kuburana arwaye kandi agomba kubitangaza mbereyo kuva kuri Gereza.
Mugesera ati “ Agahwa kari ku wundi karahandurika. Njywe ubwanjye ninjye uzi uko merewe, kandi nabibwiye abacungagereza ubwo bamvanaga muri Gereza mu gitondo.”
Dr Mugesera akaba yemeje ko yaje kuko yanze gusuzugura gahunda y’urukiko naho ubundi yumva arwaye ashaka kujya kwivuza.
Abacamanza bahise basubika urubanza, bamwibutsa ko agomba kujya atangaza mbere yo kuza mu rubanza rwe ko arwaye agahabwa umwanya akajya kwivuza.
Iyi CD yari agiye kumvishwa niyo ikubiyeho ijambo ririmo ibyaha bimushinjwa, harimo gushishikariza gukora Genocide.
Urubanza rwa Mugesera rukaba rukomeza kuri uyu wa gatanu ku rukiko Rukuru ku Kimihurura.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
ubwo ni ubwoba yagize kuko icyaha kigiye kumuhama.tuza babishyire ahagaragara!!!!!
ntabwo urubanza ruri kubera mu rukiko rw’ikirenga, ahubwo ni mu rukiko rukuru))))))))) Check muri chute!
Shaka ukomeze usabe gusubika ariko urabeshya tu,amaherezo y’inzira ni mu nzu.Uzatinda ukanirwe urugukwiye.
sha niyumve uko yahemukiye abanyarwanda natihana no mwijuru baramutegereje
Ndabona afite ama fraicheurs. genda gufungwa uzwi ni ibya hatari.yaje ashaje none yabaye umusore pe!
Ehe..eee!!,amaraso y’inzirakarengane arimo arakwahagiza di!ese ubwo wakwemeye yenda ko wakoroherezwa!!?”mugesera=gahini”musome ibya gahini mu Itangiriro buriya amaraso y’inzirakakarengane ari imbere y’IMANA aratabaza.”GENOCIDE ICYAHA KIDASAZA”n’bidegembyaa muzagerwaho tu!!
mumureke abanze akire
Ariiiiiiiko jye abantu baransetsa pe!
Iyo bakora ibyaha baba bazi ko bitazabagarukira?
Nibajye bahama hamwe bumve!ibyo kwirwaza uyu mugabo ari kuzana buriya ni uguhunga igihamya simusiga!Niyumve ibyo yivugiye we ubwe kandi yibaze niba atari ngombwa gusaba abanyarwanda imbabazi.
Hahahahah baramubwira cassette agahita arwara diale hagarara ubyumve ni wowe wabyivugiye biratangaje nawe bimuteye ubwoba kubyumva??
nakavune umuheto ukuntu babeshye ba papa gusa nabo baka bafunze bazira abo bashenzi!
Aka kazehe aho mugeze mwakareka kabisa Gapfe urwo gaphuye, kuko karadindiza nizindi manza, Ibyo kakoze bizamugaruka
biratangaje cyane niba mu rwanda hakirimo abantu bimyumvire nkiya mugesera ariko njye aranyica ibyo yikora ese atekerezako gusubikwa kwurubanza bizatuma abona ibisobanuro bihagije? ese igihe barusubikiye niki kizima yisobanuye imana imfashe rurangire kuko rurancumuza ……
nahagarare,amaraso yinzira karengane,amubuze amahwemo kuko na bile,iravugango ntamahoro yumunyabyaha ntateze gutuza,atarasaba,imbabazi bibwirako guhungira mubindi bihugu,ariko kujyira,amahoro wapi amaraso yintore z,lmana araba kurikirana mpaka mukagaruka,aho mwakoreye,ibyaha nkawe mugesera ntiwiyumvi shaga kowajyeze,ahowifuzaga?ariko,ub,uyumunsi barakubwira ibyo wivujyiye,ugahwera cyakora biratanga je!
Gs irwanda niheza hamuhaye icumbi atishyura none yabaye agasore! Abacamanza baramwihanganira! Ark icyaha! Kiramukushura umutima! Umuntu w’umugabo atitizwa nibyo yavuze?? Mgsra we niwunve! Wahagaze imbere yarubanda ugaraguza abandi agati! Wititizwa na cd natwe dukeneye kunva ibyawe! Gabnya ubwenge! Ntawusimbuka rwamubonye!
Comments are closed.