Oscar Pistorius yarashe umukunzi we aramwica
Umunyafrica y’Epfo Oscar Pistorius wamenyekanye cyane mu mikino Paralympic yahuzaga abamugaye i Londres yarashe umukunzi we arapfa muri Pretoria aho bari batuye.
Uyu mugabo wamugaye akaba atagira amaguru yombi ubu yatawe muri yombi na Police n’ubwo hari amakuru avuga ko yarashe umukunzi we kuri uyu munsi w’abakundana atabishaka amwitiranyije n’abajura.
Kuri uyu wa gatanu nibwo ari bwitabe urukiko ku cyaha cyo gucyekwaho kwica (abigambiriye cyangwa atabigambiriye) uwari umukunzi we.
Pistorius w’imyaka 26, azwi cyane ku kuba kugeza ubu amaze gutwara imidari ya zahabu itandatu mu mikino Olimpiki kuva i Athens mu 2004 kugera i Londres mu 2012, n’indi mikino y’isi ikomeye.
Uyu mugabo kandi azwi cyane kuba ariwe wa mbere wacitse amaguru yombi ku Isi wirustse mu mukino Olimpiki akorasha insimburangingo.
Reeva Steenkamp w’imyaka 30, niwe yarashe bivugwa ko amwibeshyeho yari umukunzi we bamaranye igihe kigera ku myaka ibiri.
Iyi nkuru yababaje cyane abanya Africa y’Epfo bafata uyu mugabo nk’intwari mu gihugu cyabo.
Yarashe umukunzi we hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo ku masaha ya South Africa kuri uyu munsi w’abakundana.
Abatabazi basanze uyu mukobwa yaguye aho yarasiwe, yakomeretse cyane mu mutwe no ku gihimba. Imbunda yo mu bwoko bwa Pistol 9mm niyo Oscar yakoresheje.
South Africa ni kimwe mu bihugu birangwamo ubwicanyi bukabije buturutse ku mpamvu zitandukanye.
Abajura muri iki gihugu nabo bakaba biba cyane ku buryo abishoboye usanga batunga imbunda, byemewe cyangwa bitemwe, zo kugirango birinde.
BBC
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Sha Birababaje Cyane Ariko Buriya Hari Impamvu Twe Tutazi Cyane Uriya Mugore Yarutaga Oscar
ngo so ntakwanga akwita nabi! ubundi se Pistorius barumva ari gute yari gupfa adashyize mu bikorwa izina rye! nge nta gitangaza mbibonamo. gusa rero nabandi bakunda gutungurana barebereho.
Wasanga bapfuye ko uriya mukunziwe yaba yari yifitiye akandi gatype kamurya.gafite amaguru!
Nakaga nawe urasetsa!hakora amaguru se?cg imb….ubwose umugore yitiranwa n’umujura ate?harimo tena!
birabaje cyane!
Umuntu ubana ningwe nawe yarinyamaswa umukobwa yarenganye mwifurije iruko ridashira.
Hari umusirikare, umugore we n’inshuti ze bamukoreye surprise ya anniversaire, bamutangira nijoro iwe mu gipangu atashye, batangiye kunyonyomba ngo baririmbe, aba yabumvise ako kanya ahita akuramo pistolet bose bavuza induru bamuvuga mu izina ngo tubabarire. Ariko yahise ababwira ngo ntibazongere kubimukora. Bose nta wongeye kuvuga kubera ubwoba bw’ukuntu bari bapfuye. Ewana nanjye nanga Surprise.
MUJYE MUBAREKA SHA
NANJYE AHO KUGIRA NGO UMUNTU UNCE INYUMA NAMUKOSORA
yo wabona koko yaraje atamubwiye ubundise azankumujura kuberi iki Imana imuhe iruhuko ridashira
umuseke please update inkuru yanyu kuko murajijisha abantu. Police yitandukanije n inkuru ivuga ko Oscar yatekereje ko ari umujura inavuga ko higeze kuba other domestic incidents at his home. He shot her four times, i guess she screamed after the first shot went off none se ntiyumvise ko ari his girlfriend? why fire at her 4 bloody times then? Besides abaturanyi bavuze ko bumvise shoutings and screamings before the gun went off. This guy was a hero to many south africans but he also had a darker side. Yamwishe batongana period…Ku batazi what a gated community is in south africa, let me explain. kubera security issues, abantu bafite ubushobozi baba mu mpangu ziba zirimo amazu kuva 10 or 200 hamwe na hamwe, baba bafite igipangu kimwe electrifie kuburyo nta warusimbuka kuko umuriro wagufata. Haba ari at least 10 guards kandi kuri gate babanza gu telephona aho ugihe, nyiri urogo niwe ugufungurira the gate akanze a button on hi/her cell phone so there is no way somebody can get in. This guy killed his girlfriend ibisigaye arabeshya.
nonese nigute waburana numuntu wapfuye uwamwishe afite kuvuga ibyo yishakiye. byibuze iyaba atarapfuye umuntu abazi nuko byagenze naho ubundi ubu ntawahita abimenya.nyine ntakundi Imana imuhe iruhuko ridashira.
Aline your comments even if can be wrong or true but are very fundamental.
Explain to those speculating.
Gusa investigation zizarebe nimba nta conversation bakoranye before visiting his boy friend kuburyo wenda atarazi ko aje.
yewe, type ni umucuyi kuko murabona ko yibanira na cuwi (Ingwe)
umukobwa ntabwo yari yarabonye ko akundana n’inyamaswa izamwirenza igihe nikigera!!!! Pole sana sister.
niba yarirwanagaho aziko arumujura ntabwo yabishakaga kumurangiza!basi imana imuhe iruhuko ridashira abandi ba baby barebereho ntakuza nkumujura……
YAMAZE OSCAR NANGE UNCIYE INYUMA BYABA BYIZA NTONGEYE KUKUBONA,KUKO MFITE UBUSHOBOZI WAMBONA
Comments are closed.