Digiqole ad

Evra yararanye n’indaya mbere y’umukino wa France v Germany

Patrice Evra, captain w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa indaya yitwa Carla Howe yo mu Ubwongereza iremeza amasaha macye mbere y’umukino wa gicuti hagati ya France na Germany yararanye binezeza byo mu rwego rwo hejuru.

Patrice Evra uvugwaho ubushurashuzi mbere y'umukino ukomeye
Patrice Evra uvugwaho ubushurashuzi mbere y’umukino ukomeye

Mu gihe abandi biteguraga uyu mukino i Clairfontaine, ku cyumweru cyo kuwa 03 Gashyantare uyu mukobwa avuga ko we na Evra bagiranye ibihe byiza cyane bugacya kare umusore asubira mu myitozo.

Umukino biteguraga wabaye tariki 06 Gashyantare Ubudage bwaguye intubi Ubufaransa bwari mu rugo bubatsinda 2-1.

Patrice Evra avuze nyuma ya Franck Ribèry nawe wigeze kuvugwaho aka gatendo ubundi kaba kabujijwe mu gihe abakinnyi bari gutegura imikino ikomeye, dore ko abatoza bamwe batishimira ko abakinnyi batoroka imyitozo na ‘local’ bakajya kugura indaya.

Evra yasabye Carla, umukobwa ufite impanga ye, kuza bagahurira i Paris, bahageze bakiriwe n’umushoferi abajyana mu rubyiniro aho banasanze umukinnyi Anderson ukinana na Evra muri Manchester.

Carla Howe wararanye na Evra/ photo © News Group Newspapers Limited
Carla Howe wararanye na Evra/ photo © News Group Newspapers Ltd

Carla Howe yabwiye The Sun ko Evra yaba yaratanze agera ku 20 000 y’Amapound (hafi miliyoni 20 z’amanyarwanda) asengerera abo bakobwa b’impanga n’abandi za tequila na champagne.

Igicuku kinishye, Evra yihinnye mu cyumba yari yafatiye Carla Howe, maze tari tari tari tari. Mu gitondo Evra yihutir aku myitozo ariko asigira Carla ama Euros 200 ngo ya Taxi na petit-déjeuner nkuko Carla yabitangaje. Utu tu Euro 200 ngo ni natwo twatumye uyu mukobwa yiyemeza gucurura iyi nkuru, kuko yabonye ari agasuzuguro.

Carla Howe yemeza ko atari azi ko Evra afite umugore n’umwana. Ati “ ndumva mbabajwe n’umugore we, ariko kandi yari amaze iminsi myinshi antereta, arikonabonye yarishakiraga ko twiryamanira gusa.

Carla yanerekanye ifoto bari kumwe mu rubyiniro i Paris/Photo © News Group Newspapers Limited
Carla yanerekanye ifoto bari kumwe mu rubyiniro i Paris/Photo © News Group Newspapers Ltd
Carla Howe ubusanzwe afite impanga ye badasigana bari banajyanye i Paris
Carla Howe ubusanzwe afite impanga ye badasigana bari banajyanye i Paris
Ubusanzwe arubatse, Patrice Evra umugore we Sandra n'umuhungu wabo Lenny
Ubusanzwe arubatse, Patrice Evra umugore we Sandra n’umuhungu wabo Lenny

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko sha mu gitsina cy’indaya habamo iki koko??erega njya mbona mu migina abagabo biyubashye bazirayemo!sha abagore b’isezerano barambabaza cyanee!umwanda bakurayo!!

  • Inzobere we??! Urabivuga se sha urabizi!Twe abagore b,isezerano ni Yesu ugomba kudutabara pe! twabaye za poubelles,abagabo bamenamo imyanda yose bavanye aho babonye hose!!!!muri macye bo ni ama torchons(ibikoropesho)ubundi twe tukaba poubelles!!!Yesu we uturengere pe!

  • Ariko ko abagore ko mwigira abere abajya mu ma lodge cg ababeshya abagabo ko bagiye mu kazi bazararayo muzi ko tutababona. mwagiye mutuza ko tubazi raa!!! indwara turwaye ahubwo abubatse ni iyihe?

  • si mwe se mumara kugera mu mago mukigira akaraha kajyahe. Mukima abagabo banyu, mukazana impamvu zidasobanutse, wanamuha ukamuha umwikiza, isuku reka da, mukigira ”abarasta”, deodorant cg agaparfum ntimubyikoze, mugahora muhumura ifiriti cg amashereka.

    Umugabo muzima, wariye wanyoye,udafite kajaganya ju mutwe, ari ready kurongora buri munsi. Nutisubiraho ngo umuhe neza kdi muri positions zose nk’uko mwabikoraga mbere, menya ko atazatera hejuru. Azaceceka ashake compensation ahandi. Nuko bimeze.

  • menya ko nukomeza guhumura ifiriti n’amashereka, ugakomeza kwigira ”umurasta”, ugakomeza kubyibuha uko ushaka,ugakomeza kumwima kubera impamvu zidasobanutse, les professionelles du sexe bazamuba hafi. Kndi bazamuha compensation y’ibyo wamwimye byose.

    Nkugire inama. Muhe neza kdi muri positions zose nka mbere mukiri fiances, gira isuku, parfum na deodorant bya make birahari guhera kuri 500frw, ogosha ibyo bintu wihaye gutereka. Iga guseka neza, ambara biryoheye ijisho, wenda juste pour l’occasion… Ibyo bintu byafashe mu nzara zawe ni ibiki? Bikuremo nagenda uzambwire.

  • Erega indaya irubaha. Iha umugabo agaciro si nka nyirashyano wo murugo ngo musangiye umutungo ra.

  • Semusambi we!!!HAHAHAAAAA Yewe ubuse umuntu wigikara yakwihindura inzobe?INZOBE SE yo yakwihindura igikara?? Umuremure yakwihindura mugufi cy umugufi akihindura muremure?Umwirabura yakwindura umuzungu cy umuzungu yihindure umwirabura??ECT….Icyo nshatse kuvuga ni uko c,est une question de curiosite icyo wakora cyose!!!! Ngo ntibahora muntoboro imwe nkigifungo(igipesu)

  • niko abakinnyi bababye nta gishya

  • Ibyo byose biterwa no kutubaha Imana no kutiyubaha ndetse no kutuzuza inshingano buri wese ashinzwe!Niba umugore adaha umugabo agaciro n’icyubahiro Imana yamuhaye, akigira ibamba, akagira umwanda kandi ntiyakirane urugwiro uwo muntu Imana yise Umutware ni ikibazo gikomeye kuko umugabo muri we yiyumvamo ubutware n’icyubahiro nutabimuha azabishakira ahandi!Ku ruhande rw’abagabo na none uwo mugore Imana yise umufasha ndetse Bible ikamwitiranya n’inzabya zoroshye mukwiye kubagaragariza urukundo no kubihanganira ku byaba bitagenze uko mubyifuza kandi mukabaha umwanya mukabatega amatwi, mukabafasha mu ntege nke zabo!Hanyuma urugo rwanyu mukanibuka kuruhamo Imana karibu ikaba hejuru yanyu mwembi maze mukarebako bitagenda neza!Ntibyoroshye ku bantu batarezwe kimwe, badafite kamere zimwe, batumva ibintu kimwe, kubahuriza mu cyumba kimwe ku gitanda kimwe, mu mashuka amwe ngo byose bigende uko bose babyifuza niyo mpamvu Imana ikwiye kuba ariyo ibiyobora byose!Imana ibahe umugisha!

  • Njye nshyigikiye Semusambi ho gato. Igituma mvuga ko ariho gato ni uko nibwira ko mwabiganira ukamubwira uko umwifuza ameze kurenza guhita ufata umwanzuro wo kumuca inyuma. Nanjye ndi umudamu ariko n’aho nkora hari abadamu mbona nkumva mbabariye abagabo babo nibaza n’impamvu batabacyaha. Uzi muri iki kinyejana kumva umudamu anuka icyuya koko? Afite na cash noneho? Ubwo se nk’uwo wamukorera iki? Reka natwe twikebuke twibuke ko seduction ari ngombwa n’ubwo tuba tubana bwose ariko bagombye guhora babona turi bashya

  • ubu ibibazo biri mungo ntabwo byoroshye, ubundi icyangombwa ni ukuganira ukamenya aho ikibazo giherereye.

    ikibazo gihari rero nuko usanga hari udashobora kukubwira icyo akwifuzaho kugirango urugo rugubweneza, cyangwa se ugasanga umwe yigize gitinywa kuburyo utabona naho uhera umubwira,rimwe na rimwe wanamubwira akabifata nk’incyuro.

    nahubundi yaba umugabo yaba umudamu bose ubu ntawe utakijya mubusambanyi, bacana inyuma bose .
    ahubwo dusengere ingo zubu kuko dufite ibibazo bitoroshye.

  • evra ni umuntu wumugabo iriya mico yayigiye mu bwongereza yihaye akabyizi nonese yari kubegenza gute ko atari gusubira mubwongereza

  • Umugore yagiye kubaza umupfumu impamvu umugabo we amuca inyuma kndi akaba atakimukunda, Umupfumu yamuvugutiye ibyatsi aramubwira ngo agende abisegure umugabo noneho buri ko umugabo avuye kukazi ngo azajyee amwakira, amusekere, amusasire neza, amutekere neza,,,,,,,
    Yabikoze gutyo umugabo ntiyongeye kumuca inyuma. Umugore yasubiye kumupfumu kumushimira uburyo umuti yamuhaye ukora neza!!!! Umuti niwo wakoze cgwa ni affection?? Badamu bagenzi banjye nimwe mbwira!!!

  • yamaze

  • Ni ibibazo nyine nta kundi.nonese nta mugore w’isezerano usambana?

  • Nagirango mbakosore ho gato kuri iyi nkuru, Patrice Evra ntago ari capitaine wikipe y’igihugu y’ubufaransa ahubwo ni Vice Capitaine wa Manchester United. Capitaine w’ubufaransa n’uwitwa Hugo Lloris, umuzamu wa Tottenham.

  • Ariko bite byanyu mwacecetse ko mutazi uburyo indaya zitanga ibintu neza!zigira care irenze ariko nanone zigakunda cash zo Gahebeba,uzi ukuntu nanjye zijya zindohereza kurusha Brigitte nikururiye ngo tuzabane akaramata,bajama nimutuze tu kuko indaya zahozeho kdi zizahoraho!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish