Digiqole ad

Umuyobozi w’abavuze ko bashaka guhirika Kabila yafunzwe

Union des forces révolutionnaires du Congo (UFRC), ihuriro ry’imitwe iherutse gutangaza ko ishaka guhirika President Kabila wa DR Congo, umuyobozi waryo Gustave Bagayamukwe Tadji yatawe muri yombi kuwa 10 Gashyantare i Uvira.

Bagayamukwe
Bagayamukwe wa kabiri uvuye ibumoso 

Uyu Bagayamukwe yafashwe avuye hakurya i Bujumbura mu Burundi, amakuru aremeza ko yahise ajyanwa i Kinshasa.

Afatwa yari yakoze inama i Uvira na bamwe mu bayobozi baho, ndetse ngo yateguraga n’indi nama i Katobo muri Congo kuri iki cyumweru ubwo yafatwaga.

Uyu mugabo mu kwezi gushize niwe watangaje ko UFRC ari ihuriro rishya ry’imitwe itandukanye ishaka ko Kabila ava ku butegetsi ku neza cyangwa ku mbaraga.

Bagayamukwe wari umuyobozi akaba yari yavuze ko bari gutegura kwerekana umushinga w’inzego nshya z’ubuyobozi bwa Congo. Ndetse ko baza guhera muri Kivu y’Epfo.

inzocongo.net

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Aragatoyee weee!!!

  • Mende noneho dutegereje urugambo rwe,,, urumva ejo atangaje ko bamufatanye ibyangombwa byurwanda,,,, gusa sinzi icyo Kabila aramukorera ntibatwibutse urupfu rwa Yesu

  • eeeh mundebere imodoka bagisirikare ziriya nziheruka kubwabakurambere

  • Abamushutse se ngaho nibajye kumubohoza!

  • uyu aranyozwe tu !ubwo yabitangaza hari hashize iminsi batangaje ko kabira yarusimbutse none reba , ubu ntagiye kubazwa abishe Yesu atarahari .

  • baramutwikisha amapine, kamubayeho

  • Imana imuhashe nibamwice

  • Gufata igihugu si ibintu biba byoroshye,yihutiye kubivuga none kamubayeho!!!

  • Uriya aramutse apfuye cyangwa akoroye yakora kuri Kabila bya sana kuko Kabila amaze kugira dosiye nyinshi z’abantu bagiye bapfa nka ba chebeya n’abandi.

  • N’ubundi akanwa kabo kazabakoraho! Ubundi se yari azi ko ”gufata igihugu”ari ugusuka urugambo…!?!… Babohe umuginga,bariya nibo bateza abantu ibibazo! Nagera Kinshasa abisubiremo cyaneee,kugira ngo ababimushutse bumve vuba,bamutabare!

  • Ese ubundi yari avuye i Burundi gukora iki? Ese ko ubanza byose bipangirwa i Burundi nkuko bahora babivuga?

  • Oooooohhh AFIRE BWERERE KATONDA KUKUME BISERA BYONA EEEEEEEEH KABILA WEEEEEEEEEEEE

Comments are closed.

en_USEnglish