Bamwe mu basenganye na Mani Martin bashimishijwe n’impanuka ye
Ku muhanzi Mani Martin, yabyise ubugome bukabije, nyuma yo kwerekana ubutumwa bugufi kuri Facebook ye yagiye yandikirwa na bamwe mubo bigaragara ko basenganaga bamubwira ko impanuka yagize ari igihano cyo kuva mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Ubwo butumwa yagaragaje kuri uyu wa mbere, bukubiye amagambo amubwira ko nibindi bibi biri inyuma kuri we ngo kuko atakiririmbira Imana. Ndetse burimo n’uburimo amagambo yifuriza nabi uyu muririmbyi, byaba bitangaje niba koko yaranditswe n’abo bantu ubusanzwe baba bagaragara nka ba Mutimucyeye.
Ubwo butumwa Mani Martin yagaragaje ni ubu:
(Uraho neza, nizere ko uri koroherwa, kandi ubikuremo isomo rikomeye! Ubona iyaba wakomerekaga mu mutwe ngo bakogoshe ibyo bisatsi usigaye warishyizeho? Nizere ko abaganga babigukuyeho! Subwo ubundi wowe wabonaga bikubereye? Hari hageze ko ubona ikigucisha bugufi ugakuraho uwo mwanda wikoreye ku mutwe ngo ni imisatsi!)
Ubundi : (muvandimwe Maritini, ngo wakoze impanuka? Ubundi narabivuze, jye ndi umukristo mu itorero wajyaga uzakuririmbira mo cyera ukiririmbira Imana utarajya muri ibyo byawe by’isi usigaye wirirwa wigaraguramo ngo uraririmba! Iriya mpanuka jye ndabona ari akanyafu Imana igukubise! Ndakumenyesha rwose ko niba udahinduye ngo ugaruke muri Gospel ukenyere rwose ahubwo N’ibindi BIRACYAZA mugani wa mugenzi wawe! Singushinyaguriye ni inama nguhaye ushatse wanyumva.)
Undi ati: (MAN Martin, yesu ashimwe, ubu se uracyabyibuka? Wa muhungu we, twaragukundaga kuko waturirimbiraga tugafashwa cyera ukiri umukozi w’Imana, ubu rero wahisemo gukorera shitani, urabibonye rero nta bindi bihembo agira ni kuriya atangiye kuguhemba! Reka wumve ahubwo niba ntacyo bikwibukije ngo wisubireho ubonye urokoka iyambere iyakabiri izaguhitana! Ugabanye uburasta wongere ubukristu naho ubundi kazi yako)
Ubundi buti:{ iyo abakozi b’Imana bakubwiye kenshi ukanga kumva Imana ikubwira mu bikorwa! Agakoni kayo ka1 kakugezeho, warungurutse yo sha! Cyakora uhawe amahirwe ya nyuma ubikunze byakwigisha! Ntabwo Imana yakurekera muri biriya wagiyemo di! Erega hari amabara atabera imbwa! Ibyo bitaro uryamye mo nubibyukamo utagarutse muri Gospel uzamenye ko ibyawe bikurangiranye!} abandi batari bake ngo reka yumve ubundi se umustar aganda kuri moto yabuze imodoka ye?
Ngayo amagambo yaba yaranditswe n’abakirisitu basenganga cyangwa baririmbanaga na Mani Martin nkuko abyemeza
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko izo ngirwabakristu bo bishimira ibyago bya mugenzi wabo bo ni bwoko ki?Umva mwa batamutwe mwe ntabwo Imana yanga umunyabyaha yanga icyaha,ubu se ko impanuka zigendana niterambere umunsi namwe byababayeho kd mwiyita ko muri mu Mana muzatunugka he,rwose Mani martin ntacyaha tumubonaho ntaniyandarika,sinumusinzi irya error yaba nukuwundi kuko moto zikabije gukora impanka namwe mubimenye mureke kugendera ku binyoma byanyu ngo ni akanyafu Imana imukubise ahubwo mufite ishyari ko yabasize mu iterambere mukaba mwiriranwa bible gusa nka mwashatse icyo gukora.Ndabagaye si uko umukrristu yitwara imbere yabandi bantu,ese ko nshimye muvuze mugenzi wanyu gutyo ubu undi mwamuvuga ibiki da,nimutihana ubwo bugome bwanyu no kwifuriza abandi ikibi Imana izabavuma,icyambere ni urukundo mureke undi mwana mwimusongo muri imfura mbi gusa.
Yebabawe!!bariya si aba Kristo ni aba shitani niyo yava muri gospel bamusengera bakamugira inama,bagakora uko bashoboye akagaruka.Yesu we ntiyagiye gushaka intama zazimiye?!
Imana ntabwo yifuriza abantu ibibi kiriya sigihano kuko siwe wambere ukoze impanuka .
Mbega abarokore bi nkramahano !nizere ko Mani Martin yabababariye simwe namwae,ni Sekibi ubateza ukwikunda no kugira ishyari,ubuse ni kihe cyaha yakoze gituma mumuciraho iteka nkaho mwamwihanganishije mushye amatiku yanyu yo mu madini?Muri ubwoko bubi gusa ntimuri abantu b`Imana>Mani rata urware ubukira ubuse Ambassadors yakoze impanuka idasenga mwabatamutwe mwe,mwabnje muknamenya ko isi yanduye mbere yo kwiha mugenzi wanyu nwamwe bizababaho,ariko simbibifurije.
Cyakora abantu biha ngo Imana yavuze jye bantera umutwe,Man Martin nta cyo yakoze kidasanzwe,ahubwo ntangajwe nizo ngirwabakristu cyakora mumuhaye igihangano gishyashya azaririmba pu,murigaragaje,muri injiji gusa,n`abagome mwihangane musome ubu butumwa mwisubireho mwemere ko ari shitani yabakorersheje kuko ntahandi yababona mutakijya mu tubari no mutubyiniro agiye kujya akoresha iyo minwa yanyu abavugishe ibiteye isoni ngo ngaha muri abakristu maze rubanda nyamwinshi ibaseke urwamenyo.Ntimukishimire ibyago byabagenzi banyu.
N’umukoziw’Imana yishimira agira ibyago nk’abandi bose:Yubu, Dawudi,…Naho iby’ubushinyaguzi byo byari bikwiye kuba ibyabagome( Abapagani).Kandi iyo umuntu asohoye ijambo nibwo umenya ikimurimo(uko ateye=Kamere)Uwiteka abagirire neza.
mwabarokoremwe ntaburukore bwanyu nukwitwaza bibiriya gusa .ntabwo mukwiye kuvuga amagambo nkayo ntawabana namwe pe murabagome gusa.Mbegibigambo emwe murigaragaje gusa ntakindi mukoze.nimwisubireho kandi munamusabe imbabazi ibyobigambo byanyu ntibimeshe numwanda gusa tu.imana ibababarire kuko mutazi icyo muvuga nishitani yabakoresheje.
abarokore baragwira !!!!!!none se mushatse kuvuga ko abahura ni ibibazo ari abanyabyaha gusa abo biatgeraho ni intungane rero.Imana ibababarire kandi ibamurikire mumenye inzira y,ukuri naho ubundi ndumva mwarasomye bibiliya y,indi atari iyo twe tuzi.
Ese usenga we nta mpanuka ashobora gukora ndetse akanakomereka bikomeye akaba ikimuga cg akanapfa kweri. Ubwo si uburokore ahubwo ni ubugome n’uburindagizi ntibukwiye abiyita abakristo nkamwe rero.
Aba nibo barokore beze!koko nkaho batanze ijambo rihumuriza barakura umutima Martini!jye iyo umuntu yiyise umukristu yarangiza agacira abantu iteka jye mbona ahubwo aba hari sekibi uba uri gukoresha kamere ye rwose,naho ubundi nta mukristu wakavuze aya magambo bari kwandikira Martini!
ariko aba bantu babeshyeye Imana kuko nta kibi kiva ku Mana, n’uburokore bw’ubu buragaragaye kuko iyi utunze mugenzi wawe urotoki rumwe ngo nta kijijwe izindi ziba zikureba. nibagabanye imitwe gukizwa ni umutima w’umutintu si ikigare no kwibona nk’abafarizayo.
fair play ntabwo abarokore bayizi,bazajye kureba rayon sport ibigishe ubworoherane
Haa abarokore bibwira ko atari abantu nkabandi Mani Martin ni Sebatunzi imana yatwihereye abumbatiye umuco wacu uyu munsi kdi njye nziko Imana izamuzamura Africa yose ikamumenya naho kuvuga ko ari akanyafu none se ya Choir(ntibuka izina) y’i Gisenyi yari yakoze iki?, vuba aha Ambassedors bakoze iki?, ntibari abarokore?. Mani reka abanyamashyari.
Martin, ihangane impanuka zirasanzwe, kandi ubabarire abo bavandimwe, ntibazi ibyo bavuga. Cyane ko ugerageza kugaragaza umutima mwiza, mpereye n’uburyo witwaye muri iriya mpanuka, kwibuka gusura uwo mwarikumwe(umumotari), utazi idini rye, utitaye kubwoko bwe, n’ibindi byose byakorwa n’abantu bameze nk’abo, bagushinja ibinyoma. Komeza wimenye, ukorere gutera imbere uyobowe n’Imana, ukomeze urukundo n’impuhwe, wirinde ibiguca intege, urangwe n’ubushishozi. Komera!
NONE SE NIBA ARI IGIHANO K’IMANA ABANMDI BARIRIMBIRA IMANA BAKORA IMPANUKA BABA BAZIZE IKI? AHA NATANGA URUGERO NKA CHORALE IMPUHWE,AMBASSADORS, MAKONGORO,…. UBWO RERO MUMENYE KO IMANA IDAHANA IKORESHEJE IMPANUKA KDI MARTIN NTABARUSHA GUKORA IBYAHA NUBWO MUMURUSHA KWISHUSHANYSA.
ARIKO IMANA YARAGOWE KOKO!ABA NIBO BIYITA KO ARI ABAKRISTU?UYU MWANA ARAZIRA IKI SE?ABANTU BAKWIYE KUREKA AMATIKU N’ISHYARI KDI GUKOA IMPANUKA NI IBISANZWE.WESE MURI BO HAGIZE UKORA IMPANUKUKA RA?(GUSA NTAWE UBIBIFURIJE):BYABA BITURUTSE KUKI? ANAYARWANDA BARAVUGA NGO ‘AKARI IWANYU URAHORA(URACECEKA),AKARI AHANDI UGASEKA, UBUNDI NGO AGAHWA KARI KU WUNDI KARAHANDURIKA’.NIBIVUGIRE
ariko nigute abantu 4 bahuza inama yo gushinyagurira umuntu ayo namatiku adakwiye kwandikwa hano akabigumana kuko ntacyo bitumariye ndagukunda ariko ntukabe nkabe nkabana
Martin nanjye twarasenganaga ariko iturize Imana nibyose iruta abantu.Niyo izi imitima kdi humura urakira.Nijuru tuzarihuriramo kubwa Yesu.
Komera reka abantu.
Munezero A.Patrick
ngaho re, barangiza ngo barasengan kdi mu jutima ari umukara, shitani yaragowe. Abantu bagira ibyago abandi bagacelebra??? Naragenze ndabona. Ngicyo icya cumi sinakubwira, mwahura ati yesu ashimwe…
Abadive ni abanyamatiku bicecekeye, ahubwo leta nigire vuba ibakurikize MDR kuko nta tandukaniro mbona. Uyu mwana w’umuhungu mumuziza iki? Ko muvuga ko KU mutwe asa nabi kdi mwe ari MU mutwe no mu mutima hahindanye.
Nzagandora ako abo bakozi b’iyo mana bazatuzanira.
Smetyms i wonda wat’s wrng w/ d so-kold “barokore”?? Bumva ari bo d righteous gsaaa…mukwiye gusoma bible mugasobanukirwa cg mugasobanuza, kuko ikigaragara cyo ntimuzi icyo Imana ari cyo! Habe na mbaaa!
Imana ni urukundo n’inyampuhwe…dn’t b so judgemental ngo mugire ngo Imana ni ko ikora cg ngo itekereza nkatwe abantu! Ntawe yifuriza ikibi, hoshiii ntimukadukange!
Indirimbo aririmba ni iz’urukundo n’izindi zigisha abantu kubana neza (nk’iyitwa “icyo dupfana kiruta icyo dupfa”)…aho ataririmbira Imana ni he ubwo?? Kuko ataririmba “aleluya, amena” ngo ubwo izo aririmba ni iza Shitani!
Wonders never cease!
Iyo myumvire irashaje rwoc!
sha, hari uwavuze ngo uko umaar iminsi myinsi niko ubona icyo isi iguhishiye!
njye ndumiwe gusa!!ubu se koko ni uru rukundo abakristo ba none bifitemo rwo guha uri mubi bazo!!??
Ahubwo byari binakwiyeko atandukana nabo kuko ntacyo bari bamwunguye na gito !! mbega abagome, mbega ubugome, mbega kubura ubumuntu..!! Aho gupfa kwitirirwa gukorera Imana byarutwa no kutayimenya!
sha, marti komera uko umugabo anyereye siko agwa!!! uzakira, Imana iragukunda rata!
haha niko abarokore bameze nta gitangaza kirimo majority ov them thy r all like tht mais sorry martin gusenga sukwiyerekena kandi aho kugirango usenge urumugome kuriya ucirana imanza wabivam kuko nta nurugero uba werekana nahubundi nta accident yawe ari punishment frm God ….sorry nibindi irabizi kandi izaza iguteza imbere never give up <3
Umukristo usobanukiwe ntacira abandi URUBANZA kuko imana nurukundo ibiba kubantu aribihano ntawe uba akiriho ndetse IMANA ntaho yaba itaniye nabantu iyomyumvire !!!
Jyewe icyo nemera. sinava muri Gospel ngo njye mu z’isi. Ariko gucira umuntu urubanza kubera imisatsi, ndabona atari umwuka wera wabayoboye. Umusatsi ntacyo utwaye.
Hi martin,nizere ko uri kworoherwa.ntabwo bishoboka ngo abantu bose bakuvuge neza,-komera,-ihangane,-ongeera ibikorwa wisubira inyuma,let dem tolk,stay cool……..urakira
ndumiwe pe Imana barayibeshyera rwose impanuka ni ibisanzwe
kangahe chorari zikorimpanuka?kuririmba sibyobyarikumujyanamwijuru namwentimuzi niba muzajyayo mugabanye rugambo ntimukorer`Imana kuko ntamukoziw`Imana wifurizamugenziwe gutryo wabona yaravuye mwi torero kubera imbutomweraga.muribabi mwigize abaterabwoba ngo azabonanibindi azagiricyaba noneho abafanabe twese turiteguye guheranone mugizibyago numubuwamurya maze gospa yanyu ikabonishyano.
ABAROKORE BABAYE GUTE KOKO????
SHA MUBIHORERE BAVUGE GUSA IKIGARAGARA NUKO BATAZI IMANA IYO ARIYO?! IYABA BARI BAZIKO IMANA ARI URUKUNDO NTIBAKAVUZE KURIYA!!!!! KANDI IJAMBO RY’IMANA RIRAVUGA NGO BAMWE BAZAVUGA NGO MANA TWARAGUKOREYE, TWIRUKANYE ABADAYIMONI MW’IZINA RYAWE ARIKO YESU ABABWIRE NGO MUJYENDE MWANKOZI Z’IBIBI MWE NTAGO NIGEZE MBAMENYA!!????? KANDI NGO UWISHYIRA HEJURU YIRINDE ATAGWA!! NONE SE UBU MAN MARTIN NONE HO NIWE URI GUTEZA IMIRYANE MUR ADPR YANYU??!!!!!
Mbabajwe n’umwe uvuze ngo waraturirimboiraga tukanezerwa ese ko utavuze icyo mwamuhaga nyuma yo kunezerwa aba kristo mwe ni hatari. Kuki twanga utera imbera. Courage rata
najye ndi umukristo wasengeraga hamwe na Mani Martin, ariko nitandukanije kumugaragaro nizo ngirwa abakristo zitazi ibyo zivuga. muri kamere y’Imana habamo amahoro n’urukundo ntago habamo kwifuriza mugenzi wawe ibibi. biragaragara ko bariya rwose batazi ibyo barimo ahubwo Imana ibababarire. Uwiteka yanga icyaha ariko akunda umuntu. Martin, ihangane kdi Imana niyo nkuru, nkwifurije kutaba mu byaha naho abaziko icyaha ari ukuvuga muri iryo dini wari urimo, nibakomereze aho wenda rizabajyana mu ijuru gusa nabo Imana ikwiye kubiyereka bagasobanukirwa no kuba umukristo icyo aricyo.
M Martin, urababonye se ab’isi? si wasenganye nabo? si waririmbanaga nabo? si mwasohokaga amateraniro arangiye bakaza kuguhobera bari kunigana? ngaho nawe irebere ibyo bari bahishe mu mitima. Nukuri ndumiwe ukuntu abantu bigira intungane kandi imitima yabo yaraboze. wihangane gusa.
UMUNYARWANDA YARAVUZEE NGO SIBOMANA
Jye sinemera ko bariya ari abakristo kereka niba azi abo aribo. Ntimubyiteho, Iyo Imana ikubise umunyafu ishaka kubwira umwana wayo, iriarrangea akabisobanukirwa!!! Bariya rero ndabona barabisobanukiwe mbere ya Nyir’ubwite!!! kandi Imana ikorera mu mahoro no mucyo.Irera!!!
Urware ubukira mama.
Nukuri Imana ige itubabarira aho kuba hafi umuntu ahubwo ndabona ari ukumushinyagurira nukuri ndemeza ko bariya atari abakristukuko ntawatinyuka kuvuga kuriya,kuko gukorera Imana si ukogosha imisatsi pe!ushobora kuba ufite iriya misatsi ariko ukorera Imana kdi ushobora no kuririmba ziriya ndirimbo ukorera Imana,nukuri Imana isange bariya bantu ibereke inzira nziza naho biriya ni ugukabya uzi abantu bagushije mumurimo w’Imana kuko nange ririya dini sinzi ko nge naryinjiramo rwose ubundi iyo wari ufite inshuti ikayoba kiriya cyari igihe cyo kumugarura munzira nziza batavuze manshi bakamusura bakamusengera bityo akabona ko yari kumwe n’abantu basenga koko,nukuri ntabwo bazi iby’Imana buriya ntabwo bazi ko asenze Imana yamwumva kandi ntanubwo yamwibagiwe rwose Man Martin nukuri nubwo waba umustar ntuzave ku Mana kandi ayo magambo yabitwaje Imana ntakaguce intege rwose kuko ntaho Satani adakorera ajya yiyoberanya akitwaza Imana nabo banditse ibyo Yesu nagenderera abandi nabo ntabasige kdi umutimanama nubahata gusaba imbabazi Man Martin ntimwihagarareho rwose kuko mwamubabaje cyane bishoboka mwe muri bande bo gufatanya n’Imana guhana umuntu Murakoze
ABA NI ABAKIRISITO CYANGWA!!!!!!!!!IMANA IBABARIRE KUKO ARIKURE YAYO KURUSHA MANI MARTIN!
ABA NI ABAKIRISITO CYANGWA!!!!!!!!!IMANA IBABARIRE KUKO BARIKURE YAYO KURUSHA MANI MARTIN!
Stupid believers.
mwana ntibiguce intege kuko abiyita abarokore abenshi muribo ari injiji zitize zifite umuzimu wazo wanze iterambere naho kuvuga ngo imisatsi si ikibazo kuko utayirusha samusoni,abusalomu kandi bamwemera nkíntumwa ‘baracyafite ya myumvire yabo ya Samuel ya mbere yíntambara kandi uburokore bwabontibwababujije gutema abantu kandi ubwo bakwiyeretse ujye ubagendera kure batazanakuroga kubera ishyari ryabo rinuka
ibyo bavuga n’ukumukunda kandi agarutse mu ngoro y’Uwiteka byadushimisha. nagire vuba aze munzu y’uwamuhamagaye naho satani azamikoz’isoni ntimumutere courage yokutagarukir’Imana mwa ba STARS mwe!!!
Martin,
Ibi byose ubisesengure ukoreshe umutima nama wawe. Niba uzi Imana koko uzi n’ibyo yishimira. Ikibazo cy’imisatsi imeze kuriya uzajye mu mateka umenye aho ituruka nuwayadukanye . Byose bizagufasha kujya mu cyumba cy’amasengesho yawe umenye uko wakorana n’Imana yawe nuko wayishimisha. SHIMISHA IMANA MBERE YA BYOSE MBERE YO GUSHIMISHA ABANTU.SI BYO ? Imana ibane nawe kandi ukomeze koroherwa.
uburero abangaba ngo nabo ni abakrisitu cyakora ngendabona buzuye imyukamibi pe
bavandimwe imana ishimwe yakijije uriya muvandimwe iriya mpanuka kuko byatumye amanya icyo benshi bamutekerezaho.
gusa mubwire bariya bantu muti ntabukiritsu bwanyu kuko mubaye abakiritsu ntabwo mwaba mucira abana bimana urubanza mwibuke yuko imana ikunda abanyabyaha ariko ikanga icyaha. muri bibiriya baratubwirango ntugatokore iigitotsi cyo mushijo ryamugenzi wawe utarebye umugogo uri muryawe. kabantu mukuda imana mukaba mwabanye iyinkuru kandi mukaba mugerageza gukurikiza itegeko ryimana ryogukundana arinaryo tegeko riruta ayandi mumategeko yimana mufashe dusengere abantu bafite imitima iteye kuriya imana ibasange ibahindure. kuko birababaje cyane. ikindi mubabwire yuko kugira inama umuntu atari ukumukiniraho. muti kandi shitani ntaruhare narucye afite kubantu imana yire meye.
Murapfa ubusa pe!Satani ahitana umuntu wese atitaye kuba ari umukristo cyangwa atari we.Rero kera Abayuda bajyaga bigisha mu masinagogi(insengero)ko kurwara,gupfa,gupfusha n’ibindi bigera ku muntu biturutse kuri we cyangwa ku babyeyi ariko iyo nyigisho yari ipfuye.Impanuka no gukorera Imana kuko hari n’abandi bavuga ko SIDA ari igihano cy’abasambanyi nyamara si ukuri kuko kuva kera abantu barasambanaga ariko ntibarware SIDA.Banyamadini rero mwirirwa muyobya abayoboke banyu muzabona ishyano kuko si Imana yabatumye ahubwo ubwo ni ubujiji bwanyu n’inda zanyu.Iby’Imana birasobanutse neza.Yobu ko yahuye n’akaga gakomeye ni uko yari yavuye mu murimo Wayo.Imana ishimwe cyane kuko uwo Muhanzi yarokotse urupfu gusa asenge cyane kugirango Imana ijye imuba bugufi mu byo akora bihuye n’ubushake bwayo.Mwe kumushinyagurira rero kuko atakiri umuyoboke wanyu.Musabe ubwenge muzabuhaba.
Bega abakirisitu, sha ntabwozi idini yabo ariko ntarukundo. Bega nakumiro!
Ikibabaje nuko abantu bimitima nkiyo bihisha muburokore bagatukisha izina ryabandi barokore! ndabagaye. Ese ubundi uburokore niki? bansubize.
Mbonye ahubwo impamvu Man Martin yabavuyemo niba ari ziriya mburo mwamwereye. Ntawaasengana namwe kuko nta muzabibu wakwera ibitovu. N’abandi bavuze ngo ntiwava muri Gospel ngo ujye mu z’isi. Gospel se muziririmbira mu ijuru si ku isi? Ahubwo abiyita abakristo cg abakristu dukeneye ubwenge bwo mu ijuru kuko turagaragaye.
Twishimiye ko Man Mar yorohewe. Bariya barabyanditse, wenda n’abandi barabitekereje. Ubundi twese tugendana urupfu,niyo mpamvu Biblia idusaba guhora twiteguye, si Man ni twese burya.
Wangu abambere bazaba abanyuma, cunga tu,bakomeze bacire abandi urubanza tu,GOD bless you Man nice hair cut you have
nonese abo bose twirirwa tujya gushyingura bo ntiharimo abo biyita abakiranutsi umuntu kugititi ke niwe ugomba kwimenya babwire ngo murahasebeye gusa ejo nimwe kandi nti murabavugizi bimana!!!!
BAREKE BARACANGANYUKIWE NABO
ndemeza ko bamurusha ibyaha nyamara Imana nabo ntiyabatuye hasi birate gake hakiranuka Rurema gusa
Comments are closed.