Digiqole ad

Papa Benoit XVI yeguye ku mirimo ye

Papa Benedigito wa 16 kuri uyu wa mbere yatangaje ko kuva kuwa 28 Gashyantare ataza ba akiri umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi kubera ko atagifite imbaraga zo kurangiza imirimo ye neza.

Benoit  XVI  yari Papa wa 265 uvuye kuri St Pierre (Simon Pierre) bavuga ko ariwe wayoboye Kiliziya Gatolika mbere akaba yari imwe mu ntumwa ya Yezu. /Photo AP
Benoit XVI yari Papa wa 265 uvuye kuri St Pierre (Simon Pierre) bavuga ko ariwe wayoboye Kiliziya Gatolika mbere akaba yari imwe mu ntumwa ya Yezu. /Photo AP

Reuters dukesha iyi nkuru iravuga ko ku myaka 85 uyu mukambwe yavuze ko ubuzima bwe bwagiye bumera nabi kugeza ubwo abonye ko atakibashije kugera ku nshingano ze.

Itangazo ryasohowe na Vatican rikaba rivuga ko “ kubera iyo mpamvu, no kuzirikana neza uburemere bw’uyu mwanzuro, ariko n’ubwigenge bwose ntangaje ko mpagaritse umurimo wo kuba Bishop wa Roma, umusimbura wa mutagatifu Petero

Uyu niwe Papa wa mbere wa Kiliziya gatolika weguye ku mirimo ye kuva mu myaka yo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15 (Moyen Age)

Tariki ya 28 Gashyantare 2013 saa mbili z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda nibwo Joseph Aloisius Ratzinger wari Papa Benoit XVI azaba avuye ku ntebe, maze Kliliziya gatolika ijye mu gihe cyitwa mu kilatini “sede vacante”. (umwanya udafite uwuriho)

Uyu mudage wavukiye ahitwa Bavaria, yari kuri uyu murimo kuva kuwa 19 Mata 2005.

Nubwo yeguye, uyu musaza yari yarigeze kubikomozaho mu 2010 ubwo yakoraga ikiganiro kigenewe gushyirwa mu gitabo, ubwo yavuze ko igihe azumva ananiwe azegura ku murimo we.

Ibi byaherukaga mu 1415 ubwo Gregoire XII yeguraga nawe ku mirimo ye.

Mgr Angelo Sodano umuyobozi w’Abacardinal muri Kiliziya Gatolika avuga kuri iki cyemezo yavuze ko ari ‘nk’inkuba ikubitiye mu gicu gisa neza’

Papa Benoit XVI asize Kiliziya Gatolika mu bibazo bimwe na bimwe, birimo cyane cyane ibyo gushaka kw’abihaye Imana muri iri dini.

Ninde uzamusimbura?

Joseph Ratzinger ari mu bagabo bafashe uyu mwanya bakuze cyane, ndetse hari abibazaga ko uyu murimo ukomeye koko atazawutindaho ubwo yajyagaho mu 205.

Kugeza ubu ku rutonde bita papabili (Ushobora kuba Papa) umwirabura wa mbere arahabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe y’i Roma akayobora iri dini riri mu akomeye ku Isi.

Peter Turkson
Peter Turkson uhabwa amahirwe/Photo Reuters

Uwo ni Cardinal Peter Kodwo Appiah Turkson, inteko ya bagenzi be kugeza ubu ngo benshi bamubona nka ntamakemwa, kandi ku ruhererekane rw’uko ivyubahiro cyabo kigena niwe uri bugufi.

Peter Kodwo Appiah  yagizwe cardinal na Papa Yohani Pawulo wa II mu 2003, Papa Benedigito wa XVI mu 2009 yamugize umuyobozi w’Inama nkuru yo kwa Papa i Roma ushinzwe amahoro n’ubutabera.

Nta gihindutse birashoboka cyane ko uyu munyafrica wo muri Ghana yaba ariwe usimbura Joseph Ratzinger.

JP GUSHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese biriya byambaro baba bamwambitse ntibyamutura hasi,niyiruhukire,bajye bashyiraho abagi komakomeye.

    • @Petit, Imyenda ntacyo yamutwara, ntabwo iremereye. Wari umugiriye imbabazi?

  • Turamushimiye kuba yemeye intege nke ubundi Imana ikomeze imube hafi muri uru rugendo rwiyisi.

  • Imana imufashe kandi itugoborere umusimbura bidatinze. Turamushimiye ibyo yabashije kutugezaho kandi turamusabira

  • Ibi ntimubifate nk’ikintu cyoroshye, urebye neza cg ukabaza abize ubuhanuzi wasanga uyu musaza agiye kubusohoza.

  • Imana ikomeze imushoboze

  • Yoo!!niyiruhukire nizere ko uzamusimbura azareka abihayimana bakarongora di!!

  • UKU NIKO KUBA UMUGABO! AHO GUHANYANYAZA KANDI UBONA IMBARAGA ZAGABANUTSE BYIZA NI UKWEGURA ABANDI BAGAKORA. RWOSE NJYE NDAMUSHIMIYE KANDI MU MINSI ASIGARANYE IMANA IZAKOMEZE KUMWITAHO AZATABARUKE AMAHORO.

  • Bavandimwe nkunda, ntagikuba gicitse! Kuko kuragira unaniwe usinzirira murwuri, ukarumanza, ukazimiza, ukonesha, cg ukibwa, izo uragiye. Mushumba, warakoze pe! Kandi ubutwari ugize bwo kwemera integenke utewe n’izabukuru, Imana ibigehere umugisha. Burya iyo wemeye intege nke zawe nk’umuntu, niho Imana ihera ishyiraho izayo zitsinda kakahava. Turikumwe nawe mumasengesho uko bisanzwe, kugeza ubwo uwo wasigariye k’ubushyo(Yezu) azakujyana kukugororera ibigukwiriye. Bavandimwe, turacyari muri wamwaka w’ukwxxxxx. Nimube maso……(Matayo 26,41). Murakoze!

  • None se umurimo w’Imana usaba imbaraga physiques ?! cyangwa hari ibindi yakoraga bitari ugukorera Imana !

  • Bavandi, yego ntawavuga ngo ntacyo bivuze,ariko nabwo si ishira ryisi,buri gihe haba amateka mashya, ndasaba abihayimana munzego z itandukanye, abarayiki,ibi bihe turimo bitume turushaho gusabira kiliziya yacu! Turi mu mwaka w ukwemera, Twemera Imana ni nzima,uko yahozeho ninako ikiriho! Dusabe Imana izaduhe umushumba mushya!
    Dusabirane!

  • ngo yihise yigira mu badive rwose….!!!!

    • Kayumba, mwirinde gucumura kuko nta cyaha kiba gitoya, no kubeshya ni icyaha.

  • jewe mbona boza batora abakiri bato kugira bashobore kumara igihe kini batanga ubutumwa; mbega ko bavuga ngo aba yatowe n’Imana birashoboka ko adémissina nagira yobandanya Imana yo yamushinze umurimo ikamwihamagarira? canke barabesha yitoza nka Président?

  • MUSHIMIYE UBUTWARI AGIZE BWO KUVUGISHA NO GUKORESHA UKURI, UMUNTU ARIMENYA AHO KWIHAGARARAHO WAKORESHA UKURI, YESU AKURINDIRE MU MABABA YE .UBAYE INTWARI KANDI WANDITSE AMATEKA .NTIBIKWIYE IMFURA GUHATIRIZA IBIDASHOBOKA ,UHABAYE UMUGABO

  • mwabantu mutwara abagabo babandi na mwe bagabo mutwara abagore babandi iherezo ryanyu niri nimwe murangije isi papa ararengana

  • Petit? wagiye wirinda kugaya ibyo udasobanukiwe neza , ngo biriya byambaro koko?

  • musabe nyir’ububasha yohereze intumwa mukurokora abana b’Imana.

  • Arashaje rwose kandi kwegura ni uburenganzira bwe rero reka turebe uzamusimbura n’ibyo azakora.Kwegura kwawe ndakwemeye,tanga umwanya.

  • Nyagasani amuherekeze mu mahoro kandi akomeze Kiliziya aba kristu gatolika ni ugukomeza tugasaira kiliziya yacu.

  • Aha niho ubwenge buri!!!Nta kintu Imana yakora idahishuriye abagaragu bayo kandi nemera ko ibi hari icyo bihishe rwose!!!!!!!!!!!! Pay attention Dear Beloved.

  • Mubyeyi nkunda, ngaho iruhukire dore ntiwishoboreye, cyakora ubaye intwari aho kugirango ibintu bizagupfane kubera intege nke zawe, byarutwa no kwiruhukira aho guhatiriza ibyo udashoboye. erega uba ufite inshingano itoroshye yo kuyobora kandi kenshi ukanayobora amanama atandukanye ni ngombwa ku uba ubifitiye imbaraga zigufasha gukurikirana ibintu bitandukanye. Naho ibyo gushaka byo ntibikabeho kuko kwiha Imana ni ugusiga byose utibagiwe abagore n’abana. Imana izaduhe indi ntwari nkawe na Jean Paul 2.

  • nibyo niba yumva ananiwe yaruhuka kandi imana irabizi neza ,abazi gusoma mzasome neza wasanga byarahanuwe ko bizabaho bitya .

    reka tuyoborwe numunyafrika,wumwirabura .

    erega ku mana birashoboka.

  • Ndahamya ko n’ariya mahano kiliziya yagiye ihishira(gufata abana kungufu byakozwe n’abapadiri) ari mubitumye uyu mukambwe yegura. Najyaga ngirango yeguzwa n’urupfu.

    • @tim Oya, impamvu yayivuze, tureke amaranga mutima. yeguye kubera intege nke, atewe n’izabukuru. Naho gukurwaho n’urupfu, si ngombwa, nawe urabyiboneye.

  • Petit, ugaragaje ko uri petit koko, ariko ujye ureka guteta utukana bitazitirirwa abakurera.Kura ujye ejuru wa mwana we.

  • musobanukirwe neza ko ubu PAPA ari umurimo atari isakramentu. PAPA atorwa n’abantu kandi umurimo we ni ukuyobora Vatican hamwe n’imbaga y’abakristu. Ubu rero atagifite intege ariruhukira. Ntago azongera kwitwa Papa nkuko umuperezida ucyuye igihe batamwita gutyo . Ahubwo azakomeza kuba umwepiskopi kuo ryo ari isakaramentu. Murakoze. Ni ukungurana ibitekerezo

  • erega ibyanditswe bigomba gusohora
    ntakabuza musome daniel 7:15-28

  • Mu by’iyobokamana, kugorora si uguhimba ibishya, ahubwo ni ukugarurira ikintu ishusho yacyo ya katanga ka mbere Imana yagihaye ikigihanga. Ni ukongera guha agaciro amahame y’ubutumwa bwiza yahoze ayobora abizera Imana, ariko akaba yari yarakuweho.

    Ubugorozi buje kugorora ibyagoretswe n’abantu muri rusange no gukuraho ubuyobe bwazanywe n’amadini, kuko « Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka » (Yesaya 9 :16/15).

    Imana ishaka kwereka abantu umugambi n’intego ibafitiye, kuko twese dusangiye kuba abantu, « Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe, kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo’ »(Ibyakozwe n’Intumwa 17 :26-28). Dutuye ku isi yaremwe n’Imana, n’ibiyuzuye byose, n’abayibamo bose (Zaburi 24:1 ; 100:3).

    Umugabane munini w’abantu ni uwemera koImana iriho (Zaburi 65:5(6)-13(14)). Ibyayo ni inyungu ya twese.

    Ariko kandi, isi ya none irwaye ubuyobe. Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica n’isezerano ridakuka. Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane. Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.(Yesaya 24 :5, 19-20).

    UMUTI WAYO NI UBUGOROZI, budusaba kumvira Imana kimwe, no kuyikorera kimwe. Burasaba abantu kureka ibyagoramye bukabategeka gukurikiza ibitunganye. Mu yandi magambo, buje “… kurandura no gusenya, kurimbura no kubika, kubaka no gutera imbuto.” (Yeremiya 1:10).

    TUBIFURIJE GUFASHWA N’UMWUKA WERA NO KUGIRA UMUGISHA W’IMANA.

    igitabo cyitwa tragedie des siecle kivugako uwo bita papa ahagarariye satani

    • @Togaba, Nagirango ibyo usoje uvuga nabyo wari kutwereka aho biri mumirongo myinshi ya bible uduhaye, naho ni twadutabo tw’amaranga mutima y’amadini? Singombwa ngo uwo utemera umutuke kugeza aho umugereranya na shitani koko? Ari nkawe? Mujye mushaka Imana mwirinda amaranga mutima. Ese wakwemeza neza ko uwo ariwe wese utemere ibyo wemera yayobye? Imana ikubabarire, kuko ntuzi ibyo uvuga! Sobanikirwa, ahubwo gororoka ari wowe. Luc 6,41-42 haranditse ngo::) 41 witegerereza iki akatsi kari mujisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu ijisho ryawe ukawirengagiza? 42 washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ‘muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mujisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe:D.

  • Njye mbona ibi hari icyo bivuze kurusha uko tubyumva:Pope ni umuntu nkabandi bose (human, arananirwa(fail), agira intege nke(weakness). ibi mbivugiye ko hari abumva ko Pope ari igitangaza(superpower, supernatural,holly,Extra, …)or not. Birigaragaje.

  • Nyagasani ni we utanga byose;byaba imbaraga zúmubiri cyangwa iz’umwuka.Reka dukomere kandi dusabe imbaraga zíjuru kubona undi mushumba uzakomereza aho yari agejeje.Kuba adakibasha kuzuza inshingano ze neza kúbwimbaraga nke,ntawabimugayira.

    twizere dusaba.

  • MURAHO MWESE MBANJE KUBASUHUZA.

    MUFITE IBITEKEREZO BYIZA RWOSE BITEYE INKUNGA PE.

    ARIKO REKA TUGIRE ICYO TUREBERA HAMWE. UBUNDI TWESE TWAHAWE BIBILIYS NK’IGTABO CYO KUTUYOBORA KANDI KIGARAGAZA NEZA KO KILIZIYA GATOLIKA NDETSE NANDI MADINI YOSE ARI IBINYOMA AKABA AGOMBA KURIMBUKA.

    AYA MADINI AGERERANYWA N’UMUGORE W’INDAYA AKABA YICAYE KU NYAMASWA, MU BURYO BW’UKO YIVANGA MURI POLITIKI YARANGIZA AKANAVUGA KO AKORERA IMANA.

    POLITIKI UYIFASHE NK’UMUGABO UMWE NONEHO N’IMANA UKAYIFATA NK’UNDI MUGABO, URUMVA AMADINI ABA ASHAKA GUSAMBIRA KU BAGABO BABIRI NK’UKO UMUGORE W’INDAYA ABIGENZA. UBU RERO BWITWA UBUHEHESI (UBURAYA) BWO MU BURYO BW’UMWUKA. Ibyahishuwe 17 YOSE RWOSE IRABIVUGA.

    UYU MUGORE W’INDAYA RERO UNAVUGWAHO KO AFITE IZINA RY’AMAYOBERANE ARIRYO BABULONI IKOMEYE, AGERERANYA AMADINI YOSE YO MU ISI YIYITA KO ARI AYA GIKRISTO KANDI ADAKORA IBIHUJE N’IBYA KRISTO.

    NAMWE NIMUTEKEREZE NEZA: YESU KRISTU ADUSABA KUMUKURIKIRA IMIMERERE TWABA TURIMO YOSE, KANDI YANADUHAYE URUGERO RW’URUKUNDO RUHEBUJE UBWO YABABARAGA KU GITI CY’UMUBABARO ARIKO AKIHANGANA KUGEZA ADUCUNGUYE, NONESE UYU MUGABO W’UMU PAPA NIBA ANANAIWE KWIHANGANA AHUBWO NGO IZA BUKURU ZIKABA ZITUMYE YEGURA, UBWO SE YIHANGANYE KUGEZA KU IHEREZO. Matayo 24:13.

    PAPA YABESHYAGA, YAHORAGA ASAMBANA NA POLITIKI, ABAPADIRI BAKOZE AMARORERWA YO GUFATA ABANA KU NGUFU, N’IBINDI BYINSHI BIBI BAKOZE, TUTIBAGIWE ABAKOZE NA JENOSIDE MU RWANDA UBU BAKABA BAFUNZE KANDI BARI BARAVUZE KO BIHAYE IMANA.

    NONE RERO MWA BANTU MWE MUSHISHOZE CYANE. AMADINI AGOMBA KURIMBUKA YO N’UBUTEGETSI BW’ABANTU.Daniel 2 yose kugeza ku murongo wa 44.

    ABAHAMYA BA YEHOVA BONYINE KU ISI NIBO BAVUGA UKURI, NTIBIVANGA MURI POLITIKI NK’UKO IRIYA NDAYA IBIGENZA, BEMERA GUPFA NK’UKO YESU KRISTU BYAMUBAYEHO KUGIRANGO AMAHAME YA YEHOVA (Izina bwite ry’Imana: Yeremiya16:21) ATABANGAMIRWA.

    ABAHAMYA BA YEHOVA BAKUNDA ABANTU BAKABABWIRIZA IBYA LETA Y’IMANA IZAZA KUYOBORA ISI MU MINSI YA VUBA AHA, IKAZAVANAHO LETA ZOSE ZO MU ISI NDETSE N’AMADINI ASAMBANA NAZO.

    MWIBONERA IBITABO BY’IMFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA BATANGA KANDI BAKIGISHA ABANTU BICISHA BUGUFI.

    Matayo 24:19 na 20 Yesu Kristu YABWIYE INTUMWA ZE KUJYA KWIGISHA ABANTU BO MU MAHANGA YOSE. IBI BIKORWA N’ABAHAMYA BA YEHOVA BONYINE. ABANDI BOSE MUZASHOSHOZE NI UKUGENNDA BAKAJYA MUNSENGERO BAKAVUZA INGOMA UBUNDI ABANTU BAKIZANA, UBWO SE NK’UTUMVA IZO NGOMA WIBERA IWE UMUNSI KU WUNDI BAJYIYE KUMUSHAKA? REKA DA.

    BASUZUGUYE YESU KRISTU NTIBAJYA GUSHAKA ABIGISHWA.

    MWO KABYARA MWE MUSHAKE ABAHAMYA BA YEHOVA BABABWIRE GAHUNDA Y’ISI DORE IGIYE KURIMBUKA HAZE ISI NSHYA BABABWIRE N’ICYO MWAKORA NGO MUZAYIBEMO KUKO

    ABAHAMYA BA YEHOVA N’IRO DINI RY’UKURI RIHUZA NEZA NEZA NA BIBILIYA YOSE UKO YAKABAYE.

    MBAYE MBASHIMIYE. KU BINDI BISOBANURO MWABAZA ABAHAMYA BA YEHOVA MUTURANYE.

    MURAKOZE

    • Ese n’ayehova mwabimenye, muri gutanga ibitekerezo? Bakristu bavandimwe, muhagarare gitwari, kandi musenge cyane. Yezu ni muzima!

  • Kwegura ngo intege nke? gukorera Imana ntibisaba intege z’umubiri ahubwo iza Roho mutagatifu kandi jye nziko aba kristu yezu bagomba kwihangana kugeza ku gupfa kuko bibaye ibyo na Yezu ntaba yaradupfiriye umubiri ntabwo wamwemereraga. Mushishoze!

    • @xy Burya rero Yezu ni Imana, mission yari yamukuye mu ijuru yari iyo kudupfira, kandi yayishoje neza. Abandi twese dufite umubiri urwara, ubabara, unanirwa, usaza, upfa. Ntiwabonye ko Yezu yapfuye wenyine, kandi yarikumwe n’abigishwa be bamukundaga? Yes, bari abantu 100/100. Na Papa rero nk’umuntu ukuze, aho kugirango yifuze gusura abantu bimunanire, inanirwe kuyobora inama,….bijyanye n’ubutumwa bwe, azakora ibyo yatangaje(kwegura). Ikibabaje ni uko benebyo twabyakiriye, ababura icyo bagaya inka bakagaya icebe, nibo bari kwinigura! Kiliziya ifite umuzi fatizoYEZU.

  • Wowe muzehe, natukanye he? mwigize abasesenguzi. Ubwo urashaka kuvuga ko navuze nabi umutagatifu!!!.

  • @ NDAGIJE.
    Bwana NDAGIJE, wibagiwe kuvuga ko isabato ari wo munsi wa nyawo w’ikiruhuko no kuvuga ko kunywa inzoga ari ikizira.

  • Twamukundaga kandi tuzakomeza tumukunde,twamukundiraga inama nziza yaduhaga nk’urubyiruko.Gusa nubwo yeguye sibivuze ko ko atakiri umujyanama wacu,ndizera ntashindikanya ko atazahwema kutugira inama nk’urubyiruko.Gusa bibe urugero rwiza kubayobozi bamwe na bamwe bumva ko batahara ubuyobozi kubw’izabukuru.bamwe bikunda baharanira inyungu zabo gusa batareba inyungu za rubanda nyamyinshi.

  • Nyagasani Yezu n’abane namwe, kndi nmwe mutamwemera murahorana. Sibyiza gutuka uwo mutavuga rumwe ngo ni Satani. Ninde uatari Satani? Niba bibiliya ivuga ko twese twakoze ibyaha? Ahubwo dushime nyagasani waduhurije muri Kristu kugirango aducungure twese. Naho ibindi bigisha ni inyungu z’amadini. ICYO NEMERA IMANA IDUKUNDA KIMWE NTIRINDORA KUBUTONI. AHUBWO ISHIMIRWE IBYO YADUKOREYE! KANDI IKOMEZE KUTUYOBORA MU KURI, N’UZASIMBURA PAPA B.16 AZAYOBORWE NA ROHO MUTAGATIFU.BIRAKWIYE KANDI BIRATUNGANYE NI NGOMBWA KANDI BIRIMO AGAKIZA, KO TWEMERA IBYO IMANA YADUKOREYE MURI KIRISITU YEZU. AMINA.

  • ntakibazo ariko iyabanabandi aruko byagendaga udashoboye akegura mbo harahusanga umuntu ashakakwegura bakamufunga abkamugerekahibyaha atigeze ikinicyitegererezo.

  • IMANA YARI YAMUDUHAYE IZADUHA UNDI. KANDI TURABISABA IMANA DUKOMEJE NTACYO YATWIMA. NEMERA KILIZIYA IMWE NTAGATIFU GATOLIKA KANDI ISHINGIYE KU NTUMWA.NI YO KRISTU YUBAKIYE KU RUTARE PETERO. UMU PAPA ABA ARI UMUSIMBURA WA PETERO. ABANDI SINSI IYO BAVUYE, SINZI N’UWO BASHINGIYEHO.

  • muvyukuri muze dusenge Imana bikiri bugufi uko gutanga imihoho sivyoroshe hari ivyinyegeje inyuma. ntabutumwa buremereye yakora bwotuma ahereza akoreshwa na Mutima mutagatifu twemera kwariwe amuyobora ubundi buhungiro agiyemwo nubuhe ko yatowe n’Imana uwundi yomukura canke ngamujane yobande? asumvya ububabare Papa Jean Paul II ntiyemeye agapfira ibanga?tumusabire hubwo.

  • Nimwicecekere mwese bavandimwe;iby’Imana ntitukabisobanuze ubwenge bwa muntu gusa.
    Dusabe umushumba mukuru(Yezu Kristu) atugoborere undi mushumba naho twe dukomeze twikundanire niyo passport yo kujya mu ijuru.

  • MUKURI KRISTU NIWE MUSHUMBA NYAKURI.NATUYOBORE MURI IBIBIHE TURIMO KUKO
    UMWANZI SEKIBI ATWIGARURIYE!NAHO UBUNDI DUKOMEZE DESENGERE ABASHUMBA BAKIRIZIYA.
    KRISTU WE MUSHUMBA NYAKURI ABARAGIRE;KANDI ABIYOBORERE! TURABE MASO KANDI D– USENGE KUKO TUKIRI KU ISI YAMAGORWA!

  • Birashimishije iyo umuntu ananiwe akabyemera,aba ari intwari gusa uzamusimbura we nta wamenya umunyafrika kuyobora kiriziya yo ku isi?

Comments are closed.

en_USEnglish