Digiqole ad

Rayon na Mukura nizo gusa zabonye amanota 3

Mu mikino ndwi y’umunsi wa 16 wa shampionat, itanu yaranganyijwe naho Mukura na Rayon gusa ziba arizo zitsinda zibona amanota atatu, bikaba byatumye ubu Rayon Sports irushwa na Police ya mbere inota rimwe gusa.

Kambale Salita wa Rayon Sports ahangana n’abakinnyi ba La Jeunesse/Photo Ruhagoyacu

Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Muri uwo mukino APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 Ubwo Barnabe Mubumbyi yatsindaga igitego n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude.

Nyuma y’icyo gitego, Police FC yasatiriye cyane APR FC ndetse mbere y’uko amakipe yombi ajyakuruhuka, ku munota wa 45 Meddie Kagere uhagaze neza muri iyi minsi aza kucyishyura, nyuma y’amakosa ya ba myugariro ba APR FC.

Naho kuri iki cyumweru, umukino umwe wari uhari ni umukino wa La Jeunesse yari yakiriye Rayon Sports y’i Nyanza i Nyamirambo.

Wari umukino mwiza muri rusange n’ubwo urangiye habayeho kutishima ku ruhande rwa La Jeunesse aho bavuze ko umusifuzi Ishimwe Claude bavuga ko yabogamiye kuri Rayon Sports yari imaze kubatsinda bibiri byatsinzwe na Hamiss Cedric.

Kuwa gatandatu

POLICE 1-1 APR
AS KIGALI 0-0 KIYOVU
AMAGAJU 0-0 ISONGA
ESPOIR 1-1 ETINCELLES
MUSANZE 1-1 MUHANGA
MARINES 1-4 MUKURA

Ku cyumweru
RAYON S. 2-1 LA JEUNESSE

Urutonde rw’agatenyo rwa shampionat

No AMAKIPE P W D L F A GD PTS
1 POLICE 16 9 6 1 26 10 16 33
2 RAYON S. 16 10 2 4 30 19 11 32
3 APR 16 7 8 1 20 10 10 29
4 KIYOVU 16 8 4 4 13 11 2 28
5 AS KIGALI 16 7 4 5 15 9 6 25
6 MUKURA 16 7 4 5 16 12 4 25
7 MUSANZE 16 5 9 2 17 12 5 24
8 LA JEUNESSE 16 6 4 6 18 18 0 22
9 ESPOIR 16 5 4 7 12 16 -4 19
10 AMAGAJU 16 4 5 7 13 17 -4 17
11 MUHANGA 16 3 4 9 6 18 -12 13
12 MARINES 16 3 3 10 7 25 -18 12
13 ISONGA 16 1 8 7 11 18 -7 11
14 ETIENCELLES 16 2 5 9 10 18 -8 11

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • oh rayonnnnnnnn

  • uriya mukino la jeunesse barayibye cyane kubureyo bukabije gusa icyiza ni uko iriya RAYON NABONYE IDAKANGanye kuburyo yatwara IGIKOMBE CYOKOZE NIYIHANGANA IZABA IYA GATANU.

  • Kalisa nturi muzima kweri irinda yihangana se irinze iva kuwa 14 igera kuwa 2 muri he? Reka dukomeze imikino tugeze final match. hagati aho wanyarukira kwa muganga ugafashwa kuko mbona usa n’uwasaze!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Oyeeeeeeee my team

  • Rayon yakinnye nabi cyane, bagerageze uko barya neza banongere imyuka , kuko umubyibuho urimo urabicira pe. naho ubundi ndabona igikombe cyo 60% tugifite. ariko kurundi ruhande umusifuzi natwe twari duhari twavuga ko atasifuriye neza rayon, ariko nyine twaremeye. ferwafa nikomeze amahugurwa kubasifuzi, surtout nko kubyerekeye gutanga avantage kuri equipe ikorewe ikosa igifite umupira,…..,

  • Mukura twaje mutuvire munzira sha abahungu ba asitrida nuko tuzamuka

  • Ariko wagorwa wagorwa Rayon we,ark ntacyo umwana wanzwe niwe ukura!Komerezaho Gikundiro yacu we,tukuri inyuma kdi turagushyigikiye

  • sha ibyo uvuga uribeshya kabisa ubona rayon yacu itameze neza koko kabisa?erega ishyari rirabamaze mujye muba aba sportif apana les anti sportifs

  • Mukura twaje! Mukura twaje!! Iwacu nt’amatiku twigirira, ibigambo wapi,…! rimwe mumabanga atuma dutsinda.

  • Komera rayon ikipe y’IMANAaaaa!!!

  • Rayon sport courage rwose umwanya wa 2 ni uwawe nyuma ya APR nawe urabyumva.
    ni ugutunganya iriya stade ariko ,kuko ifite terrain nziza,naho ubundi ndabona abatazi kurira ibiti batawureba.

  • OOOOOOOOOOOOOOH RAYON KANYANGE KANJYE NKUNDA WEEEEEEE BAKWIHORERE NGO UKINA NABI MAZE UGATSINDA,SHA ICYO NISHAKIRA N’INTSINZI IBINDI TUZABITUNGANYA NYUMA,URABONA NGO URANKUNDIRA UKANKORERA IBYO NABWIRAGA ABANTU BAVUGA NGO NGIYE MU CYA KABILI NDAVUGA IKICIRO,NKABABWIRA KO AHUBWO NZATWARA IGIKOMBE NONE NKABA NKIKOZAHO IMITWE Y’INTOKI KOMEREZAHO NABATAGUFANA BAZAZA BIVUGISHA IBYO NTAZI TUBAKIRE

  • rayon,rayon rayon uranshimisha cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ngo rayon nayo isigaye yibirwa? Na nde, ryari, binyuze mu zihe nzira? Ariko byashoboka kuko nasomye mu izuba rirashe ko kwa Muteteli basigaye bahemba nyuma y’amezi 4!

  • OYEEEE RAYON!!! KOMZA UJYE IMBERE TURAGUSHYIGIKIYE! NAMWE BAFANA NABIGISHIJE ICYIVUGO MUZAJYA MWIVUGA MURATA IBIGWI BYA RAYON, ARIKO REKA NKIBASUBIRIREMO MWESE MUGIFATE: “INKUBITO Y’IMANZI ITWARA INGABO NEZA MU RUGAMBA RUKOMMEYE CYANE, RWA MUTAGISHA, UBUKOMBE BASHIMA IMYATO” NTIMUZAKIBAGIRWE.

  • Erega, none se mubona ko muri leta agafaranga kabura Muteteri yo bikayigwa amahoro? Ibyalete byose nyine biragenda buguru ntege

  • Erega, none se mubona ko muri leta agafaranga kabura Muteteri yo bikayigwa amahoro? Ibya Leta byose nyine biragenda buguru ntege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish