Digiqole ad

Muhanga: Igihango concert yahagaritswe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, nibwo igitaramo cyaberaga I Muhanga cyahagaritswe kitarangiye kubera ko abagiteguye batabisabiye uburenganzira, bikaba bitashimishije abari bakitabiriye.

Abantu basohoka ubwo igitaramo cyahagarikwaga
Abantu basohoka ubwo igitaramo cyahagarikwaga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye MUGUNGA Jean Baptiste niwe waje guhagarika  ibi birori avuga ko ngo abagiteguye batigeze bandika I baruwa isaba ahubwo banditse ibaruwa imenyesha.

Parker saint, Escotizo na Rass Bertin bagize amahirwe yo kuririmba
Parker saint, Escotizo na Rass Bertin bagize amahirwe yo kuririmba
Master Tiger umu rapper w'imuhanga
Master Tiger umu rapper w’imuhanga
Maganya (umurezi family ) muri comedy
Maganya (umurezi family ) muri comedy

 

Ahagana mumasaha ya saa moya n’,igice zijoro nibwo igitaramo cyari gitangiye, kikaba cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye nka Bull Dog, Bruce Melodie ,TBB, Ciney, Young Grace, Lil Pack, Benzo ,Fearess, Rass Bertin, Gisa ndetse na Maitre Jado ari nawe wari wagiteguye, ashaka gusogongeza  abanyamuhanga indirimbo ziri kuri Album ye.

Bulldog na Young Grace bategereje kuririmba
Bulldog na Young Grace bategereje kuririmba
Mc Tino na Bruce Melodie mumyiteguro bakubita ingoma
Mc Tino na Bruce Melodie mumyiteguro bakubita ingoma
Fil Peter,Tino na Gisa biteguye kwiyereka abafana
Fil Peter,Tino na Gisa biteguye kwiyereka abafana
Lil Pack na Young Grace bataramenya icyabaye
Lil Pack na Young Grace bataramenya icyabaye

Abahanzi bose bari bageze ahagombaga kubera igitaramo, hazwi ku izina rya “AHAZAZA Center” , gusa cyahagaritswe hamaze kuririrmba mbarwa dore ko mubaturutse mu mujyi wa Kigali ntanumwe warirrimbye bigatuma batahanye agahinda kenshi.

Benzo abakunzi be bamusuhurije inyuma ya Senyenge
Benzo abakunzi be bamusuhurije inyuma ya Senyenge
Fearless nawe yari yabukereye
Fearless nawe yari yabukereye

Abaturage bose bari baje mu gitaramo basohokanye umujinya mwinshi ku buryo buriwese yasohokanaga icyo ashoboye, bavuga ko bashaka gusubizwa amafaranga yabo batanze, bikaba batarebye ibyo bishyuriye. Abenshi basohokanye intebe bashaka kuzijyana iwabo.

Bamwe mu bafana batahanye intebe bari bicayeho ku ngurane y'amafaranga batanze
Bamwe mu bafana batahanye intebe bari bicayeho ku ngurane y’amafaranga batanze
Byari uruganba rutoroshye
Byari uruganba rutoroshye
Nubwo bitari byoroshye, intebe zimwe zagaruwe
Nubwo bitari byoroshye, intebe zimwe zagaruwe
Umwe mu bafana wakomerekeye mu nvururu
Umwe mu bafana wakomerekeye mu nvururu

Umuseke.com uganira kuri telephone n’uwari wateguye iki gitaramo, yatangaje ko kuri ubu ataratekereza ku kindi gikorwa yakora, nko kuba igitaramo cyasubirwamo, kuko abari binjiye bose bari bishyuye, ati ubu mfite agahinda kenshi ku byaraye bimbayeho.

Mike Karangwa na Claude Kabengera bari bitabiriye iki gitaramo
Mike Karangwa na Claude Kabengera bari bitabiriye iki gitaramo
Gusohoka kw'abahanzi ntibyari byoroshye kuko Imodoka yabo yari ishagawe n'abafana
Gusohoka kw’abahanzi ntibyari byoroshye kuko Imodoka yabo yari ishagawe n’abafana

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Birababaje

  • Ariko rero jye ndumva ibyo bakoze aribyo,nanone ariko nkagaya ubuyobozi bwatanze icyangobwa cyo kuhashyira akabari,mperuka haba ishuli ryumuzungu bita Raina,hashize igihe ntahagera wasanga wenda ritakihaba,nibareke nka Gabrielle,Ladislas,Vincent,nabakecuru nka Mama Muhire bajye biryamire basinzire iriya quartier rwose siyo kubamo akabali iratuje cyane,nibabijyane mu Kivoka niho mperuka haba akavuyo nimba hakibaho!!?

  • Ndagaswi mbega gusebaaa!!!!

  • UHMMMMMMMMMMMM

  • sha ababafana ndabemeye gutahana utudutebebyari ngombwa pe

  • pole sana.

  • ariko nge oko na bibonye umuyobozi wa bi hagaritse yaje afite imyota ashaka akanu ko kumwera mukirori asanga nta fanta orange ihari aravuga kuki nta orange mugira baramusubiza ntabakiriya zigira none ni mufunge mazagauke ubutaha na choir RUVUMERA GAHOGO kandi na za fanta orange gusa

  • Kabisa bamwe muba fana ba bonye umutungo

  • Ntabwo rwose iriya salle ikwiranye n’ibitaramo byanijoro.Iri hagati mungo z’abaturage,nta mirindamajwi ibamo.Bibangamira umutekano w’abahatuye kabisa.
    kandi tujye tumenya gucisha ibintu aho bigomba guca.Niba wanditse i lettre imenyesha,utabanje kwandi isaba,ibyo byo urumva bisobanutse?Ducishe mukuri.
    Ikibazo ni imitegurire itaritaweho.

  • Bravo ku bayobozi b’umurenge bafashe kiriya cyemezo. Ahubwo mwaratinze. uriya muzungu ngo ni Raina agiye gukabya i Muhanga kabisa. Nawe se, hariya hantu tuharera abana bacu barimo n’abi’ibitambambuga(ku F y’umurengera aba yaduciye), hariya hantu ni hagati mungo z’abaturage kuko nta n’indi mirimo y’ubucuruzi isanzwe ihakorerwa; none ngo ku manywa ni ishuri mu ijoro hahindike night club n,akabari!?Ubwo se ubundi ibyo mwumva ubwabyo atari umwanda?Raina se kuba ari umuzungu, ni byo bimuha uburenganzira bwo kuvangavanga ibyo ashaka byose mu nyungu ze ariko zibangamiye iz’abandi?Abatuye hariya mu Ruvumera nibo bagowe. Ntaho ataniye na ba banyamitwe b’i Kigali mwigeze kutubwira bashyize urusengero mu kabari(kimwe gikora ijoro ikindi amanywa)Gusa njye umwana wanjye umwaka utaha sinzamusubizayo.

  • MINISTERI Y’UBUREZI NIBA YEMERA RIRYA SHULI NGAHO NIDUSOBANURIRE IBYO BINTU AKABARI MU ISHULI KOKO ,UWO MUZUNGU MUMUBWIRA AHITEMO KIMWE

  • Njye narindiyo basaza ariko ibyonabonye bitangaje wari wabona aho umuzu arira kubera gufungwa kwigitamo cg barusahurira munduru bagwirirana

  • Ahahahahah ikibya cyundi kirkandika we.None niwe ejo ni wowe

  • Mutabare ahubwo,ishuri, akabari night club ibyo bintu koko birahura???????
    Umuzungu yigize ashwi I Muhanga,ukuntu akunda imanza ubu se nawe abaturage tubishatse ntitwamurega ra? Rainaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa we

  • Bravo kumuyobozi kabisa yakoze akazi ke neza!
    tujye dutandukanya ibintu kwandika umenyesha no kwandika usaba biratandukanye
    bivuze ngo :umuntu amenyesha uwo arenzeho kubuyobozi arko usaba ugukuriye uwateguye abanze amenye gutandukana ibi
    ikindi akarere kadufashe uriya muzungu ye kudutobera umuco iyo ugiye iburyasazi uzimira nzima wambwira gute akabali ni mugoroba ishuli kumanywa,toilette imwe kubanyeshuli nibitambambuga byacu ubwo murumva indwara bazahakura namwe
    ikindi media namwe mujye mutubwira ibintu mwabanje kwitegereza neza uwabiteguye nuwatanze salee nabanyamafuti ntabwo ubuyobozi bwapfa guhagarika ibintu gusa ntamafuti kd si ubwambere ibitaramo nkibi bibera i muhanga plz muJYE MUFATA MUTUMIREIMPANDE ZOMBI.

Comments are closed.

en_USEnglish