Umukozi wa COTRAF yakubitiwe mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2013 ahagana saa 10h50 nibwo Mukampalira Nadia wari mu butumwa bw’Urugaga rurebera inyungu z’abakozi COTRAF Inganda n’Ubwubatsi yakubitiwe mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye.
Muri uru ruganda rwa Kabuye Sugar works, yahakubitiwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi afatanyije n’umuyobozi ushinzwe umutekano ndetse n’umukozi w’umuhinde ukorera urwo ruganda.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa COTRAF Inganda n’Ubwubatsi Ntakiyimana Francois, Mukampalira Nadia yakubiswe ari mu butumwa bw’akazi ubwo yari agiye kubashyikiriza ibaruwa isaba ko bazagirana inama.
Mu kiganiro twagiranye na Ntakiyimana Francois kuri telefoni yatubwiye ko Mukampalira yakubiswe mu maso, ku maboko ndetse no mu mugongo.
Nyuma yo gukubitwa yahise ajyanywa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ahakorera Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa atangira kwitabwaho n’abaganga.
Ubwo twandikaga iyi nkuru (kuwa 6 Gashyantare saa kumi n’ebiri z’umugoroba), Umunyamabanga Mukuru wa COTRAF Inganda n’Ubwubatsi nawe wari uri ku bitaro bya Polisi yadutangarije ko Mukampalira akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Yadutangarije kandi ko nyuma y’ibusubizo biri butangwe na muganga, bari bugane ubutabera kugira ngo burenganure uyu mukozi warenganye ndetse ngo ni mu rwego rwo kugira ngo umuco nk’uyu ucike.
Itegeko rigenga umurimo N°13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 mu ngingo yaryo y’115 ivuga ku nshingano z’amasindika y’abakozi, riteganya ko urugaga rw’abakozi rushobora kurega mu mwanya w’abanyamuryango babo no kubahagararira mu manza zose zabaye hakurikijwe iri tegeko; bememererwa kandi kwinjira mu kigo igihe babisabye baje mu mirimo ya sendika, none uyu we yahageze arakubitwa.
Twashatse kumenya icyo COTRAF yaba yavuganye n’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, Umunyamabanga Mukuru wa COTRAF Inganda n’Ubwubatsi atubwira ko bavuganye nabo ariko ngo bababajwe n’uburyo babasubije.
Ntakiyimana Francois yatubwiye ko ubwo bageragezaga kuvugana n’Umuyobozi wa Kabuye Sugar Works yabasubije mu butumwa bugufi bwanditse butya “Umwaka mwiza, kuki mwohereza abakomando aho kohereza abasivile?”
COTRAF Inganda n’Ubwubatsi ntiyakiriye neza aya magambo ku buryo yanasabye Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo gufatira ibyemezo bikarishye uru ruganda.
Turacyagerageza kuvugana n’Uruganda rwa Kabuye ngo rugire icyo rudutangariza kuri ibi bavugwaho.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
Reka bajye babakubita baba bagaragaje agasuzuguro?sinkuwankubitira v/m Louise wa Gasabo wateshejd umutwe imfubyi!hahaaha!!
rwose rata ntawamenya ubwo yitwaye nabi ko ntawundi se bakubise ahubwo ibigo bihe abakozi babyo discipline nyayo.
kwihanira ntibyemewe tutitaye kuburemere bw’icyaha. ariko abigisha customer care bagombye guhera ku abahinde kabisa
Erega ibyo mwita kwihanira nibyo bikenewe gusobanurwa. Umuhinde ati “mwohereje aba commando”. Urumva ko uwashaka nawe yavuga ko habaye “Légitime défense”. So niyo mpamvu hakenewe amakuru yimbitse bityo tukazamenya nimba ari “Ukwihanira” cg “Légitime défense” cg gusa “amakabya nkuru”.
uburyo nzi umuyobozi nta bwo yamukubise ni inyangamugayo ahubwo yaramusakurije yitabaza security kuko amabaruwa bayashyikiriza secretaire nkuko bisanzwe ikigaragara yateje akavuyo mu ruganda yiha ibyo kuvugira abakozi kandi umuhinde ntawe yakuye iwabo ngo amuhe akazi bose barizana kandi bakumvikana umushahara bakemeranya bombi izo sendicat nizo gutesha umutwe nibura baterebye kunyungu nuwashoye niba nawe hari icyo yarinse murakoze mwegere uruganda nzi nezako yabananije kubera agasuzuguro basuzugura abikorerea kugiti cyabo ibyo bibazo byose biterwa no kutanyurwa kwa bakozi bahora bararikiye byinshi kandi ntanaho bize bgahora batabaza za sendicat ngo bararengana
Ibyo ni akarengane, n’iyo haba ibyo badahuza ntibagombaga kumukubita. Nifuza ko bintu nk’ibyo biba nk’umugani wibagiranye muRwanda.
kurwana si wo muti wibibazo,kandi tugomba guca umuco wo kutihanira.ababifitemo uruhare bose babajyane kuri police hanyuma bakurikirane ikibazo barimo.
Buriya ashobora kuba ari n’umukomando wa mugani akagenda yishingikirije ku bintu runaka hejuru y’umunyamahanga uri kwikorera business. abantu nka bariya nta negociation, murumva umuntu yapfa gukubitwa koko ari nta behavior mbi yagaragaje?abanyarwanda bakunze kuza bishingikirije ku bintu runaka nko ku mateka abaranga ariko umunyamahanga w;umucuruzi ntiwabimuzanamo.nanarega ashobora gutsindwa bishoboka ko nta n’umuhamya yabona abantu bararakaye.
Wowe Dan Ubwo uvuze iki koko?!! Nta muntu n’umwe wemerewe kwihanira imbere y’amategeko ni icyaha gihanirwa wowe rero imyumvure yawe ubwo ufite aho uyikura, naho kuvuga ngo umuntu ntashobora gukubitwa gusa sinzi aho wavukiye ariko ngirango nawe urirengagiza ibintu uzi.
Komera
Sinarinziko hari abakibonako gukubita byatanga igisubizo gusa biragayitse cyane
Iyo bakira ibaruwa yari azanye se ntibamukubite. Ababikoze bahanwe by’intangarugero
Dan sinemeranwa nawe ko umuntu agaragaje imyitwarire mibi ukubita! Oya wowe ubwo waba umurushije iki? Nta Munyarwanda ndumva wakubise Umuhindi iwabo ni agasuzuguro ndtse mu muco wacu mwiza umugore w’undi mugabo ntakubitwa n’undi mugabo uwo yaba ariwe wese. Uyu Muhindi ajyanwe i Mutobo cyangwa Nkumba aviringite yigishwe ko umugore anganya uburenganzira n’umugabo mu Rwanda.Ubwo ejo twazumva ngo batangiye gufatira Abanyarwanda kazi muruhame nk’ibikorerwa iwabo. Bahanwe bihanukiriye.
ubwo se uvuze iki? Iyo uba uzi ubugome bwa bariya bahinde,ntiwari kuvuga ibyo! Jye ndabazi neza,uriya psnel ni imandwa yabo mbese ni umwidishyi,buriya yari yatumwe na manager tu! wari uziko ntategeko na1 rirengera umukozi riharangwa? Ni ah’ubutabera!
ariko abanyarwanda namwe ntimushonoka!!
None mujya kwaka akazi mu bashinwa mutani uko bakora nuko bateye! none mutangiye kubazanaho amatiku!!! mu bushinwa, umushirwa n=mugenzi wabo aragongwa nimodoka abantubakamucaho bihuta, ntibamurebe nirihumye none namwe muri kwidagadura.
Bijya binsetsa bikanantangaza, iyo abantu bavuga ko abazungu nibanga gifasha africa, abashinwa bazabikora??!! aahaa! ngo nuwarya ibwa yarya inzingu!!!
COTRAF ni yo sendika yonyine ivugira abakozi.Iriya baruwa buriya yavugaga ku bibazo by’abakozi ba KABUYE ni byo byabarakaje.Uyu DAF we ni we ushinzwe gupyinagaza abanyarwanda bagenzi be ,muzabaze abakozi bazize kuvugira abo bakozi barimo uwitwa Theogene.amategeko y’u Rwanda niyubahirizwe
Arko muzi agasuzuguro ka bagore?!sishigikiye gukubitwa ariko nanone displine kabisa
Wasanga yabatutse da!!! Umugani nta wamenya. Umugani gukubita siwo muti ariko wasanga uwo mugore yabatutse ku babyeyi da bakamuhabura!!
Ariko ibi bigomba gucika. Wasanga baziko abakozi babo bafite ibibazo bakaba badashaka ko bimenyekana
Mu mategeko y’u Rwanda, nta mpamvu ituma umuntu akora icyaha. kuvuga rero ngo uyu mugore yitwaye nabi, ntabwo uruganda rwa kabuye rufite ububasha bwo kwihanira, hari inzego zibishinzwe. Jyewe ari jye bibayeho mbabwije ukuri bose naruhuka mbafungishije. Iki ni igihugu kigendera ku mategeko.
Abantu ntibakitwaze kazi bakora ngo bahohotere abandi. Ari uwakubitswe afite amakosa kuko nta muntu wakubita undi ntacyo amuhora. N’abakubise bagombaga kumwihanganira.So abantu bige kubahana Boss ntitwaze icyo aricyo Mwitonde umuntu ni ubusa.
@Inzobere ukaba utanze Inama Nawe hahahahahaha Mujye mujyana n’ibihe Isi yogukubita twayisize mumyaka Myinshi Itambutse Inka se zo uracyumva zikubitwa?
Ndasaba Ubutabera gukora akazi kabwo. Police yacu tuyiziho gukora neza, twizeye ko yatangiye iperereza. Iki ni icyaha penal. Umuseke.com namwe tumenyereye ko mudukurikiranira inkuru mukatubwira iherezo ryayo, pliz muzatubwire amaherezo y’ibi bintu. Nanga cyane injustice, nk’ubu mba numva ndakaye kandi uyu mugore ntamuzi.
Niba wanga injustice wagombye kwihanganira guca urubanza mbere y’ubutabera!!!
Mu gihe batarahamwa n’icyaha ni presumés innocents/coupables c’est selon
niko wowe ubbajwe niki? nonese urabona uy mudame atakubiswe! niyo yaba yabatutse ka jana ntibagombaga kumukubita ahubwo bari kumurega. so uwari we wese wasompa ibi yaca uru rubanza kuko ni urucabana
Ni akumiro pe. Abagabo 3 bihererana umugore 1 bagakubita? uyu muco ucike kabisa. Aba bagabo bahanwe n’abandi bumva ko bakora nk’ibi barebereho ko kizira. Niyo uyu mugore yaba ari umusazi, nta muntu wemerewe kuvutsa umudendezo we. Ibi ni agasuzuguro kavanze n’ubujiji
Kudakubita immbwa…… Yazanye nonsense barangije baramukosora akanyaro gashire niyorohe kdi ajye kumurongo
Polisi yacu izi gufata imodoka na moto gusa, kuki iki gikorwa kigayitse badahita bafata aba banyarugomo uwakubiswe akerekeza ku bitaro abandi bakerekeza kuri gereza mu gihe hagisakishwa ibindi bimenyetso? Ubundi intumwa ntiyicwa.
there is something behind it… tell us everything .
ntawamenya aho ukuri kuri turindire ubutabera.
Ariko nk’aba bagabo inyungu bakura murugomo ni iyihe? Anselme na Nkurayije ubugome nogukandamiza sibyiza? kandi bucya bwitwa ejo!
Birazwi ko ariya mashyirahamwe avugira abakozi aba ahanganye n’abakoresha bahonyora uburenganzira bw’abakozi birashoboka ko uriya mudamu atagiteyo yitwararitse nk’ugiye mu banzi ariko nta mpamvu bariya bagabo batanga yo kumukubita hariya nabo bagaragaje ubwibone.
ariko ako nagasuzuguro nukuri abantu 3 bagakubita umuntu nonese niyo yaba yitwaye nabi mukazi ntibivuze gukubitwa keretse niba yari yitwaje igitero cyo kubarwanya,tyi njye ndambiwe agasuzuguro kabanyamahanga
abagabo bajya bagerageza ndaruciye ntibamukubitiye ubusa aho kugirango umuntu agusuzugure wamuksosora ugategereza ntakibazo
kudakubitimbwa byorora imisega wangu. KABUYE OYEE!!! Mubahate ikiboko, mwiguriye uruganda batarya neza? ahubwo mwongere agasukari twibereho. ibitugu byabapfapfa babihata inkoni.
Inkoni ikubise mukeba urayirenze urugo, ejo niwowe,hashira iminsi nirubanda rwagiseseka,hashira imyaka ni gereza, hashira indi myaka Genocide.nuko byatangiye nyuma yuko urwanda rubye Repubulika.twigire kumateka hato tutazasubira kubyo twise NEVER AGAIN
Imana imurenganure kuko nawe yari agiye kurenganura rubanda rugufi. Urazi ukuntu company ziri hanze aha zifatira abakozi ku nda (ku bukene) zikabapyinagaza. Ugasanga umuntu watsindiye isoko mu kigo runaka arahemba abantu batunze ingo 25 milles frw vraiment.Ama syndicats ajye abikurikirana.
iki nikbazo rwose!niba tugiye gusubira kuri ya ngoma ya “uzi ico ndico” rwose turagowe pe.ubundi umugani wakinyarwaanda uvugako”Intumwa ntiyicwa” none uyu muyobozi ngo COTRAF yohereje umukomando?ha!iyo azakuba umukomando ninde warikumwegera ngo amukubite?noneho yakubiswe numutoza w’abakomando.aho tugana haduhishiye byinshi nitwitonde banyarwanda.mukampalira we ihangane nta joro ridacya…!!!ubuze uwo aririra agirango IMANA NIYO NKURU- ‘ALLAH AKBAR”
Abahinde n’ubusanzwe mbaziho agasuzuguro kenshi cyane ku Birabura , ujya mu iduka ryabo ukagirango uje kwikopesha!!Ndasaba Police ngo nibabasangaho icyo cyaha cyo gukubita bahanwe by’intangarugero, kandi ibibazo by’abakozi bo muruganda bibonerwe igisubizo vuba. Mubafashe kabisa kuko barakandamizwa nta mategeko abarenganura.
Muraho basangirangendo! Ni ukwamaganire kure abanyarugomo! Ubutabera niburenganure uriya mwari!
ahubwo Premier ministre nadatabara abanyarwanda bakora mu ma kompagnies ayoborwa n,abahinde bazashira .najye aho nkora ni mu bahinde ariko guhembwa byabaye amateka ntidushobora guhembwa mbere ya le 10 za buri kwezi contrat ni ikizira urarwara wasiba bakagukata,wapfusha bakagukata, ni uko tubayeho.ikibabaje kurushaho ni uko twareze boss wacu akatwigambaho ko tugorwa n,ubusa kubera hari ba kaganga muri guverinoma yishingikirije.
Ntawamenya ubwo wapfa gukubita umuntu nta mpamvu kweli? Hari abitwaza amashyirahamwe ngo arabarenger amaze bakarengera.n’ubwo ndashyigikiye urugomo ariko yari gutanga ibaruwa yarajyanye itumiza inama akareka ibindi bigambo
Umuseke muduhe inkuru nyazo zitarizo gushyushya abantu imitwe, mwigereye kuruganda muvugana n’abaregwa, cg mwavuganye n’uwakubiswe? mutange inkuru ziri Authentic bitari ngo twabwiwe na… kd abavuga bakorewe n’abakoze igikorwa bahari kuko ntibyunvika ko kujyana ibaruwa ukayitanga byakuviramo gukubitwa ntayandi magambo yavuzwe!
kubaza abaregwa ntacyo bimaze kuba batinyutse kwihanira niyo yaba ari Madame uri mumakosa bahemutse police nicyo ibereyeho bagombye kuyihamagara apana kwadukira umuntu bagakubita turi mu gihugu kigendera ku mategeko di
Uyu muco wo kurwana ku kazi ni agahomamunwa!!! Uru ruganda rwakoze amakosa akomeye cyane:
01. Kurwana, gutukana no gukomeretsa uyu mukozi wari uri mu butumwa bw’akazi
02. Guhohotera uyu mukozi bitwaje ko ari Umudame
03.Guteshwa agaciro k’uyu mukozi wari mu butumwa bw’akazi
04. Kutagira ikinyabupfura mu kwakira neza ukugana (customer care)
Nkaba nsabira uru ruganda ibihano bikomeye ku buryo n’abandi byababera intangarugero
Jye muzambarize icyo Kabuye Sugar ikora, kuva yaza se ishanga cya nyabugogo bakakivanamo abaturage bihingiraga ibijumba, isukari yari yamanura ibiciro? None baragerekaho no gukubita abanyarwanda. Skyi
Uru ruganda ndabona rwenda gusa naho bita muri COOPAC i Gisenyi kwa NZUNGIZE , aho afata abakozi nk’abakozi b’iwe mu rugo kuburyo bakora iminsi yose no kucyumweru, amasaha yo kugera kukazi ni saa moya n’igice naho ayo gutaha ntabwo azwi hari ubwo abakozi bataha 1h zo kumunsi ukurikira!
Ariko nawe ntiyaviriyemaho byibuze nawe ntiyabuze uwo asigira urwibutso kugeza aho bamwita umukomando utari umusiviri hari akantu yabasigiye,mubagenzuye mwabasangana inguma zingana nizo afite.
Reka tubiharire GENDER BASIC VIORENCE na Bicamumpaka Dominick Perezida wa COTRAF badukurikiranire icyo kibazo,nyuma tuzamenya umwanzuro.
Uriya mudamu yarenganyekweri guhurirwaho n’ibigabo bingahe? harimo n’umuzungu!! munguwanguwe kabisa bakurenganure.
mwidushuka ntabwo umuntu yajyana ibaruwa ngo akubitirwe rimwe nábantu 3 ahubwo hari ikindi kihishe inyuma ya byose ubwo abahinde mwabahaze barimo kubakorana niyo mpamvu mwatangiye kubiyenzaho
Umuntu naza akuregera ko undi yamuvanyemo ijisho rimwe, uzabanze utegereze ko na we ahagera, wasanga we yavuyemo yombi. Si njye wahera.
Ibaze kweri, ubwo se niba yakubiswe ari umukozi wo ku rwego nk’urwo rwo hejuru, abakozi bo hasi bakora muri urwo ruganda inkoni ntizabishe! Ababishinzwe muzanagenzure imikoranire y’urwo ruganda n’abakozi babo wasanga barashize.
Nyamara bavandimwe mmuvuge mace kuko uyu muore akwiye gukubitwa pe kdi….agahugu kadakubita imbwa korora imisega.
Burya ahari akarengane ntigatinda kugaragara kuko ibi nibyo bimenyetso simusiga byerekana akarengane kagirirwa abakozi ba Kabuye sugr works
intumwa ntabwo yicwa!
ese ko twese tuzi neza ko umukoziuwo ari we wese agomba kugira uburenganzira ndetse hakaba hariho n’amategeko amurengera,ni kuki aba bo bataretse ngo iyi ntumwa ikaba n’umukozi wa COTRAF-RWANDA itakiriwe ngo byibuze babanze kumubaza ikimugenza?
ese niba hari ikibazo bari babonye ateje ni kuki batitabaje Police y’igihugu ngo ibe ariyo ibafasha kubikemura?
ese hari umuntu ukihanira?
nyamara buriya ubuyobozi bwa Kabuye sugar works.bukwiye kugaragaza impamvu byihuse yatumye uwo mukozi wa COTRAF-RWANDA akubitirwa mu bwatsi bwayo byongeyeho akanakubitwa na bamwe mubayobozi buruganda!
gusa ni aha police ndetse nubutabera kuko nibo bazatanga umwanuro ndetse n’ibisubizo
ariko nibasanga hari ufite amakosa hagati yabo bombi hazahanwe byintangarugero uwahkoze icyaha
Ariko ubwo Igihugu cyose cyacitse ururondogoro ngo umugore yakubiswe;yakubiswe seee!!! nako reka nicecekere, gusa n’uhigimye aba avuze.
ko nyakubahwa ari umubyeyi w’Abanyarwanda bose,mwazamudusabiye akagera muri kabuye sugar works akiyumvira ibihabera????
yewe ndumva abahinde bakora nkibyo bakora iwabo. Niho niga ariko na mwarimu ufite phd bamufata nk’umukozi wo mugikoni arwaye baramukanta. Ntago bubaha umukozi kandi barangiza bakabitwigisha muri human right
ndasaba abandika comments kwitwara nk’ abantu bakuru ndabona benshi bigize abacamanza nako nabo babanza gukusanya ibimenyetso no kumva imyiregurire ya buri ruhande. mureke gushyushya imitwe muhe ababishinzwe bakore akazi kabo uri mu makosa azahanwe
ko numvise se har’abavuga ko ashobora kuba yakubiswe inkoni itababaza,ikibazo kikaza kuvuka haje batatu kugirango bazimangatanye ibimenyetso,ubwo icyaha kizafata nde? ubwo abaganga nibisunge ubushakashatsi,ubutaha nibajya kohereza umugore ahar’abahinde n’ukujya bamuha escort,kuko no mubuhinde iyo ngeso iri kubica.
ibi sinabyemera ,umuntu yajyana ibaruwa ate yarangiza agakubitwa?hari ikindi inyuma yabyo tutazi;icyakora kwihanira byo birahanirwa yewe yaba n;umukomando ntiwemerewe kumwihanira.
Iyi nkuru njye ndumva iburamo akantu k’ingenzi kari kudufasha kuyumva bityo comments zikagira aho zishingira”Nonese ko mutatubwira impamvu yakubiswe,ni ukuvuga se ko ku ruhande rwa COTRAF ntacyo bazi ku itangira ry’imirwano?”Simbyumva ukuntu umuntu wasabye rendez-vs mu kigo runaka wagerayo bakagukubita!!!!Harimo ibintu bitumvikana muri iyi nkuru.
ngenkora muri kabuye sugar works ariko nukuri natwe tumerewe nabi sugukubitwa gusa iyo ushatse kugira icyo ubaza kumategeko agenga umukozi urirukanwa cg ugatotezwa mukazi. Ngembona impamvu uwomugore yirukanwe arukobatinyeko akarengane gakorerwa abakozi kajya ahagaragara turasaba ubuyobozi ko bwamanuka bukaza bukaganira n’abakozi doreko niyohari umunyamakuru udusuye badatuma hari numukozi bavugana
ntibikwiye ko umukozi uri mugikorwacyakazi
yakubitwa kabone naho yaba yatambikiriye agakosa cyangwa akavuganabi ahoyaturutse habahazwi ubuyobozi nicyo bubereyeho ndetse na police nikokazikayo,abo bakubise umukozi arimubutumwabwakazi bazahanwe nitegeko.kandibirabakwiriye kwitaba urukiko bakaryozwa ibyobakoze kuko harimo nagasuzuguro.
Comments are closed.