Digiqole ad

Uburyo inzara ya Ruzagayura yacitse burundu

Mu minsi ishije twabagejeje amateka y’Inzara zamenyekanye cyane mu Rwanda zirimo na Ruzagayura, muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo guhashya icyo cyago cyibasiye Abanyarwanda ahagana mu mwaka w’1943 kugeza mu 1944. Izo ngamba zafashwe n’abategetsi b’abakoloni, Umwami, abatware n’abamisiyoneri.

Iyi foto igaragaza isaranganya ry’ibiribwa muri misiyoni ya Kabgayi tuyikesha Societe des Missionnaires d’Afrique Peres Blancs.
Iyi foto igaragaza isaranganya ry’ibiribwa muri misiyoni ya Kabgayi tuyikesha Societe des Missionnaires d’Afrique Peres Blancs.

Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu bategetsi b’Ababiligi babanje kuyihisha umukuru wabo, ariwe Vice-Gouverneur Général Eugène Jungers, kugira ngo atazabagaya akaba yabasimbuza abandi.

Iyo nzara imaze kumenyekana, nibwo hatangiye igikorwa cyo kugaburira abaturage. Guhera mu ntangiriro z’ugushyingo 1943, abaturage bagaburiwe ibishyimbo, umuceri, uburo, amashaza, ibigori, ubunyobwa, ifu y’imyumbati biturutse i Burundi no muri Congo Mbiligi. Ibyo biribwa byazaga bihetswe n’amakamyo, bigashyika muri misiyoni.

Abayobozi b’abakoloni batanze kandi imbuto z’ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa, uburo, imigozi y’ibijumba n’ibiti by’imyumbati. Batanze amasuka banashishikariza abaturage guhinga ibishanga. N’uko ihinga ry’i 1944 ritangira risanga bariteguye.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu gihugu, abategetsi b’abakoloni bakanguriye Abanyarwanda kwimukira muri Congo, mu turere twa Gishari na Mokoto tw’Intara ya Masisi.

Muri ibyo bikorwa byose, abo bategetsi b’ababiligi bifashishaga cyane Umwami n’abatware b’Abanyarwanda.

Urugero ruzwi cyane ni uko Umwami Mutara III Rudahigwa yasuraga cyane uturere twari twugarijwe n’inzara, akadutera inkunga y’ibiribwa, inka n’amafaranga. Kurya yarazi guhiga cyane, umuhigo we wose yawugeneraga abaturage bazahajwe n’inzara kugira ngo bahembuke. Nyamara ibyo ntibyabujije bamwe mu bategetsi b’ababiligi kumushinja ko yabahishe inzara, ndetse ko atitaye ku mibereho y’abaturage be.

Mu kwisobanura, Umwami Rudahigwa yahakanye ku mugaragaro ko atigeze ahisha inzara, cyane ko atari ikintu umuntu yahisha. Yababwiye ko atigeze asiba na rimwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda. Nibwo yanabamenyeshaga ko abatware batahwemye kuba hafi y’abo bayoboye, babaha ibiribwa, amata, inyama, ndetse bakabarangira n’aho bakura ibindi biribwa.

Mu gihe cya Ruzagayura kandi, abamisiyoneri b’abakatolika n’abaprotestanti basaranganyaga ibiribwa mu baturage. Mu duce twari twarayogojwe n’inzara, bashinze inkambi zo kwakira “ingarisi”. Muri izo nkambi bahatangiraga amafunguro n’amata. Abo bamisiyoneri bashishikarije kandi abaturage guhinga, ari nako bakangurira abayoboke babo gusengera imvura n’ihagarara ry’inzara.

Zimwe muri izo ngamba zatumye inzara ya Ruzagayura irangira mu mwaka umwe, nyamara yasigiye u Rwanda ingaruka ziremereye cyane nkuko mwabisomye mu nkuru yabanje

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

en_USEnglish