Digiqole ad

DRC: Imitwe y’abarwanyi yishyize hamwe ngo ihirike Kabila

Intambara muri Congo ikomeje guteza urujijo, ni nyuma y’uko kuri iki cyumweru imitwe y’abarwanyi baherereye cyane cyane muri Kivu y’epfo bishyize hamwe bagashinga umutwe umwe uvuga ko ushaka kuvana President Kabila ku butegetsi.

Ntiyorohewe n'imitwe imurwanyiriza imbere mu gihugu/photo internet
Ntiyorohewe n’imitwe imurwanyiriza imbere mu gihugu/photo internet

Mu itangazo iyi mitwe yashyize ahagaragara yavuze ko ishinze Union des Forces Révolutionnaires du Congo (UFRC), ufite ishami rya poilitiki n’irya gisirikare, ukaba ufite ikicaro i Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Gustave Bagayamukwe Tadji uyoboye iyi mitwe yagiye hamwe, yavuze ko batangiye gahunda yabo yo kujya hamwe mu mpera z’ukwezi gushize, ndetse ko bandikiye Ban Ki-moon wa UN bamubwira ko President Kabila yatowe mu buryo butemewe mu Ugushyingo 2011.

Mu itangazo ryabo, bavuga ko babifashijwemo na UN bagomba gutegura amatora mashya anyuze mu mucyo, maze ngo Congo Kinshasa ikareka kuyoborwa na Kabila bashinja ubugambanyi ku banyecongo.

Uyu mutwe uhuriweho watangaje ko ugiye gushyiraho inzego z’ubuyobozi bw’ingabo n’umutekano uhereye mu ntara ya Kivu y’Epfo.

UFRC yavuze ko igiye gutangira mu minsi ya vuba kuyobora iyi ntara imwe mu 11 zigize Congo Kinshasa, ikaba mu zituwe n’umubare muto w’abaturage (miliyoni hafi 5) nyuma y’intara ya Maniema ituwe na miliyoni 2.5

Uyu mutwe uravuga ko ushyikiwe na rubanda rwo muri Sud Kivu, ndetse ngo n’imitwe yose yitwara gisirikare iharwanira, ari nayo ngo bizafatanya kugera ku ntego zayo.

Intara za Kivu zombi, nubwo ziri mu ntara nto mu zigize Congo (ziruta gusa Bas Congo na Kinshasa) ni intara zikize cyane ku mabuye y’agaciro ariyo mpamvu bivugwa ko arizo zibarizwamo imitwe myinshi yitwara gisirikare, y’abakongomani ndetse n’iy’abanyamahanga nka FDLR.

Umutwe wa UFRC wirinze gutangaza ibyo gufata intwaro ngo utangire kurasana n’ingabo za Leta, gusa ngo kuri uyu wa mbere urageza ku nteko ishinga Amategeko na Sénat na za ambasade z’ibihugu ziri i Kinshasa inzandiko zigaragaza ibyo uje kurwanira.

Jeuneafrique

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko koko Mana watabaye aba baturanyi!

  • Muzagenda kimwe na M23 n’ababari inyuma mwese. Muri iki gihe biragoye guhirika ubutegetsi keretse bikozwe amatora akimara kuba. Murebe Centrafrique ndetse na Mali uko byagenze bibahe isomo. Naho guhindagura amazina muva kuri M23 mwiyita UFRC ntawe utabibona.

    • drones zizabagARAGAZA IBYO MURIMO NGAHA NGO MURAHINDAGURA AMAZINA

  • kuva 2011 se kabila ajyaho mwarihe ko muteguye numutwe none vital kamerhe abonye M23 izunguza leta ati leka najye njye muri bene wacu nkore umutwe, ariko ko mugira ngo guhirika perezida n’uguhirika igiti cyumye kitagira imizi, sha reka atangire abice ndebe iyo muhungira, abanyamurenge murebe neza ntimugwe mu mutego wabo bashi babanga urunuka

  • Mwaramutse bakunzi b’umuseke, ngaho namwe rwose mwiyumviye iyomigambi irihakurya mubaturanyi! abashoboye gusenga bashyiremo akabaraga kuko ndumva ishyamba atari ryeru.

  • Nymara uwayita congo berge
    Intambara yarangira ikibazo
    Cya congo nuko abazungu ba
    giye badahaze

  • Ndatabaza nsenga ,mpamagarira umuntu wese,
    urwego rwose Imana yaba yaramushyizemo,
    gushakira umuturanyi wacu DRC amahoro arambye, aho yaturuka hose, ndibuka indirimbo, yavugaga it:” Reba Rusizii,
    ntabwo ari umupaka nkuko benshi babivuga
    ahubwo ni isangano riduhuza n’abavandimwe,
    b’AbaZairois(Congolese)”uko twabivuga kose.

  • Ibi byose bifite aho bigana! ariko abashinga iyo mitwe bamenye ko burya si buno! mbabajwe n’abakongomani bavuga ikinyamulenge bazagwa muri uyu mutego wa VITAL KAMERHE n’abamushigikiye.

  • Harya Centrafrika na Mali mwambwira baratabaye aba president baho ngo inyeshyamba zidafata igihugu? kuki kabila batamutabara with 5 million dead? The war on terror=? Ikitagaragara ni iki?

  • Ndi Kabila ngashaka ko indege z’aba Zionists ziza kuntabara nashinga umutwe baringa nkawita Ansar Tawheed in Congostan, bwacya amahanga yahuruye, singombwa ko nica n’umuturage n’umwe. Ariko n’ubwo hazapfa 20 million ntawe uzamutabara kubera ko izo 20 million zaba zipfuye hagamijwe gushyiraho democracy. Israel wars. Ndabizi ko hari benshi badakunda ibyo mvuga,ariko mujye mwihangana ntakundi, facts are facts, kandi mumenye ko abantu dutekereza kuburyo butandukanye, twese ntitwanywereye kugikombe kimwe cya Dajjal. So please tujye twubahana.

  • Yeweee! uyu ngo ni kabila ntswutamuhirika kare kose se kuki batamukuyeho uzi kurya ubugari ninyama gusa ariko ntamenye uko igihungu nabaturage bagituyemo bameze? igihungu kikirya cyuzuyemo ibyiza byishi amabuye yagaciro nubwiza nyaburanga cyaremwnaywe ariko kugira umukuru wigihungu nkuriya wirira ubugari niyama akiryami weeeeeee, none isi yose ikaba maze kuzura impunzi amagana meshi yabakongomani nabandi birirwa bapfa nkisazi kugasozi??? yeweee abo barwanyi watinze guhirika nyaruubwana Kbilaaaaaaa

  • Tugiye ku mwereka neza neza ku wa mwanya suwiwe

  • HATARI YA KUFA.Imana ibatabare.

  • Njye maze iminsi nitegereza uko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikora cyane cyane iyo hari amakuru avuga kuri Congo.

    Igihugu cy’u Rwanda, twari dukwiye kwihatira gufasha RDC kuva mu bibazo by’umutekano mucye gifite dore ko binavugwa ko imyinshi muri iriya mitwe yaterwaga inkunga n’ubutegetsi bw’u Rwanda(Cfr.raporo zinyuranye za GoE ya UN)aho guhora tuyitsindagiramo umusumali mu nyenga y’igisebe ifite!

    Ndabizi neza natwe nk’u Rwanda ntituvugwa neza n’itangazamakuru ry’i Kinshasa, ariko rero icyo amahanga asaba u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bituranyi, ni ugukorera hamwe, tukirinda guhora dukokeza ingwano wa mugani wa Kidumu, ahubwo tugaharanira ko Congo yagira umutekano urambye maze impunzi zabo ziri hirya no hino ku misozi y’u Rwanda zigasubira iwabo. Nta narimwe njye nigera nemera ko hari icyo u Rwanda rwafashijemo ubutegetsi bwa Kabila! Nawe se, nigute wafasha umuntu gutorwa, nyamara ukaba umubikiye impunzi ibihumbi n’ibihumbi? Icyo u Rwanda rwari gufashamo Congo kandi gifatika ni ukugarura umutekano mu turere twavuyemo ziriya mpunzi, zigasubira mu gihugu cyazo, umutekano ukarushaho gukomezwa. Ariko gufasha Perezida Kabila kwiba amajwi, yanamara gutsinda ntumusabe ko mwafatanya ngo impunzi zitahuke, ahubwo zigahabwa imyitozo ya gisoda, biba bigaragara ko urwishe ya nka rukiyirimo! Nguko uko mbibona. Wowe ushobora kuba ubibona ukundi, It’s your right, it is our rights!

    • ariko nawe urasetsa,wampa igihamya kigaragaza ko urwanda rwafashije kabila kwiba amajwi? ikindi niryari urwanda rutashakiye amahoro abacongomani,ariko bagakomeza guhishira interahamwe iwabo! erega amahoro ya congo azaboneka interahamwe zimaze kuva muri congohamwe nabo bazungu bateranya abaturage bacongo.

      • Urahaka urugero rurimo gihamya?Cfr.raporo zinyuranye za GoE ya UN! UN ni umuryango u Rwanda rurimo!

        Ikindi, simbona FDRL itahuka ku bwinshi? Ahubwo abacu bandi bariyo bashobora kuba bagiye kuzazirusha ubwinshi muri Congo! Batahe, habeho demukarasi mu Rwanda, uzareba ko ibibazo by’umutekano mucye muri Congo bitazagenda nk’ifuni ihese!

    • Ariko iyo mwishibgikiriza rapport ngo za loni, muba mwabanje gushishoza ngo murebe abazanditse?ese ubwiwe niki ko mukuzandika bataribafite ibyo bagamije? Nyamara mwakagombye kujya mubanza gushishoza mbere yuko mwizera ibyanditswe nabana babantu nubwo ntakabura imvano

  • Mwimeneka imitwe, ibi Kabila ntawo abisoma! Mwiririre, mwebwe n’abana banyu.Mushake amahoro.

  • arko njewe muransetsa cyane, RCD,MRC ya bemba, CNDP ya nkunda, M23, nindi mitwe yose irwanira muri congo yananiwe gukuraho EX KABILA, nguriya wavutse uyumunsi ngo niwo uribumukureho? erega iyumugabo akurusha umufuka ubyibushe ntagihe atagutsinda.
    muminsi mike uriya uzaba warangiye neza cyane

    • Umva Rumumba, ntabwo umufuka ariwo utsinda,hatsinda Ukuri& determination & UBUTWARI byose biri hamwe .Iyo umufuka uza kuba ariwo utsinda urugamba ntabwo Umunyagitugu Mobutu wari uyoboye Zaire imyaka irenga 30 aba yaravuyeho!Nta nubwo i NKOTANYI ziba zararutashye !
      Congo rero nta Buyobozi buzima yigeze igira ,Ibufite iba iri mu Bihugu bikize ku isi.

  • ikigihugu uwakihera nyakubahwa Paul KAGAME aka kiyoborera nahubundi congo nibwa nabo kwirira ubugari gusa!!?

  • congo nayo yabaye igitobero ubwo se m23 ntirarangiza ibyayo none nabandi bati turaje.
    ngaho ruzakizwa na mbuga.

  • Ibi nabyo nibyokwibazwaho,nonese urwanda ruzasubizwa mu majwi?Kabila arebe impanvu Nord and Sud kivu batamwiyumvamo ashakishe umuti vuba kuko ibyo bigaragaza ibisebe abacongomani bubakiyeho(Imishikirano)naho nabakimushigikiye igitondo kimwe bashobora kuzisubiraho akisanga ari wenyine.

  • bongere babeshyere u Rwanda DRC ifite ikibazo cy ‘imiyoborere

  • imana itabare congo

    • Itabare nu Rwanda ugirango kubura amahoro kwabo ntibitugeraho

  • Ubwose kandi ni urwada ra???

  • biratangaje ndakangurira gusengera kino gihugu kuko ubutegetsi abaturage babucyiye amazi pe ariko kabila nawe niyisubireho

  • urucira mukaso rukagutwara sha nzaba ndeba!

  • Abahanga bati..iyo umuturanyi arwaje ibinyoro ubohesha akarago…Nyamara inkubiri y’ibintu biri muri Kongo bizazanira akarere akarambaraye….KUKO IGIKURU NI UKO BURI WESE YAKUBAHWA NTAGIRE UMUHAGARARA HEJURU NGO NI UKO …IYo bamwe barya bakanabimena abandi bakubitira abana kuryama ubwo twumva bizakomeza gutyooooo
    Burya iyo Rubanda irambiwe imbunda ntacyo iba ikimariye uyitunze…Mana tabara akarere kacu

  • Bazatore abandi bayobozi kandi bagerageze kegera abaturage bayakoreye mu mucyo

  • Jyewe mbona ikibazo cya Congo ari imiyoborere mibi. Igisubizo rero nuko Congo yakomekwa k’u Rwanda maze KAGAME Paul akaba Prezida wa twese. Rwose ibyo by’imitwe yigomeka iri imbere mu gihugu yarara icitse. n’akajagari nako kacika.

    • ngutite azongererwa ahubwo Urwanda bazaryomeka kuri kongo nonese bajya kudutwara igice cyarwo nuko rwari runini sha bariya basenzi mbona bazadusiba ku carte

  • Arikoyee!!buriya se iyo mitwe izarengera abaturage cg izacukura amabuye y’agaciro ubundi abayishinze buzuze ibifaranga ku ma compte iburayi maze aba peuple amavunja ngo mutaheee!

    • suko se mwa nka M23 yatngiye nyemera pe nunva ukuri kwayo none sinunva ishyira imbere impunzi zabo ziriho ziryubusa zarasize ibyabo none batangiye kubita intagorwa kweli nakumiro gusa mbisubiremo ntaho intagorwa yashyikiranye nareta bariya bazungu nabandi bandi pe

  • mwana pamela mpundu ibyuvuga ni ukuripe,muzehe nayobore na congo kiriya gihuigu ni kinini twabayo na ba senateur.njye ubwo ndaniyamamaje!nsigajr kugirirwa ikizere.

Comments are closed.

en_USEnglish