Mali: Hollande yakiriwe nk’umucunguzi i Tombouctou
Kuri uyu wa gatandatu ubwo ba President Dioncounda Traoré wa Mali na François Hollande wa France, uyu wanyuma niwe imboni n’amashyi menshi byahabwaga kubw’ingabo z’igihugu cye zabohoje amajyaruguru ya Mali yari yarigaruriwe n’abarwanyi b’intagondwa.
Hollande wahabwaga amashyi menshi cyane, mu ijambo rye yagaye cyane uburyo abarwanyi b’aba Islam bari baragize ingaruzwamuheto abatuye Tombouctou n’amajyaruguru yandi ya Mali.
Abaturage bari bateraniye i Tombouctou mu kwishimira amagambo ye baterage hejuru bati “Vive la France, vive Hollande”.
Ba president bombi bakaba bafatanye ibiganza bazamura hejuru bagaragaza ko bishimiye kuvana mu nzara z’abo barwanyi igice kinini cy’igihugu cya Mali.
President Hollande mu ijambo rye kandi yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha Mali kwiyubaka.
Uyu mugabo akaba yashimiye ingabo yohereje akazi zakoze ko kuvana mu buzima budakwiye we yise “barbarie” bari barahejejwemo n’abarwanyi b’Aba Islam bari muri aka gace.
Presdident Hollande akaba kandi yasuye umusigiti mukuru wa Tombouctou ndetse anaganira na Imam w’aka gace.
Abaturage ba Tombouctou mu byishimo bavugije ingoma baranabyina cyane ibintu ngo bari barabujijwe n’iriya mitwe yategekeshaga ‘Sharia’.
Aba batuye aka gace bavuga ko icyo ingabo z’abafaransa zakoze ari ugutema igiti, igisigaye ngo ni kurirandurana n’imizi, ari nabyo ngo bikomeye kuko bariya barwanyi bahungiye mu misozi iri mu majyepfo ya Algeria (mu majyaruguru ya Mali), bityo ko bishoboka cyane ko niba Mali idakomeje igisirikare cyayo cyangwa ngo abafaransa bahagume abagiye bagaruka.
Tombouctou iri mu 900km mu majyaruguru ya Bamako ubu icunzwe cyane n’abasirakare b’Abafaransa hafi kuri buri metero 100, ndetse ariko hakaba n’abasirikare ba Mali bafatanyije gusa batavugwa cyane.
President Hollande wari uherekejwe n’abaministre batatu Laurent Fabius (ububanyi n’amahanga), Jean-Yves Le Drian (ingabo) na Pascal Canfin (w’iterambere) – netse n’umuyobozi mukuru wa Unesco, Irina Bokova, bavuye muri Tombouctou ku gicamunsi cya none berekeza i Bamako.
Imitwe ya Aqmi na Ansar Dine yari ifite aka gace kuva mu mezi 10 ashize, aha yahayobozaga amategeko ya ‘Sharia’; gucibwa ibiganza ku bajura, gukubita ikiboko abanywa itabi n’abakundana bitemewe, abagore bategetswe kwambara ivara rya kisilamu, amashuri kwigwamo n’abana b’igitsina kimwe, imbyino, imikino, muzika n’inzoga ari kirazira n’ibindi.
Iyi mitwe bavuga ko yakabije cyane ubwo yangizaga imirage mitagatifu ya kisilamu, bangije inzandiko za cyera cyane zari zibitse mu nzu ndangamurage za Tombouctou ziranga ubucurabwenge bwa Islam n’ibindi bitaga kuramya ibidakwiye.
Ibi byose ariko ngo babigezeho nyuma yo kwambura aka gace kanini ingabo za Leta ya Bamako, abaturage bashinja ubushobozi bucye, ruswa no kutita ku busugire bw’igihugu kugeza aho inshuti z’amahanga arizo zirinze gutabara.
Jeuneafrique
JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Abo ni bo batabazi,imvugo yabaye ingiro.ureke A.U yibera mu magambo gusa ngo tuzajyayo birirwa muri za nama zitarangira ariko Intagondwa zangiza igihugu.umugabo ni ushyira mu bikorwa si uvuga.
Abo ni bo batabazi,imvugo yabaye ingiro.ureke A.U yibera mu magambo gusa ngo tuzajyayo birirwa muri za nama zitarangira ariko Intagondwa zangiza igihugu.umugabo ni ushyira mu bikorwa si uvuga..
Ubufransa ni umupolisi wa Afrika ubuse iyo bataza mure Mali byari kugenda gute ko abanyafurika byari byabananiye.Ivory coast,Libya,Mali, who is next?
Erega burya ubuhake buragorana gushira mu mitwe y’abahatswe. soma iyi interview:
RT: Paris says it’s waging ‘a war against terrorism’ in Mali – So its goals seem noble at least …
John Rees: Well, we’ve heard this so many times. I’m surprised that they haven’t bored themselves by repeating this line. We heard it over Afghanistan, we heard it over Iraq. We heard it over Libya and we should recall that more than a decade ago, at the beginning of this process, the head of the security service in Britain warned the then PM Tony Blair that the interventions in Afghanistan and Iraq which spread the threat of terrorism, not reduce it. That warning has proved sadly absolutely correct. There was no Al-Qaeda in Iraq before we invaded it- there is now. Al-Qaeda had not spread to Pakistan in the way that it has now since the invasion of Afghanistan. As we heard from your correspondent, the intervention in Libya has led directly to the spread of al- Qaeda in Mali now. We should at least have learned by now that this is not the way you reduce the threat of terrorism, this is actually the way in which you bolster it, in which you increase its attractiveness to young people in the region.
http://rt.com/news/mali-intervention-france-pr-move-991/
Dore dore abasirikare batamiye!!! nakoze igisirikare yewe nagize n’amahirwe yo gukora muri special unit,ariko abasirikare mbonye basuhuza Hollande,bandenzeho pe! umusoda nk’uriya duhuriye kuri battlefield sinzi niba nahikura. Abafaransa nabapingaga kubera isoni twabakojeje i Butare,ariko noneho ndemeye.
sha urakoze kurubeshya bgo wakoze igisirikare kuko special unit ntibaho kiretse niba warkoze icya FARDC ( CONGO) naho ntiwaba warakoze igisirikare cy’urwanda ngo utinye abasirikare igihagararo aho nibho tumenyeye ko uri umusivile warakaye tu ahahahahahahahahahahaha ndaguse
Furaha arengeje abasivili ubusivili, kubera invugo ye igaragaza uwariwe. experience dufite ntitwereka ko ubusirikare ari ibigango ahubwo ni mumutima,aribyo inkotanyi zibazaramazwe na FAR Cg FAZ ya Mobutu. Abafaransa muza babaze muti muzi RPA? bazababwira.
The nexts they here in great lakes region u wait.
But not near Rwanda, cause they know well the battery they underwent when they came to support Kinani. Ask them what about APR they are always saying “Armées d’Inkotanyi sont courageuses.
iki nigisirikare ndakubwiye mukubite Imbwa ntimuzagire iyo musigaza vive la france et vive hollande
France kuba ikijije Mali ziriya ntangondwa za Islam zo gakizwa, ndayikunze pe pe. ziriya ntangondwa aho zigeze isi yifata mapfubyi.
Jye nikundira abafaransa, ariko iki kintu bakoze gitumye urukundo nabakundaga rwiyongera. naho ibitutsi abantu babatutse byo ni ibya politics abanyarwanda tujye tumenya ubwenge, iyo umuntu akubongamiye mu mugambi mubisha ufite umwita umwanzi, ni cyo abafaransa bazize.France, ingabo zifite amateka mu gutabara.Jye nkoze igisirikari nakora icya France naho ibindi ni iby’ibyo kumena amaraso gusa.
Comments are closed.