Digiqole ad

Uko byari byifashe mu gitaramo cy’Intwari

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Mutarama ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’u mugoroba kuri Stade nto i Remera habereye igitaramo cy’Amagaju cyo kwibuka intwari zitangiye igihugu ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”.

Abasore b'Urukerereza bitakuma mu gitaramo
Abasore b’Urukerereza bitakuma mu gitaramo

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu barangajwe imbere na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi .

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais ubwo yatangizaga icyo gitaramo, yatangaje ko iki gitaramo ari ku nshuro ya kabiri kibaye ariko kubera umusaruro cyatanze bwa mbere kizajya kiba igitaramo ngarukamwaka.

Yagarutse kandi ku nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”,agaragaza ko iganisha ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo kwihesha agaciro no kwigira.

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umushyitsi mukuru witabiriye igitaramo cy’intwari yatangaje ko guha agaciro umurage abakurambere basize nabyo ari urwego rw’ubutwari.

Yagize ati “Iki gitaramo kiri muri bimwe mu bikorwa byatekerejwe ngo gifashe Abanyarwanda kwizihiza neza umunsi w’intwari. Kwizihiza, kurata no kwibuka ibikorwa by’intwari ni byo bitumye twicara hano.

Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi,Minisitiri Protais Mitali na Tugireyesu Venantie Minisitiri muri Perezidansi mu g
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi (iburyo) na Minisitiri Protais Mitali (hagati)na Tugireyesu Venantie Minisitiri muri Perezidansi abashyitsi bakuru bari bitabiriye igitaramo

Muri uwo muhango Umuseke.com waganirije Kanyemera Augustin umwe mu bana barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’i Nyange ubwo bakoraga igikorwa cy’ubutwari cyo kwanga kwitandukanya na bagenzi babo bakurikije amoko, asaba urubyiruko kuzirikana ku butwari kuko ari ryo shingiro ryo kubaka igihugu.

Kanyemera ati “Nta muntu ushobora kubaka igihugu cyangwa kugiteza imbere adashingiye ku bwitange cyangwa ku butwari, kuko ari bwo shingiro ry’iterambere

Kanyemera yakanguriye abakuze na bo gukoresha ubunararibonye bafite mu gufasha abakiri bato gusigasira umuco w’ubutwari kandi bakabera abana urugero rwiza kugira ngo babasigire umurage mwiza.

Iki gitaramo kandi cyaranzwe n’umukino wateguwe n’Itorero ry’igihugu “Urukerereza” wiswe “Umurage ndangamirwa”.

Aha, urukerereza rwerekanye mu byivugo mu ndirimbo no mbyino umukino ushushanya ubutwari bw’Abanyarwanda.

Abakobwa b'Urukerereza mu gitaramo
Abakobwa b’Urukerereza mu gitaramo
Abarokotse ubwicanyi bw'i Nyange bari mu ishyirahamwe bise "Komeza ubutwari Nyange" bitabiriye igitaramo
Abarokotse ubwicanyi bw’i Nyange bari mu ishyirahamwe bise “Komeza ubutwari Nyange” bitabiriye igitaramo

 

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Byari byiza cyane

  • Nanjye nari mpari ariko micros(indangururamajwi)zari zabananiye ariko byari sawa

Comments are closed.

en_USEnglish