Digiqole ad

Rubavu: Abajura bibye ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 11

Mu Murenge wa Kanama muri Centre ya Mahoko abajura bibasiye inyubako batwara ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo amaterefoni n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumi n’imwe, abatungwa urutoki n’inkeragutabara zirinda umutekano muri uwo Murenge.

Bageze mu iduka basanga rirabahamaga
Bageze mu iduka basanga rirabahamaga

Mu cyumweru gishije, mu ijoro ryo kuwa kane, nibwo mu Murenge wa Kanama, abajura badukiriye imiryango itatu y’iduka batwara ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo amaterefoni n’ibindi bitandukanye byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni zisaga cumi nimwe nk’uko abibwe babitangarije Umuseke.com.

Aba bibwe aribo Muzehe Innocent na Obed baganiriye n’Umuseke.com bavuga ko batanga amafaranga y’umutekano buri kwezi bayaha Koperative y’Inkeragutabara, ariko ntibarindirwe umutekano nkuko bikwiye.

Bavuga ko nubwo bageze aho bagashyiraho abazamu ngo nabo bahora bakubitwa n’abajura, bakitabaza inkeragutabara ariko ntihagire igikorwa, ndetse ngo iyo bafashe ibisambo bakabigeza kuri polisi, basubira mu rugo bagasanga ibyo bisambo byabatanze kugera mu rugo.

Aba bagabo bakomeza bavuga ko ibisambo ahanini bikorana n’inkeragutabara na bamwe mu bayobozi b’imidugudu kuko byagiye bigaragara no mu Murenge wa Nyakiriba mu kagari ka Kanyefurwe gahana umupaka n’Umurenge wa Kanama aho mu minsi yashize basanze hari amazu yuzuye ibyo abajura bibye bifite agaciro ka miliyo enye zose .

Muzehe Innocent asaba ubuyobozi kubafasha kwishyuza Koperative y’Inkeragutabara kuko ngo iyo bishyuza amafaranga ya buri kwezi bavuga ko igihe hagize ibintu byibwa bigomba kwishyurwa na Koperative.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean nawe yavuze ko aba bibwe bagomba gukurikirana Koperative y’Inkeragutabara kuko ifite sitati ya koperative maze bakishyurwa nta mananiza kuko ariyo ishinzwe gukora amarondo bakanarinda ibicuruzwa by’abacuruzi nkuko babyiyemeje.

Yanasabye abaturage kujya bakurikirana ibikorwa byabo kuko hari n’igihe umujura aza abashinzwe umutekano badahari.

Twifuje kuvugana n’uhagarariye koperative y’inkeragutabara ntitwamubona.

Aba bajura bibye mu buryo umuntu wese atapfa gusobanukirwa kuko bapfumuye inzu bakazinjiramo ubundi bagakuramo ibyari birimo byose.

Yageze ku muryango akubitwa n’inkuba kubera Benengango bamucucuye
Yageze ku muryango akubitwa n’inkuba kubera Benengango bamucucuye
Kugira ngo bibe ibirimo babanje gutobora amazu
Kugira ngo bibe ibirimo babanje gutobora amazu

Photos: MAISHA P.

MAISHA Patrick
UM– USEKE.COM/Rubavu

en_USEnglish