Umugambi ku irangizwa ry’ikibazo cya Congo urasinywa n’abapezida 8
I Addis Ababa kuri uyu wa 28 Mutarama aba president b’ibihugu umunani bya Africa birimo n’u Rwanda, barasinya ku mugambi w’umutekano muri Congo Kinshasa.
Amakuru aturuka yo, aremeza ko ba president ba DR Congo, Burundi, Uganda, Rwanda, Angola, South Africa, Tanzania na Congo Brazzaville aribo bari businye kuri iyo ‘Security plan’ aho bari mu nama y’Umuryango wa Africa y’uze ubumwe.
Uyu mugambi ku mutekano wa Congo ugamije kongera ingabo zigera ku 2500 zizaza guhangana n’imitwe irwanira muri Congo cyane cyane M23.
Tanzania na Africa y’Epfo nibyo bihugu byiyemeje ku ikubutiro kohereza ingabo zabyo muri Congo.
Ku munsi w’ejo, President Kagame akaba yarabonanye na Ban Ki-moon umunyamabanga mukuru wa UN, mu byo baganiriyeho iki kibazo cya Congo cyari ku isonga.
Mu bindi bavuganye, Ban Ki-moon yashimiye Kagame ko u Rwanda rwatorewe kwinjira mu kanama k’umutekano ka UN
President Kagame mu ijambo yagejeje ku bari muri iyo nama yavuze ko ikibazo cy’amahoro n’umutekano muri Africa kiriho ubu, cyigomba kwibutsa Africa ko ariyo ubwayo ikwiye gushaka uburyo yajya yikemurira ibyo bibazo n’imizi yabyo.
Yagize ati “ Kugirango bigerweho ni uko hongerwa ubufatanye, n’ubushake bwa politiki mu guhangana n’ibyo bibazo. Ntihabeho gukomeza guhangana no kumva ko bizakemurwa n’abo hanze, rimwe na rimwe bari mu mizi y’ibitera ibyo bibazo”
Iyi nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’unze ubumwe yatangiye uwari uyiyoboye President Yayi Boni wa Benin ahererekanya ububasha n’umusimbuye Hailemariam Desalegn Ministre w’intebe wa Ethiopia.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM