Digiqole ad

‘mpanganye na buri wese ukora umuziki hano’ – Jay C

Jay C, aririmba hip hip ubusanzwe ariko kuri we ngo ‘competition’ nziza muri muzika ntireba injyana, niyo mpamvu ngo ahanganye na bose.

Jay C aje guhangana neza n'abanyamuzika bose mu Rwanda
Jay C aje guhangana neza n’abanyamuzika bose mu Rwanda

Jay C ati “ abe umuhungu, abe umukobwa, aririrmbe Afro Beat, R&B, Reggae, Hip Hop byose n’inyarwanda apfa kuba ari mu gakino ntaho azancikira kuko turahanganye.

Kuri we ariko si uguhangana by’intambara, ni ishyaka avuga ko yumva afite ryo kubarusha gukora byiza muri muzika ye avuga ko kujya atanga nziza kurusha bose.

Uyu muhanzi avuga ko ikimenyetso cya mbere ari uko ubu ari mu kiciro cy’abahanzi bakizamuka bari guhatanira Salax Award.

Kuva uyu mwaka watangira uyu muhanzi akaba amaze gusohora indirimbo eshatu (3) zirimo ebyiri yafatanyije n’abandi.

Muri izi ati “ Harimo iyo nafatanyije na TNP yitwa INAMA YANYU indi niyo nakoranye na Kamichi yiswe NTUNTEZE ABANTU iyanjye yitwa UMUNTU kandi na videos zizi ndirimbo ndi kuzikoraho vuba kuburyo mu minsi mike ziba zigeze hanze

umva indirimbo UMUNTU ya JAY C ft PACCY

Gahunda afite ni iyo kumurika Album ye ya mbere mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, ibi byose ngo bizamufasha kugera ku ntego ze zo kurusha abandi bose mu gihe kiza.

Akaba yasoje asaba abamuzi n’abatamuzi ndetse by’umwihariko abafana be gukomeza kumuha amahirwe mu matora ya Salax Award ari kuba.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish