Liza Kamikazi yagarukanye muri muzika n’umutware we
Hashize iminshi umuhanzikazi Liza Kamikazi atumvikana, ni nyuma yo kurushinga no kwibaruka agafata umwanya yita ku muryango we, kuri uyu wa 24 Mutarama nibwo yongeye kugaragara muri muzika kuri Ishyo Art Center ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo yakoresheje, yavuze ko ari ikibanziriza kumurika Album ye azashyira ahagaragara mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzikazi benshi baziho ijwi n’ubuhanga byihariye akoresha cyane mu kuririmba indirimbo za Kinyarwanda na kinyafrica, yafatanyije iki gitaramo n’abahanzi bo mu Rwanda no hanze.
Kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu, hari abantu benshi, Liza yavuze ko nyuma y’uwo murimo yariho azanye ibihangano bishya kandi byinshi ahishiye abanyarwanda.
Ati “ nakomeje injyana z’iwacu n’iza kinyafrica nizo zacu kandi zidasaza kubera umwimerere.”
Mu gihe aririmba, Liza Kamikazi afashwa n’umugabo we David Ward, umuhanga cyane mu mirya ya guitar.
Afata ate kujyana kuri ‘scene’ n’umugabo we?
Yabwiye Umuseke.com ati “ kuri njye n’umugisha cyane, biri mu bintu binshimisha cyane, kumubona dukora bimwe andi i Ruhande biranezeza.”
Liza w’imyaka 25, umwana we Isheja, ubu akwije amezi atatu ariko yemeza ko ubu afite imbaraga zihagije zo gusubira muri muzika nta kibazo, kandi muzika itazamutesha inshingano ze z’ibanze zo kurera no kwita ku rugo rwe, nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.
Liza ntabwo yatangaje izina rya Album ye nshya, ariko yavuze ko atazatinda kuyisohora. Kuri uyu mugoroba yaririmbye indirimbo umunani ziri mu zizaba zigize Album ye nshya.
Muri zo harimo izitwa; “Ba maso mwana wa”, “Ngukunde nte?”, “Baba”.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM