Digiqole ad

Aba Rasta babiri bahuriye ku izina rimwe umwe arirekera undi

Bombi bakora muzika ya Reggae, ntabwo bari baziranye umwe yamenye undi kubera ko yumvaga undi mu Rasta witwa Ras Muda. Nyuma yo kurihanganiraho igihe baje kwibuka ko amahoro n’urukundo ariyo nteri y’aba Rasta maze umwe ararihara arirekera undi.

Ras Muda na Ras Muda bacyemuye ikibazo cyabo mu mahoro n'urukundo
Ras Muda (Mudacumura uri ibumoso) na Ras Muda (Mudacyahwa iburyo)bacyemuye ikibazo cyabo mu mahoro n’urukundo

Aba ni Mudacumura Sylivain uzwi cyane mu karere ka Huye n’ahandi nka Ras Muda na Mudacyahwa Bertin nawe uzwi nka Ras Muda, kugeza ubu kandi ntibarahura imbona nkubone.

Mudacumura Sylvain (Ras Muda) azwi cyane mu mujyi wa Huye aho akora ikiganiro injyana y’umutima kuri Radio y’abaturage ya Huye (RC Huye), ndetse kandi azwi mu muziki wa Reggae mu Rwanda aho yaririmbye muri Salus Populi, ndetse no mu itsinda ry’abarasta baririmba Reggae rya Holly Jah Doves.

Ras Muda (Mudacumura) yabwiye Umuseke.com ko amaze imyaka 13 akoresha iri zina mu bikorwa bye bya Muzika, ubuhanzi bw’imivugo, Graphic design, n’ubwanditsi bw’ibitabo akaba anarizwiho cyane n’abantu benshi mu majyepfo kuko ariryo akoresha kuri RC Huye nkuko abyemeza.

Ras Muda (Mudacyahwa) we yadutangarije ko akiri muto iryo zina yatangiye kurikoresha kuva mu 1988, ubwo yigaga muri ETO Kicukiro aho bagenzi be bamwitaga Mudas. Nyuma yo kuba umu Rasta no kwinjira muri muzika mu 2012 yongeraho Ras, aba Ras Muda.

Rasta Bertin yatweretse ikayo yigiyeho muri ETO Kicukiro mu 1988 aho yitwaga Mudas
Rasta Bertin yatweretse ikayo yigiyeho muri ETO Kicukiro mu 1988 aho yitwaga Mudas

Umurasta mugenzi we w’i Huye amaze kubimenya ngo yagiye amwandikira amubwira ko ibyo yakoze ari ukumutwarira izina kandi bidakwiye. Bakomeje kutabyumvikanaho mu nyandiko bandikiranaga dore ko batarahura.

Rasta Mudacyahwa Bertin w’imyaka 40 y’amavuko ati “ Amahoro n’urukundo niryo dini ryacu, nahisemo gutanga amahoro ndamubererekera. Kuva muri uku kwa mbere 2013 ntabwo ndi Ras Muda, ndi RAS BERTIN inshuti y’abana nk’ibisanzwe

Uyu musore guhindura izina ryari rimaze kumenywa n’abatari bacye ngo nta mpungenge bimuteye kuko amahoro ariyo ya mbere ibindi bizaza, kandi bizorohera abakunzi babo bombi kubatandukanya.

Bamwe mu bazi aba ba Rasta bombi, babwiye Umuseke.com ko bakoze igikorwa cyiza kuba bacyemuye akabazo bari bafitanye mu mahoro, kuko ngo ubu noneho banahuye barebana neza kurusha uko baba bagifitanye ikibazo. Ndetse bamwe ngo uru ni urugero rw’iza rw’uko abahanzi bakwiye kujya bacyemura ibibazo biba hagati yabo aho gushaka kubicyemurira mu itangazamakuru.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish