Gitwe : Umunyonzi bamwambuye igare rye baranamwica
Safari Nzabakurana w’imyaka 30 yari umunyonzi mu kagari ka Rwinyana Umurenge wa Bweramana mu Ruhango, yishwe n’abagizi ba nabi bamwambura n’igare rye yanyongaga ngo abone imibereho.
Rwambonera Vianney umuyobozi w’umudugudu wa Kirambo aho nyakwigendera yiciwe, yatangarije Umuseke.com ko kuri uyu wa 23 Mutarama saa ine z’amanywa yahamagawe kuri telefoni n’umuyobozi w’akagari ka Rwinyana, amubwira ko mu mudugudu we hapfiriyemo umuntu.
Niko byagenze kuko yasanze abaturage bashungereye umurambo wa Safari wari watawe mu mazi ari mu bitare bya Rwamigambi, bamuvanyemo imyambaro ye yose.
Hitabajwe station ya Police ya Ruhango nyakwigendera yavanywe aho ajyanwa mu bitaro bya Gitwe aho basanze yazize uruguma runini yari afite ku mutwe, bigaragara ko yakubiswe ikintu akagwa aho.
Mukansoro Matilde umubyeyi wa Safari, mu gahinda kenshi yabwiye Umuseke.com ko ashenguwe no kuba ariwe mwana rukumbi yari afite.
Uyu mubyeyi arira cyane ati “Umwana wanjye ntawe bagiranaga ikibazo, abakoze ibi bazaze nanjye bakamvaneho”
Vianney Rwambonera Umukuru w’umudugudu yari atuyemo yadutangarije ko nta makimbirane uyu musore yagiranaga n’abo bakorana cyangwa n’abaturanyi be, ko abamwishe bagomba kuba bari bagamije kumwambura igare rye, dore ko banaribuze.
Abanyonzi bagenzi ba nyakwigendera bo muri centre ya Gitisi, bavuze ko babajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi wabo bemeza ko yishwe nijoro ubwo yari atashye.
Umukuru w’umudugudu ndetse na Police yaje gutwara umurambo wa nyakwigendera basabye inzego zishinzwe irondo gukaza umutekano, ndetse basaba n’abanyonzi kujya bataha hakiri kare birinda ubwo bugizi bwa nabi.
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM/Ruhango